Urubanza rwa Nizeyimana Jean Baptiste rwageze mu Rukiko rw’Ikirenga nyuma y’uko aburanye mu nkiko azabanje, aho urukiko Rwisumbuye rwari rwamuhamije ibyaha akurikiranyweho ndetse rutegeka ko afungwa imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw.
Nizeyimana yahise ajurira mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, rumugira umwere kuri ibyo byaha.
Ibyo byatumye Ubushinjacyaha butanyuzwe n’icyo cyemezo, busaba Urukiko rw’Ikirenga gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Urukiko Rukuru rutahaye agaciro ibimenyetso byari byatanzwe, rutuma Nizeyimana afungurwa.
Amakuru y’uko Nizeyimana acura impamyabumenyi z’ibyiciro bitandukanye zirimo iy’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ n’iy’Ikirenga ‘Phd’ yagiye hanze ubwo hari bamwe mu bo yazihaye bagiye mu Nama Nkuru y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza,HEC, gushaka icyemezo cy’imihwanire y’impamyabumenyi ‘Equivalence’ hagatahurwa ko izo mpamyabumenyi zabo ari impimbano, zigafatirwa ndetse hagategekwa ko n’abandi bahawe equivalence bazigarura.
Bigaragara ko Nizeyimana yari amaze gutanga impamyabumenyi zirenga 125 zahawe abantu batandukanye, zirimo 100 zatanzwe na IST Burkina Faso na 25 zatanzwe na DPH University.
Icyo gihe Nizeyimana n’umugore we bakozweho iperereza ndetse bombi barafungwa nubwo umugore we yaje kurekurwa kuko yari atwite.
Nizeyimana Jean Baptiste yakomeje gukurikiranwa ari nabyo byaganishije ku rubanza rugikomeje kuburanwa uyu munsi.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko uwo mugabo yabeshyaga ko akorana na Kaminuza ebyeri zo mu mahanga zirimo iyo muri Burkina Faso yitwa IST Burkina Faso ndetse n’iyo muri Amerika yitwa DPH University (Distance Production House University).
Urukiko rwari rwasabye Ubushinjacyaha kugaragaza ibyemeza ko impamyabumenyi bivugwa ko zatanzwe na Kaminuza ya IST Burkina Faso ari impimbano.
Mu gushaka kugera kuri iryo perereza, bwandikiye Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria kuko ari nayo ireberera inyugu z’u Rwanda muri Burkina Faso, busaba ko hakorwa iperereza ku mikoranire y’iyo kaminuza na Nizeyimana Jean Baptiste.
Harimo kandi kureba niba izo mpamyabumenyi za bamwe zari zatanzwe koko n’iyo kaminuza, kandi Ambasade y’u Rwanda yohereje ubwo busabe muri Burkina Faso.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko bwari bwasabye icyo gihugu kubworohereza hakaba hakoherezwa intumwa y’Ubushinjacyaha kugenzura niba koko hari abanyeshuri bigiye muri icyo gihugu, bafitanye imikoranire na Nizeyimana.
Bwasabye kandi ko ibyavuye mu iperereza ry’inzego z’imbere muri Burkina Faso byakoherezwa mu Bushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda.
Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Dr. Bideri Diogene, yagaragaje ko ubusabe bw’Ubushinjacyaha butahawe agaciro kuko bumaze igihe kinini kandi nta gisubizo bigeze bahabwa kugeza ubu.
Yakomeje agaragaza ko Nizeyimana ajya gufungura iryo shuri bibyuranyije n’amategeko yabifashijwemo na Dr. ISSA Compaore uri mu bayoboye iyo kaminuza yo muri Burkina Faso.
Ku bijyanye n’ishuri ryo muri Amerika, Distance Production House, Ubushinjacyaha nabwo bubinyujije muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, bwandikiye Leta ya Delaware byavugwaga ko ikorereramo.
Ishami rishinzwe uburezi muri iyo Leta, ryasubije ko nta kaminuza yitwa DPH University yemerewe gukorera muri iyo Leta cyangwa gutanga impamyabumenyi za kaminuza ahubwo hari ikigo cy’ubucuruzi cyitwa gityo.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko hari imvugo z’abatangabuhamya Nizeyimana yavugaga ko bakoranye ariko zose zahurije ku kuba uburiganya bwe ari bwo bwatumye atangiza ishuri avuga ko rikorera kuri internet ariko adakurikije amategeko n’amabwiriza ya HEC.
Bitewe n’uko mu masomo yavugaga yigishwa harimo ajyanye n’ubwubatsi n’andi asaba gushyira mu ngiro ibyo biga, Nizeyimana yagaragazaga ko afitanye amasezerano na IPRC Karongi na Muhabura Polytechnic azafasha korohereza abanyeshuri be kujya muri laboratwari z’ibyo bigo bagashyira mu ngiro ibyo bize.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubwo habazwaga IPRC Karongi ku bijyanye n’ayo masezerano, yagaragaje ko atigeze ashyirwa mu bikorwa ngo kuko yahise ateshwa agaciro.
Bwagaragaje ko igiteye impungenge ari uko nko kuri ayo masezerano, wasangaga uwitwa Yam Flora ari we wasinyeho nk’uhagarariye iryo shuri ryo muri Amerika kandi nyamara ari umugore wa Nizeyimana witwa ‘Yamfashije Florence’ wihaye amazina mashya.
Ku masezerano na Muhabura Polytechnics nabo bemeje koko ko ayo masezerano yabayeho ariko nyuma yo gusuzuma imikorere ya IST Burkina Faso Nizeyimana yavugaga ko ikorera kuri internet babona idahwitse, bahita basesa ayo masezerano.
Bavuze ko hashize igihe nta banyeshuri Nizeyimana yohereza cyangwa abagombaga kubigisha, bituma hakurikiraho gusesa amasezerano.
Umushinjacyaha yavuze ko kuba avuga ko yari afite imikoranire na IPRC zo mu Rwanda kandi nta yabayeho bishimangira ko icyaha yagikoze.
Bwavuze kandi ko hari raporo y’abahanga zagaragaje ko zimwe mu mpamyabumenyi zatanzwe na we ari nyandiko mpimbano.
Umushinjacyaha yavuze ko IST Burkina Faso, ibaho muri icyo gihugu ariko ko itigeze ikorera mu Rwanda, kuko nta n’umwarimu wigeze ugaragaza ko yatanzemo amasomo bityo ko ibikubiye muri zo mpamyabumenyi bitavugisha ukuri.
Ubushinjacyaha bwavuze ko nta munyeshuri ushobora guhabwa impamyabumenyi atarize bityo ko abazihawe na we bagomba kumenya ko ari inyandiko mpimbano.
Bwagaragaje kandi ko Nizeyimana Jean Baptiste ari we wazicapaga kuko iwe hasanzwe impapuro zitanditseho n’ibirango by’iyo kaminuza yo muri Burkina Faso.
Ubushinjacya bwagaragaje ko n’impamyabumenyi y’ikirenga umugore wa Nizeyimana yavugaga ko afite mu birebana n’ubukungu atigeze ibaho.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nyuma y’uko Nizeyimana afunguwe kuri ubu yamaze no kuva mu Rwanda akaba ari muri Mali.
Ku bijyanye n’ibimenyetso Nizeyimana yari yatanze bigaragaza ko akorana n’iyo kaminuza yo muri Burkina Faso ndetse anemeza ko zimwe mu mpamyabumenyi zari zagaragajwe zatanzwe koko n’iyo kaminuza, Umushinjacyaha yavuze ko nta gaciro zahabwa kuko ari inyandiko zikemangwa.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ikirenga ko Nizeyimana yahamwa n’icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Bwarusabye ko rwakwemeza impamvu zabwo zo gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane zifite ishingiro.
Bwagaragaje ko ibyaha akurikiranyweho bigize impurirane mbonzamugambi bityo bukamusabira guhanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Bwasabye kandi ko imitungo yaba iyimukanwa cyangwa itimukanwa yafatiriwe ifite aho ihuriye n’izo kaminuza yashyirwa mu maboko ya leta ibindi bidafite aho bihuriye nayo mashuri bigasubizwa Nizeyimana Jean Baptiste.
Urubanza ruzasomwa ku wa 16 Gicurasi 2025 saa Tatu za mu Gitondo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!