00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali wongeye gutera utwatsi ibyifuzo by’abatuye Kangondo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 January 2022 saa 09:23
Yasuwe :

Abahagarariye Umujyi wa Kigali mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho uri kuburana n’abaturage 23 bari batuye Kangondo na Kibiraro mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, bavuze ko batimuwe ku mpamvu z’inyungu rusange ahubwo ko ari uko bari batuye mu kajagari biteza impaka mu rukiko.

Ni ikibazo kimaze igihe kuko mu 2017 ari bwo Umujyi wa Kigali watangiye kubarira abari batuye muri utwo duce ingano y’umutungo wabo kugira ngo bazimurwe.

Mu 2018 bakorewe igenagaciro nubwo bamwe bagiye barihakana abandi bakaryemera ndetse bamwe muri bo bahabwa n’amafaranga abandi batuzwa mu nzu zubatswe mu Busanza.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mutarama 2022, abaturage ba Kangondo bari mu rubanza bagaragarije inteko iburanisha ko babwiwe kwimurwa aho bari batuye kubera inyungu rusange, bityo ko Umujyi wa Kigali ukwiye kubahiriza icyo amategeko ateganya bagahabwa ingurane ikwiye.

Umujyi wa Kigali wunganiwe n’abanyamategeko batatu barimo Me Kalisa na Me Shema, batsembeye Urukiko, bavuga ko Umujyi utabimuye kubera inyungu rusange ahubwo ko bari batuye mu manegeka ndetse no mu kajagari.

Bagaragarije Urukiko ko babubakiye inzu nziza kandi zijyanye n’igiciro bitewe n’ingano y’ubutaka buri umwe yari afite.

Ababuranye bose uko ari 10 bamaganiye kure ibyo gutura mu nzu bubakiwe, basaba ko bahabwa ingurane mu mafaranga kuko ari byo bizabafasha cyane ko hari na bagenzi babo bayahawe.

Nzabonimpa yavuze ko bari bamubariye miliyoni 7 Frw mu 2018 kandi ko kugeza ubu agaciro k’ubutaka kiyongereye, bityo ko ashingiye no kuba Umujyi wa Kigali waratinze kuyamuha ataba akiyemeye, asaba ko hakorwa irindi genagaciro.

Mu bari kuburana harimo n’abagituye muri Kangondo ariko bavuga ko badafite uburenganzira ku murima wabo urimo kuba bawutangaho ingwate muri banki, kuwugurisha, kuwukodesha n’ibindi, bagasaba kuwuhabwaho uburenganzira busesuye.

Habyarimana Vedaste we yari yabariwe umutungo wa miliyoni zisaga 25 Frw cyane ko ngo n’inzu yahawe ari ko gaciro ifite.

Yagaragaje ko yakoze igenagaciro kuko iryakozwe n’Umujyi wa Kigali batari baryemeranyijeho, asanga nibura mu 2018 umutungo we wari ufite agaciro ka miliyoni 40 Frw.

Yakomeje avuga ko ubu ahawe ayo mafaranga atayemera bityo ko azava mu mutungo we ari uko bamuhaye ingurane ikwiye kandi ijyanye n’agaciro kari ku isoko. Uyu munsi avuga ko umutungo we ugeze ku gaciro karenga miliyoni 90 Frw.

Undi ni Munyaneza Gaspard wagaragaje ko iyo aza guhabwa amafaranga byari kumufasha akibera umuhinzi-mworozi kuko aho yacungiraga ari kuri izo nzu.

Yari yemerewe miliyoni 7,8 Frw ariko avuga ko umugenagaciro we yagaragaje ko ubu ubutaka bwe bufite agaciro ka miliyoni 25,3 Frw.

Yavuze ko nta kamaro ko gutuzwa mu nzu nziza kandi ushonje, asaba ko yahabwa amafaranga agashaka icyo akora akibeshaho.

Ababuranyi bahuriza kandi ku kuba igenagaciro rya mbere bifuza ko Urukiko rwaritesha agaciro, hagakorwa irindi cyane ko iminsi 120 iteganywa mu itegeko yarenze.

Basaba kandi inyongera ya 5% by’ubukererwe na 5% by’indishyi kubera ihungabana byabateye.

Me Ndihokubwayo Innocent ubunganira mu mategeko yavuze ko kugeza ubu atabona impamvu Umujyi wa Kigali udashaka kwishyura abaturage niba koko ukeneye kubimura.

Yavuze ko abona bishobora kuba bifite izindi nyungu ku Mujyi wa Kigali zituma ukora ibintu udakurikije ibyo amategeko ateganya.

Yasabye Urukiko ko rwashyiraho umugenagaciro kugira ngo Habyarimana Vedaste n’abandi bagaragaje ko ingurane bari babariwe n’ubwo batazihawe ariko batazemera, bazahabwe ingurane ikwiye.

Me Safari yongeye kugaragaza ko Umujyi wa Kigali witeguye guha buri wese inzu ijyanye n’agaciro ubutaka bwe bwari bufite kuko zamaze kubakwa kandi ari bo zagenewe na cyane ko bari babanje kubyemera bakisubiraho nyuma.

Amategeko abivugaho iki?

Ubusanzwe igikorwa cy’inyungu rusange ni igikorwa cya Leta, icy’inzego z’ibanze zifite ubuzima gatozi cyangwa icy’ibigo bya Leta kigamije inyungu cyangwa imibereho myiza by’abaturage muri rusange.

Itegeko ryo mu 2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ingingo ya 3 iteganya ko ububasha bwo kubimura ku mpamvu z’inyungu rusange bufitwe na Leta yonyine kandi bigakorwa habanje gutangwa indishyi ikwiye.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko ntawe ugomba kwitwaza inyungu ze bwite ngo abangamire ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.

Ntawe ushobora kubuza ibikorerwa mu kuzimu cyangwa hejuru y’ubutaka bwe bigamije inyungu rusange. Iyo ibyo bikorwa bimuteye igihombo, abibonera indishyi ikwiye.

Ingingo ya kane ikomeza ivuga ko buri mushinga, ku rwego urwo ari rwo rwose, uteganya ibikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ugomba guteganya amafaranga y’igikorwa cy’ibarura ry’umutungo w’uwimurwa n’ay’indishyi ikwiye.

Ingingo ya gatandatu yemeza ko umuntu utangije igikorwa kigamije gushyira mu bikorwa ibishushanyo mbonera by’imitunganyirize y’imikoreshereze y’ubutaka agomba kubanza kumvikana na ba nyir’imitungo y’aho umushinga uzakorerwa.

Iyo ubwo bwumvikane butabaye, imihango ijyanye no kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange irakurikizwa bisabwe n’urwego rwimura n’uwatangije umushinga kandi hitabwa ku nyungu z’uwimurwa.

Ikiguzi cyangwa agaciro k’imitungo y’aho umushinga uzakorerwa cyishyurwa n’uwatangije umushinga mbere y’uko atangira kuwushyira mu bikorwa.

Itegeko nshinga ryo mu 2015 ryavuguruwe mu 2018 ingingo ya 34 iteganya ko buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi.

Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa kandi uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange kandi hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Izi nzu nizo zubakiwe abari batuye Kangondo n'ubwo bamwe bari kuzanga bagahitamo guhabwa amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .