00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abari abayobozi ba Koperative COPCOM bagizwe abere n’Urukiko Rukuru

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 November 2024 saa 10:37
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwagize abere abari abayobozi ba Koperative icuruza ibikoresho by’ubwubatsi ikorera mu Gakinjiro mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo (COPCOM) bari bahamijwe ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo wayo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwahamije bamwe mu bari abayobozi b’iyo koperative kunyereza umutungo, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.

Bari bategetswe kwishyura asaga miliyari 1.7 Frw ndetse bamwe bakatirwa n’igifungo cy’imyaka itatu.

Abaregwaga ni Ndahumbya Emile wayoboye iyi koperative, Mbagizente Edouard, Nyirurugo Aimable, Mutware Bienvenue, Uwitonze Joachim, Nubuhoro Janviere, Uwicyeza Consolee, Habakurama Venuste, Mwiza Erneste, Mutabazi Allan, Ahinkuye Bertin, Nteziryayo Eric na Safari Fidele.

Bamwe bahise bajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru bagaragaza ko batishimiye imikirize y’urubanza ndetse bemeza ko batigeze banyereza umutungo nk’uko urukiko Rwisumbuye rwari rwabigaragaje.

Nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwumvise imiburanire y’impande zombi no gukora ubugenzuzi ku mikoreshereze y’uwo mutungo baregwa rwafashe icyemezo ku wa 8 Ugushyingo 2024.

Rwemeje ko ubujurire bwa Nteziryayo Eric na ETECO Ltd ahagarariye, Ahinkuye Bertin na TECOM Ltd ahagarariye, Safari idèle na ECOBARUS Ltd ahagarariye, Uwitonze Joachim, Nubuhoro Janvière,Mbagizente Edouard, Mubiru Godfrey na HI-SENSE ENGINEERS AND CONSULTANTS ahagarariye, Mutware Bienvenue, Nyirurugo Aimable, Uwicyeza Consolée, Habakurama Venuste, Mwiza Ernest, Uwizeyimana Alphonse na Mutabazi Allan bufite ishingiro kandi ko badahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kunyereza umutungo.

Rwemeje ko Mbagizente Edouard, Nyirurugo Aimable, Mutware Bienvenue, Uwitonze Jaochim, Uwicyeza Consolée, Habakurama Venuste, Mwiza Ernest, Mubiru Godfrey na hi-sense engineers and consultants ahagarariye, Ahinkuye Bertin na tecom ltd ahagarariye, Nteziryayo Eric na eteco ltd ahagarariye, Safari Fidèle na ecobarus ltd ahagarariye, badahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo wa rubanda.

Rwemeje kandi ko Nteziryayo Eric, Ahinkuye Bertin, Safari Fidèle, Uwitonze Joachim, Nubuhoro Janvière, Mbagizente Edouard, Mubiru Godfrey, Mutware Bienvenue, Nyirurugo Aimable, Uwicyeza Consolée, Habakurama Venuste; Mwiza Ernest na Mutabazi Allan badahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.

Rwemeje ko urubanza RP 00372/2020/TGI/GSBO rwajuririwe ruhindutse mu ngingo zarwo zose, ko abaregwa bajuriye bagizwe abere.

Urukiko kandi rwategetse koperative COPCOM guha buri wese uregwa wajuriye 2.000.000 Frw akubiyemo ay’igihembo cy’Avoka ku rwego rwa mbere n’ay’igihembo cy’Avoka yo ku rwego rw’ubujurire n’ay’ikurikiranarubanza ku rwego rwa mbere no ku rwego rw’ubujurire.

Inyubako ya Koperative COPCOM iherereye ku Gisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .