Yabigarutseho kuri uyu wa 14 Werurwe 2025, ubwo yari yitabiriye ikiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Habyarimana Angelique, yagaragaje ko ibyaha bya ruswa bikomeje kwiyongera kandi ko hakenewe gukaza ingamba mu kuyikurikirana no kuyihashya.
Ati “Utanga ruswa n’uyisaba bose bahanwa kimwe. Ikindi ni uko ubu icyaha cya ruswa kidasaza kandi iyo na yo ni intambwe yatewe mu rwego rw’amategeko kugira ngo igihe icyo ari cyo cyose ibimenyetso bibonetse, amakuru amanyekanye, abantu babashe gukurikiranwa no kubazwa ibyo bakoze.”
Yavuze ko akenshi usanga ibimenyetso kuri ruswa bidakunze kuboneka cyane ko usanga abayisaba n’abayitanga bagenda bahindura amayeri.
Ku bijyanye no kugaruza umutungo ukomoka ku byaha, yagaragaje ko hakirimo imbogamizi zishingiye ku kuba benshi usanga baranditse imitungo ku bandi bikaba byagorana kuyigaruza.
Yashimangiye ko gukurikirana neza dosiye ndetse inzego zigahana amakuru kuri ibyo byaha, byakoroshya uburyo bwo kugera ku makuru ahagije kandi ya ngombwa.
Habyarimana yagaragaje ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda mu myaka itanu ishize, bwakurikiranye dosiye 6.111 zikurikiranywemo abantu barenga ibuhumbi 11 bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa.
Raporo y’Ubushinjacyaha igaragaza ko muri 2019 bwakiriye dosiye 1240 ziregwamo abarenga 2925 ariko rwaregeye urukiko amadosiye 757, ayashyinguwe ni 363.
Mu mwaka wa 2020-2021, bwakiriye dosiye 1224 ziregwamo abarenga 2191. Muri zo izaregewe inkiko ni 751, izashyinguwe ni 455 mu gihe izikigwaho ari 18.
Habyarimana yagaragaje ko mu 2021-2022 hakiriwe amadosiye 1199 aregwamo abantu 2195, ayaregewe inkiko ni 598, hashyingurwa 502 mu gihe 99 akigwaho.
Mu mwaka wa 2022-2023, Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 1378 aregwamo abantu 2610, muri yo ayaregewe inkiko ni 616, hashyingurwa 632 hakaba hakigwa amadosiye 130.
Mu mwaka wa 2023-2024 umubare w’amadosiye winjira mu nkiko waragabanyutse kuko hakiriwe agera kuri 1070 aregwamo abantu 1937, muri ayo madosiye 474 yaregewe inkiko, 467 arashyingurwa mu gihe 130 agikurikiranwa.
Habyarimana kandi yavuze ko kuri dosiye zashyinguwe hari impamvu zishingirwaho zirimo kuba hafashwe icyemezo ko ikibazo gikemurwa binyuze mu nzira z’ubwumvikane, uburyo bwo kugaruza amafaranga aregerwa no kuba yashyingurwa kuko ibimenyetso bihari bidahagije.
Muri ayo madosiye bwaregeye urukiko, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwayatsinze ku kigero cya 76,5%, bishingiye ku bimenyetso biba byatanzwe.
Ati “Ugiye kureba buri mwaka ubona ko hagiye habaho kuzamura ikigero cyo gutsinda. Muri rusange ubundi ikigero cyo gutsindiraho amadosiye tugeze muri 90% n’ibindi birenga, ariko kuri ibi byaha bimunga ubukungu bw’igihugu twavuga ko kiri hasi nubwo bigaragara ko abantu bagenda bazamuka.”
Yerekanye ko mu gukirikirana ibyaha harimo ingorane zitandukanye zirimo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku babikora, ubumenyi budahagije mu gutahura ibikorwa bigize icyaha, gutinya gutanga amakuru, guhishira amakuru kubera ababifitemo inyungu, ariko ko hari gushyirwa imbaraga mu bufatanye n’izindi nzego mu kubaka ubushobozi bw’abashinjacyaha n’ababigenza.
Umushinjacyaha Mukuru kandi yagaragaje ko muri iyo myaka itanu, abakozi b’Ubushinjacyaha 13 baketsweho ruswa. Muri bo 10 bashyikirijwe inkiko, babiri muri bo baracyakurikiranwa mu nkiko mu gihe abandi 3 birukanywe mu kazi kubera iyo myitwarire iganisha kuri ruswa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!