00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahari igaraje rye hari icyicaro cy’Interahamwe: Amakuru mashya kuri Nkunduwimye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 April 2024 saa 08:49
Yasuwe :

Umutangahamya yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi ko inyubako za AMGAR zarimo igaraje ‘Centre-ville Auto’ ry’abarimo Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko zitwaga icyicaro gikuru (Etat-Major) cy’umutwe w’Interahamwe wagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Izi nyubako zari ziherereye muri ‘cellule’ Cyahafi, segiteri Gitega, komini Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ahamenyekanye nko mu ‘Gakinjiro’. Ubu ni mu kagari ka Kora, umurenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge.

Uyu mutangabuhamya w’imyaka 69 y’amavuko kuri uyu wa 24 Mata 2024 yasobanuye ko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri Cyahafi, mu ntera ya metero nka 100 uvuye kuri AMGAR, ariko aza kujyanwa muri izi nyubako, abifashijwemo na George Rutaganda wari Visi Perezida w’Interahamwe.

Yagize ati "Interahamwe zabaga muri AMGAR zarimo ibyiciro bibiri; zimwe zari zihasanzwe, izindi zari zaraturutse Kicukiro, zihunze aho Inkotanyi zafashe. Na George Rutaganda yari yaraturutse ku Kicukiro. Abenshi sinari mbazi, Rutaganda ni we twari tuziranye, mu bitangaza by’Imana, abwira abo bose ko ndi Umuhutu mwene wabo, ko umuntu uzankoraho azagira ibibazo.”

Yasobanuye ko Interahamwe zari zaramushyize ku rutonde rw’abagombaga kwicwa, ariko ko hari izo yahaye amafaranga menshi tariki ya 15 Mata 1994 kugira ngo zitamwica, ubwo zamusangaga mu rugo yari yihishemo.

Perezida w’iburanisha yabajije uyu mutangabuhamya niba hari amafaranga Rutaganda yamwishyuje ngo amujyane muri AMGAR, asubiza ko atabikoze, ariko ko hari amafaranga uyu Visi Perezida w’Interahamwe yari amurimo, afata icyemezo cyo kutayamwaka.

Ku Nterahamwe muri AMGAR, uyu mutangabuhamya yagize ati "Zarahabaga, zikaharara. Hari igihe hazaga batanu, ubundi hakaza batatu, bahazaga bafite imbunda. Munsi ya AMGAR numvaga bacukura, bakahashyingura abo bishe. Ikindi ni uko aho bahitaga kuri Etat Major y’Interahamwe.”

Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko yigeze kubaza Rutaganda niba atazabazwa abantu bicwaga, bagashyingurwa mu byobo by’inyuma muri AMGAR, aho kumusubiza, ajya kuzana amabati yo kuhazitiza kugira ngo hatazagira uwongera kuhareba.

Yasobanuye ko amakuru y’abicwaga, bagashyingurwa muri ibi byobo, yayabwiraga n’abakanishi basenganaga aho muri AMGAR, bakoreraga mu igaraje rya ‘Centre-ville Auto’.

Nkunduwimye ari kuburana ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu muri uru rukiko. Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko ari umwe mu bo yabonye muri AMGAR, gusa ngo we na Rutaganda na Mudahinyuka Jean Marie Vianney wamenyekanye nka Zouzou bakundaga gusohoka, ariko ngo ntiyamenye ibyo babaga bagiye kuhakora.

Yavuze ko Nkunduwimye, by’umwihariko, hari ubwo yabaga yambaye imyambaro y’igisirikare, afite n’imbunda.

Nkunduwimye yavuye mu Rwanda ahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1994, akomereza muri Kenya mu 1995, ahava ajya mu Bubiligi mu 1998. Yatawe muri yombi 2011. Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzarangira muri Kamena 2024.

Nkunduwimye yari afite imigabane mu igaraje ryo muri AMGAR
Aha ni ho hari haracukuwe ibyobo byajugunywagamo Abatutsi babaga bamaze kwicwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .