00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abavoka 55 bahaniwe amakosa y’umwuga mu 2024

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 December 2024 saa 03:23
Yasuwe :

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rwatangaje ko mu mwaka wa 2024 abavoka 55 bahaniwe amokosa y’umwuga yagiye abagararaho barimo bane bahagaritswe mu mwuga burundu.

Byagarutsweho kuri uyu wa 19 Ukuboza 2024 mu nama Rusange y’abagize Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Komisiyo Ihoraho Ishinzwe Imyitwarire y’Abavoka yagaragaje ko mu baregewe urugaga kubera amakosa runaka bakurikiranyweho, rwirukanye burundu abavoka bane kubera amakosa akomeye y’umwuga bakoze, 27 bahanishijwe guhagarikwa gukora umwuga mu gihe cy’amezi atandatu, umwe ahanishwa guhagarikwa gukora umwuga mu gihe cy’amezi atanu.

Hari kandi umwe wahagaritswe amezi ane, batanu bahagarikwa amezi atatu, batanu bahanishwa amezi abiri naho 12 bahanishijwe guhagarikwa gukora umwuga mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Perezida wa Komisiyo Ihororaho ishinzwe Imyitwarire y’Abavoka, Me Furaha Amida, yagaragaje ko amakosa akunze kugaragara arimo kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano bagirana n’ababagana, Imyitwarire y’abavoka ijyanye n’inshingano y’ubunyangamugayo, guhanahana amakuru n’umukiliya arebana na dosiye, ibibazo by’abavoka biyambaza abakomisiyoneri cyane cyane mu manza z’impanuka n’Abavoka bishakira abakiliya no kutubahiliza ihame ryo gukorana kivandimwe (confraternite/ Breach of Fellowship).

Hari kandi andi makosa ajyanye no kutubahiriza amabwiriza agenga ibihembo mbonera by’Abavoka (barème), kutishyura umusanzu w’Urugaga, kudakurikira amahugurwa atangwa n’Urugaga n’Abavoka basibisha imanza za bagenzi babo batabamenyesheje.

Yasabye bagenzi be guharanira kwirinda kugwa mu makosa yatuma ubunyangamugayo bwabo n’ubunyamwuga bujyaho umugayo.

Ati “Aya ni amwe mu makosa dushoboye kugaragaza kandi tubona ko bishoboka kuyakosora no kuyirinda ku banyamwuga haramutse habayeho ubushake bwa buri wese bityo bigafasha gukemura ikibazo cya dosiye ziregerwa Umukuru w’Urugaga.”

Me Furaha yagaragaje ko hari abavoka usanga bahanwa n’Urugaga ariko ntibubahirize ibihano bahawe, bagaragaza ko hari gushyirwaho ingamba zikomeye zizafasha mu gutuma abahanwa bubahiriza ibihano bahawe.

Iyo komisiyo kandi igaragaza ko mu bantu 60 bari bayiregewe harimo abavoka bane Komisiyo yasanze nta makosa y’umwuga bakoze.

Yemeza ko bishimangira kuba Komisiyo itabereyeho guhana gusa ahubwo ko ishobora no kurenganura ndetse no kwigisha.

Me Laurent Nkongori yasabye bagenzi be gukoresha ububasha bafite neza bwo kuba bahagararira abantu mu nkiko.

Ati “Mubijyamo gutya mutazi ingaruka zabyo ngo ni iki? Ubu umuntu arakubwira ngo uzampagararire nawe ukagenda ukamuhagararira ariko icyo nashakaga kuvuga bavandimwe bagenzi banjye, ubwo bubasha mufite mubwitondere, muburinde ibiyonyoma kandi mubirinde ubujura buziguye.”

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka, Me Nkundabarashi Moise, yasabye abavoka kwisuzuma no kwisubiraho mu rwego rwo kurengera umwuga bakora.

Ati “Mureke twisuzume, twisubireho kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kurengera umwuga wacu.”

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwatangiranye abavoka 37 mu myaka irenga 25 ishize, kuri ubu bakaba bamaze kuba 1650.

Me Nkundabarashi yasabye abavoka kwisuzuma no kwisubiraho
Abavoka basabwe kwisubiraho no kwisuzuma
Me Furaha yagaragaje ko Komisiyo y'Urugaga ishinzwe imyitwarire yirukanye abavoka bane mu mwuga
Bamwe mu bavoka bashya bakiriwe mu nama rusange y'urugaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .