Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko aba basore barekuwe ku busabe bw’Ubushinjacyaha, nyuma y’uko bugaragaje ko nta bimenyetso bihagije bibahamya icyaha.
Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi yabwiye IGIHE ko “Ubushinjacyaha bwabisabye kandi biri mu bubasha bwabo.”
Iki cyemezo kije nyuma y’umunsi umwe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegetse ko aba basore bakomeza gufungwa by’agateganyo kuko hagikorwa iperereza ku byo bakurikiranyweho, cyane ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyo cyaha.
Nasagambe Fred yakekwagaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, Gatare Gedeon Junior we yakekwagaho ubufatanyacyaha muri icyo cyaha.
Kayirangwa wari umwana w’imfura mu muryango yitabye Imana ku wa 26 Nzeri 2024. Ni urupfu rwatunguranye kuko rwabaye ubwo yari yagiye gusura aba basore bigakekwa ko ari ho yaguye nubwo hataramenyekana icyamwishe.
Gatera Junior na Nasagambe Fred bahise batabwa muri yombi. Kuri ubu bari bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mbere y’uko barekurwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!