Ari kuburanira mu rugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris kuva tariki ya 4 Ugushyingo 2024, aho yifuza guhanagurwaho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yahamijwe mu mwaka ushize, agakurirwaho igifungo cya burundu yakatiwe.
Ku munsi wa cyenda w’iburanisha rya Hategekimana wabaye Adjudant muri jandarumori, hifashishijwe abatangabuhamya barimo umugore bakoranye muri jandarumori (umugabo we na we yari umujandarume). Undi watanze ubuhamya ni umugabo, na we yabaye umujandarume i Nyanza.
Uyu mugore yamenyesheje urukiko ko ubuhamya agiye gutanga bushingiye ku makuru y’ibyo yiboneye mbere yo guhabwa na jandarumori ikirukuho cyo kubyara n’ayo yahawe n’umugabo we wari umushoferi wa jandarumori.
Yagaragaje ko mu gihe cya jenoside, nta mpungenge yari afite ku mutekano we kuko Captain François-Xavier Birikunzira yari yariyemeje kurinda abagore b’abajandarume.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko mu minsi ya mbere ya jenoside, umugabo we (shoferi) yayoboye abajandarume birukanaga Interahamwe zashakaga kwica Abatutsi, bigera aho Interahamwe nkuru yitwaga Rupangu ibaza impamvu bari “kwibasira Abahutu, aho kwica Abatutsi”.
Nyuma yaho, ubwo abajandarume bakumiraga Interahamwe, abayobozi bazo barimo Rupangu mu ijoro rya tariki ya 21 Mata 1994 bohereje abasirikare bavuye muri ESO kugira ngo bazongerere imbaraga mu bikorwa by’ubwicanyi.
Yasobanuye ko Hategekimana yagiye “kwica no gusahura” kandi ko umugabo we ari we wajyanye Hategekimana gushakisha Burugumesitiri wa Komini Ntyazo, Narcisse Nyagasaza, kugira ngo yicwe.
Ngo ubwo Nyagasaza yafatirwaga ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu gihe yafashaga Abatutsi guhungira muri iki gihugu cy’abaturanyi, yashyizwe muri Toyota y’umweru ya jandarumori yatwarwaga n’umugabo we, bamujyana i Kigarama.
Yasobanuye ko Hategekimana yasabye umugabo we kurasa Burugumesitiri ariko arabyanga, Burugumesitiri yisabira kuraswa mu mutwe ubwo yabonaga Hategekimana agiye gushaka inyundo, umujandarume witwa Musafiri aba ari we umwica.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko nyuma y’igitero, yumvise abajandarume bavuga ko bakoresheje imbunda ya Mortier, kandi ko ari Hategekimana wabajyanyeyo.
Perezida w’iburanisha yasabye Hategekimana kuvuga kuri ubu buhamya, asubiza ko ari uyu mugore atari akiri umujandarume, na we amusubiza ko kuba yari mu kiruhuko cyo kubyara bidakuraho ko yari akiri umujandarume.
Undi mutangabuhamya w’umugabo yabwiye urukiko ko mu gihe cya jenoside, Hategekimana yari ku ruhande rw’abahezanguni ariko mu byumweru bibiri bya mbere ngo ntiyabonye uko yica.
Uyu mugabo yasobanuye ko Hategekimana yagize uruhare mu rupfu rwa Ngagasaza, bitewe n’uko Hategekimana yavuze ko badashobora kwica “Inyenzi” ngo “batware indi” mu modoka yabo.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko abajandarume 20 bari bayobowe na Hategekimana bagiye kugaba igitero kuri ISAR Songa bafite ‘Mortier’ kandi ngo uregwa ni we wayikoresheje kuko barabyigambye ubwo bari bavuye kwica.
Hategekimana yahawe ijambo, avuga ko uyu mutangabuhamya “yateguwe”. Umuryango CPCR uharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri jenoside bihishe mu Bufaransa wemeza ko ibyo umutangabuhamya yavuze abihagazeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!