Uyu munya-Cameroun ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, yatangiye kuburanira mu Bufaransa kuva tariki 7-11 Ukwakira 2024.
Ni urubanza yarezwemo n’imiryango irimo Survie ugizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uw’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, ishami rya IBUKA muri iki gihugu n’ihuriro CPCR riharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside bahungiye mu Bufaransa.
Ibyaha aregwa bishingiye ku gitabo Onana yise ‘Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parlent’ cyasohotse tariki ya 30 Ukwakira 2019, aho yagaragazaga ko nta mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wabayeho, kandi ko na yo ubwayo itabaye.
Onana usanzwe uzwi mu bikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabanje gutizwa umurindi n’abasanzwe banenga u Rwanda barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bari i Burayi na Amerika.
Yakoze ku batangabuhamya barimo abasirikare babaye muri Zone Turquoise, Abanyarwanda batajya imbizi n’ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi n’abandi bazwiho kurwanya u Rwanda, na we yinjirana mu rukiko ibinyoma byiganjemo ko impamvu ari imbere y’urukiko ari ukubera ibibazo afitanye na Perezida Kagame.
Me Richard Gisagara wunganira abarega muri uru rubanza, yabwiye IGIHE ko Onana yize amayeri yo kwinjirana abarinzi batatu mu rukiko no kuvuga ko afitanye ikibazo na Perezida w’u Rwanda kugira ngo ayobye uburari ntihaganirwe ku kibazo cyazinduye abantu cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abatangabuhamya binjiye mu rukiko bagiye gushinjura uregwa bibanze ku kuvuguruza imvugo za Charles Onana ku kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe kandi ikaba yarabaye.
Ati “Ubuhamya bwabo nta kamaro bwagiriye Onana cyangwa se ngo bube bufite aho buhuriye n’icyo twigaga mu rubanza. Duhereye nko ku mutangabuhamya wa kabiri bafashe witwa Sixbert Musangamfura, yaje ari umuntu uje gushinjura Onana ariko mu by’ingenzi Onana avuga we yarabihakanye.”
“Onana avuga ko Jenoside itateguwe, ko ari abantu bagize umujinya bagatangira kwica Abatutsi kubera umujinya, kubera guhanuka kw’indege, ariko Musangamfura si uko yabitubwiye, yavuze ko kuva na kera na kare Jenoside yateguwe, ko yanabibonaga.”
Charles Onana ari mu bantu bifashishwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rugamba rwo gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwirakwiza ikinyoma cy’uko hari Jenoside yakorewe Abanye-Congo, nyamara iyo ya kabiri nta hantu na hamwe yigeze yemerwa.
Ikindi Musangamfura yavuze kitajyanye n’ibyo Onana avuga, ni nko kuvuga ko FPR yicaga Abahutu nyamara we avuga ko FPR yohereje abantu bakaza kumufata bakamukiza kuko Interahamwe zari zimumereye nabi.
Hari kandi Madamu Rutayisire na we yazanye aje gushinjura, yatangiye avuga ngo ‘njye nje kwemeza ko FPR yamaze abantu, yakoze ubwicanyi’ ariko na we akavuga ko ari yo yamutabaye aho yari atuye ku Gishushu kuko hari imirwano ikamuhungisha ikamugeza i Byumba “akatubwira ko nta muntu yigeze abona upfa ariko yari yatangiye avuga ko ari cyo aje kutubwira.”
Me Gisagara ati “Urumva rero ubuhamya bw’uwo muntu wa Onana waje yitwa umushinjura yaje agaragaza ko ibyo avuga atari byo.”
Ambasaderi Swinnen yariye indimi
Amb Johan Swinnen yari ahagarariye u Bubiligi mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza 1994. Raporo ya komisiyo y’iperereza ya Sena y’u Bubiligi bavuga ko we ubwe guhera mu 1992 yohereje ubutumwa buvuga ko batangiye kubona udutsiko dutegura kwica abatutsi.
Me Gisagara yahamije ko uyu mugabo ari mu batangiye guhakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe nyamara hari inyandiko yiyandikiye ibivuguruza.
Ati “Ambasaderi Swinnen yivuguruje mu byo yanditse kuko ikibazo kwari ukumenya niba Jenoside yarateguwe cyangwa itarateguwe, we ari mu bantu batagishaka kubyemera ubu kandi afite aho yabyanditse bigaragara muri Raporo ya komisiyo y’iperereza ya Sena y’u Bubiligi”
“Ibyo tubimubajije rero we agashaka kubica ku ruhande, akavuga ngo si byo yavuze neza ngo barakabirije ukuntu. Yavugaga ku buryo wumva ko ashaka kubica ku ruhande.”
Abari muri Zone Turquoise bamutabye mu nama
Me Gisagaraga yavuze ko abasirikare bari muri Opération Turquoise bageze mu rukiko bahagarara ku bikorwa byabo, igikomeye bavugaga ngo ni uko bashyigikiye ibyo avuga gusa ariko ntibagire ibimenyetso babitangira.
Ati “Nubwo bavugaga ko bamushyigikiye kuko ibyo avuga ari byo ariko by’umwihariko nta kintu bavugaga kigaragaza ko ibyo avuga ari ukuri.”
Me Gisagara yahamije ko kuba ubushinjacyaha na bwo bwarafashe uruhande bugasaba urukiko ko rwahamya Charles Onana icyaha bigaragaza ko sosiyete yose ishyigikiye ikirego cyatanzwe.
Ati “[Ubushinjacyaha] bwafashe ijambo buvuga ko nk’uko abareze babivuga na bo ubwabo babona ko ibyo [Onana] yakoze ari icyaha, ko yanyuranyije n’ingingo ya 21 ya ririya tegeko ryo mu 1881 ko rero yakagombye guhamwa n’icyaha.”
“Ntabwo bamusabiye ibihano, bavuga ko urukiko ari rwo ruzafata ibyo rushaka ariko ni ugushyigikira abarega, bigaragaza ko ubushinjacyaha buhari nk’ubuhagarariye sosiyete. Abarega turi abantu ku giti cyacu, imiryango iza ikarega umuntu ariko kugeza kuri uwo munota twari tutarabona inkunga ya sosiyete yose.”
Me Gisagara yahamije ko agendeye ku zindi manza zagiye zicibwa mbere [jusprudence] zijyanye na Jenoside yakorewe Abayahudi aho umuntu uhakana Jenoside yakorewe Abayahudi ariko akoresha imvugo zizimije nk’uko Onana azikoresha, inkiko zavuze ko na byo bigomba guhanwa, “ku bwanjye ndumva dufite amahirwe y’uko icyaha kizamuhama bakamuhana.”
Urubanza ruzasomwa tariki 9 Ukuboza i Paris aho rwaburanishirijwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!