Itabwa muri yombi rye rikurikiye ibyavugiwe mu Rukiko Rukuru kuri uyu wa Kane.
Ubwo rwasomaga icyemezo kuri uyu wa 19 Kamena 2025, rwategetse ko iperereza kuri we ritangira ku wa 20 Kamena 2025.
Mu rukiko, havuzwe ko agomba gukorwaho iperereza ku byaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko no kwigaragambya cyangwa gukoresha inama mu buryo bunyuranije n‘amategeko.
Ingabire yakozweho iperereza nyuma y’uko abantu icyenda barimo n’Umunyamakuru wa Umubavu TV n’ikinyamakuru cya Umubavu, Nsengimana Théoneste, bari kuburanishwa bakunze kumugarukaho cyane mu rubanza.
Abaregwa bose bafashwe mu 2021, baregwa ibyaha bifitanye isano n’amahugurwa Ubushinjacyaha buvuga ko yitabiriwe n’abari abayoboke b’Ishyaka rya Dalfa-Umurinzi bagamije kwigira hamwe amayeri bazakoresha mu guhirika ubutegetsi hadakoreshejwe intwaro.
Ubushinjacyaha bwerekana ko abari mu nama bahurije ku mugambi wo guhirika ubutegetsi, bahugurwa ku buryo butandukanye bashobora kwifashisha muri uwo mugambi.
Ngo ni amahugurwa bahabwaga n’abanyamahanga hifashishijwe igitabo cyitwa "Blueprint For Revolution" cyanditswe n’Umunya-Serbia, Srdja Popovic.
Icyo gitabo kirimo amayeri abifuza kurwanya ubutegetsi biyambaza bitabaye ngombwa gufata intwaro.
Ku meza y’ibiganiro by’abo bayoboke b’ishyaka ritemewe mu Rwanda riyobowe na Ingabire Victoire, hariho ingingo zirimo kuririra ku bibazo bishingiye ku misoro y’ubutaka, ibibazo by’abamotari, ibibazo bya Kangondo n’ibindi bashoboraga kuririraho bigaragambya.
Mu gucura uwo mugambi ngo bigishwaga uburyo bwo gukemura ibibazo nka Operation Shirubwoba udahungetwa ugahungeta, Serwakira n’iyiswe Sondage.
Kuri Operation Shirubwoba, abaregwa basobanura ko ababahuguraga babasabaga gutinyuka, bakavuga ibibazo baba bafite, bagatanga ibitekerezo by’uko byakagombye gukorwa.
Kuri Serwakira n’iyiswe Sondage, byari bigamije gutanga ibitekerezo no gukoresha abandi baturage babazwa ibibazo baba bafite n’uburyo bumva bikwiye gukemurwa n’ibindi.

Umugambi warabapfubanye…
Ubushinjacyaha bugaragaza ko abaregwa bari bacuze umugambi wo guhirika ubutegetsi, ari na yo mpamvu ayo mahugurwa yari yateguwe hagamijwe kungura ubumenyi abazawugiramo uruhare.
Bugaragaza ko umugambi wabo wo gutangira ibikorwa byo kwigaragambya wari gushyirwa mu bikorwa ku wa 14 ukwakira 2021 ari na bwo bizihizaga umunsi bitiriye Ingabire Victoire wa ‘Ingabire Day’.
Umwe mu bari muri ayo mahugurwa, Nzabandora Boniface ni we watanze ubuhamya atanga n’amakuru ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Yashimangiye ko abitabiriye ayo mahugurwa bari bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi.
Yavuze ko yayitabiriye, ariko abonye imigambi abayateguye bari barimo ahitamo kubavamo kuko yumvaga bafite imigambi mibisha ku gihugu.
Amahugurwa yateguwe na DALFA Umurinzi
Umutangabuhamya yavuze ko yagiyeyo azi ko ari amahugurwa y’icyongereza kuko yari yarayasabye Ingabire ariko aza gutungurwa no gusanga ari agamije guhirika ubutegetsi.
Abiregura bose bavuga ko uwari umuhuzabikorwa w’uwo mugambi ari Sibomana Sylvain.
Yabereye ku ikoranabuhanga ariko abayitabiriye bose bakoresha andi mazina atandukanye n’ayo bitwa mu guhisha imyirondoro yabo, hagamijwe kurinda ubuzima bwite no kwirinda kugirirwa nabi.
Buri munsi w’amahugurwa, abayitabiriye bohererezwaga 1000 Frw na Sibomana yo kugura internet mu gihe cy’iminsi ine.
Ubushinjacyaha bwari bwagaragarije Urukiko ibimenyetso birimo n’amajwi yafashwe ubwo bari muri ayo mahugurwa ndetse yumviswe no mu rukiko.
Abavugwa bagaruka ku migambi itandukanye bari bafite irimo kugumura abaturage no kubangisha ubutegetsi binyuze mu kumvisha abazunguzayi ko uburenganzira bwabo butubahirizwa no kuganiriza abaturage bimuwe ahantu hatandukanye nka Kangondo, babwirwa ko ibyo bakorewe ari ukubambura uburenganzira kuri gakondo yabo.
Hari kandi gushaka imyambaro no guhimba indirimbo bigamije kwigumura ku butegetsi buriho no ‘kumvisha Ishyaka rya FPR riri ku butegetsi binyuze mu cyo bise Operation Serwakira’ n’ibindi.
Mu kwiregura, abaregwa bakunze kuvuga ko Sibomana ari we wabatumiye muri iyo nama, mu gihe ubushinjacyaha bwagaragaje ko yatumijwe na Sibomana n’uwitwa Assoumpta ariko bigizwemo uruhare na Ingabire.
Bwavuze ko Ingabire yahuje abo bombi mu gutegura uwo mugambi.
Mu rukiko, Ingabire we yireguye avuga ko yabahuje ubwo Sibomana yavugaga ko arwaye amenyo undi akamwizeza ko azamuha ubufasha nubwo Ubushinjacyaha bwabiteye utwatsi.
Ubushinjacyaha bwo bugaragaza ko bahujwe n’uwo mugambi ndetse hari amafaranga Ingabire yahaga Sibomana ari na yo yagurwagamo internet yifashishwaga n’abahugurwa.
Bugaragaza ko ibyakorwaga byose byabaga bizwi na Ingabire ndetse yanabikurikiraniraga hafi.

Umunyamakuru Nsengimana azamo ate?
Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Nsengimana Théoneste ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi, gutangaza amakuru y’ibihuha no kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi.
Ni ibyaha Ubushinjacyaha buvuga ko byakorewe kuri Televiziyo ya Umubavu TV ikorera kuri internet, mu biganiro byavugiwemo amagambo avuga nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ubushinjacyaha burega Nsengimana kuba ari we wifashishijwe cyane n’iri tsinda, agatangaza amakuru y’ibihuha binyuze kuri Televiziyo ye Umubavu TV n’Ikinyamakuru Umubavu.com.
Bwavuze ko hari aho mu biganiro bye, bagaragazaga ko umuhanzi Kizito Mihigo wapfuye yiyahuye, atari byo ahubwo ko yishwe. Hari n’aho kandi ngo bavuga ko hari abantu bafungiwe ubusa barimo Idamange Iryamugwiza Yvonne, Karasira Aimable n’abandi.
Nsengimana yahakanye ibyaha byose aregwa avuga ko ntaho ahuriye n’umugambi wo guhirika ubutegetsi ahubwo ko ibyo yatambukije yabaga yabihawe na Inkora IVU (Inkoramutima Ingabire Victoire Umuhoza).
Ibyo byatumye urukiko rubona ko nubwo Ingabire atari yarabajijwe muri uru rubanza ari ngombwa kugira ngo agire ibyo asobanura.
Rwagaragaje ko ibisobanuro yatanze bidahagije kandi hari ibimenyetso bigaragaza uruhare rwe.
Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha, basaba ko bafungurwa kuko bamaze igihe bafunzwe mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwifuza ko bakwiye guhamwa n’ibyaha, bagahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu uretse Mutabazi Alphonse wasabiwe gufungwa imyaka 20 kuko atitabiriye amahugurwa.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!