00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abavoka basabwe guhashya abagipfobya Jenoside bahabwa urubuga no mu nkiko

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 June 2024 saa 08:39
Yasuwe :

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abarugize basabwa kugira uruhare rukomeye mu kurwanya abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakibiba ingengabitekerezo yayo barimo n’ababikorera mu nkiko.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse yagaragaje ko ari igihe cyo kwibuka ko amateka mabi yahinduwe n’abanyarwanda.

Yagaragaje ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta mubare munini w’abantu bafashaga kunganira abandi mu mategeko wari uhari ariko ko muri icyo gihe hishwe abagera kuri 15 bazira ko ari Abatutsi.

Abavoka bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Me Hitiyise Pascal, Me Kamananga Ignace, Me Kayijuka Jean Marie Vianney, Me Ndibwami Joseph, Me Ngango Felicien, Me Niyoyita Aloys, Me Nsanzabaganwa, Me Kalisa n’abandi.

Me Nkundabarashi yakomeje avuga ko kwibuka ari igihe cyo kwiga no guharanira ko abantu barinda ikibi icyo ari cyo cyose cyakongera gutuma igihugu kibona akaga.

Ati “Nubwo imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, haracyagaragara ingengabitekerezo yayo, haracyari abagikerensa aya mateka bakayafata uko biboneye. Twe nk’abavoka n’inzego z’ubutabera dufite inshingano zikomeye zo guharanira ko aba bantu babona ko imitekerereze yabo itagifite umwanya hano mu gihugu cyacu.”

Me Nkundabarashi yagaragaje ko nk’abanyarwanda bakwiye guhora batekereza ko nta wundi muntu ukwiye guhindura amateka banyuzemo, bityo ko ari bo bafite inshingano zo kurwanya ibibazo by’ingengabitekerezo n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakigaragara.

Ati “Abavoka bakora ubushakashatsi basobanukiwe uburyo amategeko ateye dufite uruhare rukomeye cyane rwo kurwana iyo ntambara kandi tugaharanira ko ibintu bigaragazwa uko biri.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka mbi ku nzego zose z’igihugu igera no kubari mu mwuga w’amategeko.

Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze ko bibabaje kubona hari ibihugu bigiha ubwihisho abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko u Rwanda rwifuza ko bagezwa imbere y’ubutabera byaba bikorewe muri ibyo bihugu barimo cyangwa bakoherezwa mu Rwanda.

Ati “Icyifuzo cy’u Rwanda nta kindi ni uko abo bagizi ba nabi bagomba koherezwa mu Rwanda cyangwa byabananira bakaba baburanishirizwa mu bihugu barimo. Ni icyifuzo cyoroshye cyane tutumva impamvu bidashyirwa mu bikorwa.”

Minisitiri Dr Ugirashebuja yasabye abavoka kwirinda kugwa mu mutego w’abagenzi babo bakunze kuburanira abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bagashaka kugoreka amateka no gupfobya Jenoside mu gihe umwuga wakoreshwa nabi.

Hafashwe umwanya wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubunamira
Imiryango y'abari abavoka bishwe muri Jenoside yifatanyije n'urugaga muri iki gikorwa
Me Nkundabarashi yagaragaje ko abavoka bakwiye guharanira ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bahanwa
Ubwo Hashyirwanga indabo ku mva rusange mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Urutonde rw'abavoka bamenyekanye ko bishwe muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .