Yabigarutseho mu muhango w’irahira ry’abayobozi b’inkiko bashya wabaye kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024. Mu barahiye harimo aba Perezida b’Inkiko batatu n’aba Visi Perezida batatu, harimo kandi abazamuwe mu ntera n’abahinduriwe inshingano.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla yagaragaje ko haba abasanzwe mu nshingano n’abayobozi bashya b’inkiko basabwa kwihutisha imanza by’umwihariko iz’abaregwa ibyaha by’ubwicanyi.
Ati “Icya mbere ni ukwihutisha imanza z’abaregwa ibyaha by’ubwicanyi n’iby’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi aho bishobotse zikaburanishirizwa aho ibyaha byakorewe.”
Yavuze ko imanza z’abaregwa ruswa n’ibifitanye isano na yo zigomba kwihutishwa “kuko u Rwanda twifuza rudashobora kugerwaho mu gihe hari abantu bigwizaho ibya rubanda bizera ko batazabiryozwa.”
Mukantaganzwa yasabye ko inzira y’ubuhuza yahabwa umwanya cyane, ku manza nshinjabyaha hakibandwa ku kumvikanisha Ubushinjacyaha n’uwakoze icyaha (plea bargaining).
Yanabasabye kwita ku mirongo yatanzwe n’inkiko nkuru mu manza zaciwe hagamijwe gutanga ubutabera bumwe ku bibazo bisa.
Abayobozi barahiye barimo bane bazakorera mu Nkiko zisumbuye za Gicumbi, Musanze, Rubavu na Rusizi n’abandi babiri bazakorera mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!