00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni iyihe myitwarire ikwiriye kuranga uwahamagajwe na RIB?

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 November 2024 saa 10:23
Yasuwe :

Ku Mugoroba wo ku wa 12 Ugushyingo 2024, ku bakoresha imbuga nkoranyambaga babonye ubutumwa butandukanye bwa Ndagijimana Frodouard wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo ari gutabaza ko urugo rwe rwagoswe n’abantu atazi.

Uwo mugabo wifashishije ibitangazamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yatewe n’abantu atazi ndetse akavuga ko bagiye kumufungira i Kigali.

IGIHE yamenye ko uwo mugabo yari agiye gufatwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ngo abazwe ku byaha yari akurikiranyweho.

Yafatanwe na Mporanyimana Eugene wari icyitso cye, bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu mvugo yatanze mu butabera, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera no gucura umugambi wo gukora icyaha.

IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ku bijyanye n’ibyavugwaga na Ndagijimana Frodouard mbere y’uko afatwa, imyitwarire yamuranze ndetse n’uburyo ugiye gufatwa na RIB cyangwa uwahamagajwe aba akwiye kwitwara.

IGIHE yamenye ko Ndagijimana yatawe muri yombi ku wa 12 Ugushyingo 2024 nyamara yari yabanje gutangaza ko urugo rwe rwagoswe n’abantu atazi bagiye kumushimuta, Byagenze bite? Haba haragiye abantu batambaye impuzankano za RIB?

Ubwo inzego z’ubugenzacyaha zajyaga gufata uwo mugabo Ndagijimana Frodouard ngo abazwe ku byo akurikiranyweho, yabonye abakozi ba RIB banambaye umwambaro ubaranga yikingirana mu nzu.

Bamweretse ibyangombwa byabo, baramwibwira ariko yanga gukingura ahubwo avuza induru, atangira guhamagara abantu batandukanye harimo n’abanyamakuru no kwandika ku mbuga nkoranyambaga ko agiye gushimutwa kandi nyamara yarabibonaga ko ari abakozi ba RIB cyane ko harimo n’abo asanzwe azi.

Babanje kuvugana bamubwira ko ibyiza ari uko yakingura bakagenda ku neza, gusa yagumye kwinangira, Abagenzacyaha bagumya kumwinginga, afungura nyuma y’amasaha arenze abiri.

Kuvuga ko agiye gushimutwa byaba byaturutse kuki?

Hari abantu mu mico yabo bagira ikintu cyo guteza ubwega no gushaka kugaragariza rubanda ko barengana. Ushobora kuvuga gute ko inzego zaje habona, zambaye imyambaro y’akazi ko zaje kugushimuta?

Gusa ntabwo imico nk’iriya igomba kugira uwo iranga ariko nabwo uhita ubona imyitwarire y’umuntu.

Ikindi iriya myitwarire ntabwo ikwiriye kuranga umuntu usanzwe ari umuyobozi cyangwa undi wese uri gukurikiranwa kuko hari amahirwe bimubuza.
Ikindi ni uko Ubugenzacyaha budashimuta umuntu.

Abakozi ba RIB bagiye iwe, bari bambaye imyenda yabugenewe ndetse harimo n’abo azi ariko we yigira inama yo kwifungirana no guhamagaza itangazamakuru.

Itangazamakuru ni ryiza ni abafatabikorwa beza b’Ubugenzacyaha, ariko haba ryo cyangwa imbuga nkoranyambaga ntabwo zabuza Urwego gukora akazi karwo mu gihe ruzi ko biri mu nshingano kandi ibyo ruri gukora biteganywa n’amategeko.

Nta na rimwe RIB ishimuta umuntu kuko ifite ububasha ihabwa n’itegeko bwo guhamagaza ukekwa cyangwa kujya kumufata.

Inama tugira abantu iteka, iyo Urwego rw’Ubugenzacyaha ruguhamagaye ku bw’impamvu z’iperereza uritaba, si ngomba ngo habeho kukuzana ku ngufu.

Hano ndakwibutsa ko Umugenzacyaha afite inshingano ahabwa n’itegeko zo gushakisha abakoze ibyaha, abafatanyije na bo n’ibyitso byabo kugira ngo bakurikiranwe n’Ubushinjacyaha.

Mubona biterwa n’iki ko umuntu ashobora kugira imyitwarire nk’iyo, ese ntiyagira ingaruka ku byo akurikiranyweho?

Ntabwo umuntu yamenya impamvu y’imyitwarire nk’iyo gusa ahari hari ababikoreshwa no kutamenya. Gusa kandi mu buzima abantu bagira imico itandukanye hari abacisha bugufi n’abakunda guhangana ndetse n’abigira kabushungwe.

Kuri Ndagijimana we yari asanzwe ari umuyobozi, abizi neza ko RIB ishobora guhamagaza umuntu ku bw’impamvu z’iperereza, ikamubaza ku byo akurikiranyweho agataha.

Bijya bikunda kubaho ugasanga umuntu arahamagazwa na RIB akanga kwitaba cyangwa abakozi ba RIB bajya kumufata agahunga cyangwa akagerageza kwihisha mu bundi buryo.

Impamvu navuga ko biterwa no kutamenya na none ni uko bituma hakoreshwa imbaraga kuko n’ubundi nk’uwifungiranye mu nzu aba azi neza ko atazagumamo igihe cyose, Umugenzacyaha aramutegereza kugeza ayisohotsemo igihe cyose hari ibyaha akurikiranyweho.

Inama tugira abantu iteka, iyo Urwego rw’Ubugenzacyaha buguhamagaye kubw’impamvu z’iperereza uritaba, singomba ngo habeho kukuzana ku ngufu.

Iyo myitwarire rero ishobora kugira ingaruka ku cyemezo uri bufatirwe, kirimo no kugabanyirizwa amahirwe yo kuba wakurikiranwa udafunzwe, kuko inzego z’ubutabera zishobora gushidikanya ku kuba zajya zikubona igihe zigukeneye.

Buriya gukurikiranwa uri hanze ni uko inzego z’ubutabera ziba zizeye ko niziguhamagaza zizakubona urumva ko uwagerageje kwihisha, kwanga kwitaba n’ibindi bishobora kumubuza ayo mahirwe.

Umuntu akwiye kwitwara ate mu gihe ahamagajwe cyangwa agiye gufatwa?

Umuntu uhamagawe n’Umugenzacyaha ku mpamvu z’iperereza ategetswe kumwitaba. Iyo atamwitabye, ashobora kuzanwa ku gahato.

Icya mbere abantu bakwiye kumva ko Urwego rw’Ubugenzacyaha iyo ruguhamagaye ngo urwitabe utegetswe ku rwitaba nta yandi mananiza. Kandi ntabwo bivuze uko uhamagajwe wese ahita afungwa.

Niba Umugenzacyaha aje kugufata yakweretse ikarita y’akazi akakujyana kuri Sitasiyo ya RIB ntabwo aba agushimuse. Umugenzacyaha afite ububasha bwo gufata ukekwaho icyaha ahabwa n’amategeko kandi biri mu nshingano ze z’akazi.

Buriya gushaka kurwanya inzego, kwifungirana mu nzu, kugerageza gutoroka, bituma hakoreshwa imbaraga kandi ubwo burenganzira RIB irabufite.

Wakomoje ku myitwarire ya Froduard, buriya biriya yakoze byo guca igikuba, kubeshya no guhuruza itangazamakuru, ntibikwiye, kandi ndahamya neza ko yari azi neza ko abo yabwiye bose nta n’umwe wabuza Ubugenzacyaha gukora ibiri mu nshingano zarwo.

Imyitwarire nk’iyo ntabwo aba ari myiza kuko uba wishyira ku ka rubanda kandi bitari ngombwa, icya kabiri iperereza rikorwa mu ibanga singombwa ngo isi yose imenye ngo runaka ari kubazwa ibi n’ibi.

We buriya ashobora kuba yaracyekaga ko abo yahamagaye bashobora gushyira igitutu ku rwego, ntirukore inshingano zarwo. Abaye ariko yabitekerezaga; ubu ndahamya ko atari ko akibitekereza.

Iyo umuntu ahamagajwe agahita aza aba yiyongerera amahirwe yo kuba yakurikiranwa adafunzwe ariko ku muntu witwaye nk’uko Ndagijimana yitwaye aba yibujije amahirwe yo gukurikiranwa ari hanze.

Ingingo ya 66 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, isobanura ko ari ihame ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.

Iyi ngingo na none ariko iteganya irengayobora ko ashobora ariko gukurikiranwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha amategeko ahanisha nibura igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri.

Irongera ikavuga ko icyakora, n’iyo igihano giteganyijwe kitageze ku myaka ibiri ariko kitari munsi y’amezi atandatu, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha ashobora kuba afunze ukekwaho icyaha iyo, atinya ko yatoroka ubutabera; umwirondoro we utazwi cyangwa ushidikanywaho; kuba amufunze mu gihe agitegereje icyemezo cy’umucamanza ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma ukurikiranywe adasibanganya ibimenyetso cyangwa se ngo yotse igitutu abatangabuhamya n’abakorewe icyaha cyangwa se habaho ubwumvikane hagati y’abakurikiranywe n’ibyitso byabo; cyangwa se iyo iryo fungwa ari bwo buryo bwonyine bwo kurinda ukurikiranywe, bwo gutuma inzego z’ubutabera zimubonera igihe zimukeneye, bwo gutuma icyaha gihagarara cyangwa se kitongera gusubirwamo.

Ibi rero Ubugenzacyaha bubyitaho cyane mu rwego rwo kugira ngo ubutabera buboneke.

Hari bamwe bibuza amahirwe yo kuba bakurikiranwa badafunzwe bitewe n'imyitwarire yabaranze mu Bugenzacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .