Karasira wari wasubiye mu rukiko ku wa 13 Mutarama 2025, kuri gahunda, yogombaga guhita atangira kwiregura ariko ntibyabaye kubera impamvu yagaragaje.
Yabanje gushimira urukiko rwamwemereye kugera ku mafaranga ye yafatiriwe akaba abasha kwishyura abamwunganira mu rubanza rwe, gusa anagaragaza imbogamizi zo gutangira kwiregura ku byo aregwa kuko ngo atabona aho ahera.
Abunganizi be bavuze ko bagize inzitinzi mu gutegura urubanza, bagaragaza ko bifuza kubanza kuganira n’uwo bunganira mu rukiko.
Bagaragaje ko bifuza umwanya n’uburenganzira bwo kwinjirana ibikoresho by’ikoranabuhanga muri Gereza ya Nyarugenge Karasira afungiyemo, kugira ngo babashe kureba amashusho yatumbukaga kuri YouTube ari no mu bigize ibyaha aregwa.
Bashimangiye ko kugeza ubu batemererwa kwinjirana mudasobwa zabo muri gereza ngo babashe kwigana urubanza n’umukiliya wabo.
Ni ingingo ubushinjacyaha bwo bwafashe nk’iyo gutinza urubanza, aho bwavuze ko uru rubanza rumaze igihe, ariko Karasira akaba ataragera aho yiregura, bifatwa nko kurudindiza nkana. Bwahise busaba ko yatangira kwiregura.
Nyuma y’izo mbogamizi z’umuburanyi, Urukiko rwemeje ko urubanza rusubikwa ku bw’inyungu z’ubutabera, naho ibijyanye no kureba ayo mashusho ya Karasira yatambutsaga kuri YouTube, rumenyesha umuburanyi n’abunganizi be ko bashobora no kubikorera mu rukiko.
Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’umuhanzi, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, muri Gicurasi 2021.
Akurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we.
Muri byo, ibyiganje bikekwa ko yakoze yifashishije ikoranabuhanga, ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.
Biteganijwe ko uru rubanza ruzakomeza kuri wa Gatatu w’iki cyumweru ku wa 15 Mutarama 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!