00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abunganira Biguma basabye ko agirwa umwere, batera utwatsi ibirego by’Ubushinjacyaha

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 December 2024 saa 02:44
Yasuwe :

Abanyamategeko bunganira Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, basabye Urukiko ko rwamugira umwere ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahamijwe, bagaragaza ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bufite.

Me Altit Emmanuel yagaragaje ko ibirego by’Ubushinjacyaha bishingiye ku gukekeranya kandi nta kigaragaza ko uwo yunganira yakoze ibyaha akurikiranyweho.

Yerekanye ko nubwo mu Rukiko habonetsemo abatangabuhamya bashinja Biguma ariko ngo ibyo bavuga bishingiye ku magambo gusa adafite ibindi bimenyetso byakunganira ikirego cy’Ubushinjacyaha.

Uyu munyamategeko yavuze ko ubwo buhamya butakwizerwa ngo bushingirweho mu guhamya ibyaha uwo yunganira ngo kuko harimo kuvuguruzanya kwinshi.

Yerekenye ko Ubushinjacyaha bwafashe ibivugwa n’abatangabuhamya nk’ivanjiri, agaragariza urukiko ko hari aho ICTR yakemanze ubuhamya bw’abantu bafungiwe mu Rwanda bituma abarenga 700 ubuhamya bwabo budahabwa agaciro.

Yabwiye Urukiko ko hari abatangabuhamya babiri b’Ubushinjacyaha badakwiye kwizerwa.

Yavuze ko Ubushinjacyaha bwagombaga gushingira ku nyandiko zigaragaza ukuri aho kugendera ku buhamya gusa.

Yashimangiye kandi ko Biguma atagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko nta n’abajandarume yigeze ategeka kuyikora cyangwa ngo atange intwaro ngo kuko yari afite amapeti yo hasi.

Yongeye gushinja u Rwanda ko rushobora gukoresha abatangabuhamya mu gushinja ibinyoma, yemeza ko Biguma nta ruhare yigeze agira mu byo ashinjwa byose.

Me Alexis Guedj na we yabwiye Urukiko ko Biguma ugaragazwa n’Ubushinjacyaha atandukanye n’uwa nyawe ngo kuko we ari umuntu mwiza, wakundaga imikino nk’umupira w’amaguru kandi yakundaga guhugura urubyiruko cyane.

Yavuze ko ikoreshwa ry’imbunda ya Mortar ryakunze gushinjwa uwo yunganira rihabanye n’ukuri ngo kuko atari yemerewe kuyikoresha.

Yavuze kandi ko nubwo bamwe mu batangabuhamya bavuga ko Biguma yagize uruhare mu rupfu rw’uwari Burugumesitiri wa komini, Nyagasaza Narcisse bihabanye n’ukuri.

Yasabye abagize inteko iburanisha kudahamya ibyaha uwo yunganira, abasaba gukoresha umutimanama ngo kuko Biguma ari umuntu mwiza kandi wizeye kubona ubutabera.

Yasabye ko yagirwa umwere ku byo akurikiranyweho.

Ibyavuzwe n’abanyamategeko kandi bishimangira ibyo Hategekimana Philippe yagiye avuga mu gihe cy’iburanisha, agaragaza ko ibivugwa n’abatangabuhamya bamubeshyera ngo kuko we nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Biguma kandi yasabye urukiko ko rwamuhanaguraho ibyaha byose akurikiranyweho, rukamugira umwere, agakurirwaho n’igihano cy’igifungo cya burundu Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwari rwamukatiye.

Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwongeye gusabira Biguma gufungwa burundu ndetse busaba ko Urukiko rwazaha agaciro Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rukagaragaza ko rwumvise ubuhamya bwabo.

Rwasabye ko Biguma yahamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha muri icyo cyaha ndetse n’ibyaha byibasiwe inyokomuntu.

Biteganyijwe ko icyemezo kuri uru rubanza gifatwa ku mugoroba wo ku wa 17 Ukuboza 2024, hakamenyekana icyo urukiko rutegeka.

Urukiko rugiye gusoma icyemezo cyarwo ku rubanza rw'ubujurire bwa Biguma usaba kugirwa umwere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .