Ni uruzindiko rwabaye ku wa 4 Mata 2025, ku cyicaro gikuru cya ILPD, mu Karere ka Nyanza, rwari rufite intego yo kumenya inshingano za ILPD n’uruhare rwayo mu iterambere ry’inzego z’ubutabera mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika.
Ambasaderi Prof. Manyeruke, yavuze ko yashimishijwe n’uburyo iri shuri rifasha mu gukarishya ubumenyi bw’abakora mu rwego rw’ubutabera mu nzego nyinshi n’abandi bose bagira aho bahurira n’amategeko, avuga ko ari nk’ikigega cy’ubumenyi ku bahanyura bose.
Ati “Bambwiye ko iri shuri rihora rikereye gukarishya ubwenge bw’ababa mu nzego z’ubutabera haba igihe yabaye impinduka runaka mu mategeko cyangwa hari iziteganywa mu gihugu, bakaza aha bagahugurwa bakongererwa ubushobozi, kandi rwose ibyo bintu ni byiza cyane!”
Yakomeje avuga ko kandi yanyuzwe n’uburyo bigisha abavoka, abacamanza n’abashinjacyaha.
Yavuze kandi ko yatewe ishema no kwerekwa uburyo iri shuri rutanga ubumenyi ku banyeshuri bo mu bihugu bisaga 16 bya Afurika.
Yongeyeho ko n’ubwo kugeza ubu nta munyeshuri wo muri Zimbabwe wiga muri ILPD, ariko yiteguye kwamamaza ibyiza byayo, ndetse akanashishikariza abakora mu butabera muri Zimbabwe kuza gusangiza ubumenyi n’inararibonye abo mu Rwanda na ILPD by’umwihariko.
Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur, yavuze ko uruzinduko rw’Ambasaderi Prof. Charity Manyeruke, rushimangira ubushake bukomeye bwo guteza imbere imikoranire y’ibihugu byombi by’umwihariko mu rwego rw’uburezi bwerekeye amategeko ndetse n’iterambere ry’urwego rw’ubutabera muri rusange.
Yakomeje agira ati ‘‘Uruzinduko nk’uru ruzamura isura ya ILPD isanzwe ari ishuri rya mbere mu guteza imbere amategeko, bikanatuma ishimangira ko koko ari ingobyi y’amategeko mu karere no muri Afurika.”
Yavuze ko gusurwa n’abadipolomate b’abanyamahanga bo mu rwego rwo hejuru binongerera icyizere abanyeshuri bikanaberemamo kumva ko nabo bashobora kurenga imbibi mu mikorere ndetse bikanabafasha kugira umubano n’abandi bantu bo hanze, binajyana no kwaguka mu bumenyi.
ILPD isanzwe isurwa n’abantu bakomeye mu nzego nyinshi baba abo mu Rwanda, Afurika, u Burayi, Amerika n’ahandi.
Abenshi muri bo baba baje gusangiza abiga muri ILPD inararibonye ryabo mu mategeko, ndetse no mu mikorere iboneye mu rwego rw’ubutabera.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!