Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko agiye kuburanishwa mu bujurire nyuma y’uko ku wa 30 Nzeri 2022 yari yahanishijwe gufungwa imya ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Ubushinjacyaha bwaregaga ibyaha bibiri Bamporiki Birimo icyaha cyo kwakira indonke nk’icyaha cya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite. Ku wa 21 Nzeri Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko kumuhamya ibyo byaha, rukamukatira igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 Frw.
Yatangiye gukurikiranwa ubwo uwitwa Gatera Norbert ufite Uruganda rwitwa Norbert Business Group rutunganya inzoga, yandikiraga Umunyamabaga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, atanga ikirego cy’akarengane akorerwa na Bamporiki.
Kuva icyo gihe Bamporiki yatangiye gukurikiranwa ariko ari iwe mu rugo.
Inkuru bijyanye: Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka ine

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!