00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 10 bafunguwe binyuze mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 24 September 2024 saa 06:37
Yasuwe :

Inzego z’ubutabera mu Rwanda zatangaje ko amadosiye arenga 12,900 yarangijwe binyuze mu nzira y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha bituma abarenga ibihumbi 10 bafungurwa abandi bahabwa ibihano bito kuva mu Ukwakira 2022 kugeza muri Nzeri 2024.

Politike yo guteza imbere ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha yatangiye tariki 11 Ukwakira 2022, hagamijwe kugabanya ubucucike muri gereza zitandukanye mu gihugu.

Nyuma yaho gato hubatswe ikigo cy’ubuhuza ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutabera n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda, UNDP, ndetse imibare igaragaza ko biri gutanga umusaruro ufatika mu gukemura ibibazo bitandukanye hatisunzwe inkiko.

Umushakashatsi mu by’Amategeko mu Rukiko rw’Ikirenga, unashinzwe gukurikirana amadosiye akemurwa mu bwumvikane bwo kwemera icyaha n’ubuhuza, Emmanuel Maniragaba, kuri uyu wa 24 Nzeri 2024 yabwiye itangazamakuru ko kuva mu 2022 kugeza muri Nzeri 2024 abantu barenga ibihumbi 10 bamaze gufungurwa binyuze muri gahunda ya ’plea Bargaining’.

Ati “Kuva tariki 11 Ukwakira 2022 kugeza tariki 20 Nzeri 2024 amadosiye 12,977 amaze kurangirira mu nzira y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (plea Bargaining). Ni ukuvuga ngo ni ya madosiye yari yaraheze mu nkiko arimo abantu barenga abo ibihumbi 12.”

“Muri bo abagera mu bihumbi 10 birenga bamaze gufungurwa kandi bamaze kwiyunga n’abo bari barakoreye ibyaha. Rero ni politike idufasha gutuma uwakorewe icyaha n’uwagikoze biyunga bakajya kuba mu muryango umwe, bya bindi byo kujya kuregana bivaho.”

Maniragaba yahamije ko mu bafunguwe harimo abahawe ibihano bito cyane ugereranyije n’igihe bari bamaze muri gereza bahita bataha n’abahawe ibihano bisubitse n’ibindi.

Ibi kandi byatumye imanza nyinshi zigabanyuka mu nkiko “bityo izo abacamanza basigaranye babona umwanya wo kuzisesengura no gutanga ubutabera bunoze.”

Kuva mu 2017 kugeza kuri 20 Nzeri 2024 kandi imanza 7.679 zari zimaze kurangira binyuze mu buhuza bukorewe mu nkiko.

Muri izo manza 7.000, imanza 2199 zarangiye mu mwaka ushize wa 2023/2024, mu 2022/23 harangijwe imanza 1222, na ho mu 2021/2022 harangijwe imanza 743.

Ati “Murumva ko uko imyaka igenda yiyongera ni ko haboneka umusaruro uhagije. Igishimishije rero ku manza zarangiye mu mwaka ushize n’izo ibihumbi 2,199, narebye amadosiye mpereye mu Rukiko rw’Ibanze nkuramo impagararirizi 38 zifite agaciro k’icyaburanwaga cyagibwagaho impaka cy’amafaranga miliyari 7.5 Frw yashoboraga guhera iyo iyo bajya kuburana mu buryo busanzwe, harimo ndetse ibihumbi 448$ muri izo manza 38 gusa”

Mu manza zakemuriwe mu buhuza harimo amadosiye atanu manini yihariye agaciro ka miliyari 42.4 Frw.

Ati “Izo manza zagombaga kuburanishwa kuva hasi mu rukiko rw’ubucuruzi, agaciro k’ikiburanwa gatuma zijya mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi mu bujurire bwa mbere rukagera mu rukiko rw’Ubujurire no Rukiko rw’Ikirenga, mu gihe iyo birangiriye mu buhuza buri wese abyungukiramo, ntawe uvuga ngo natsinze, ntawe uvuga ngo ndatsinzwe kuko buri wese aba afite icyo yigombwe kugira ngo bigendne neza.”

Yagaragaje ko hari aabantu bamwe bakomeje kwizirika ku myumvire yo kujya mu nkiko n’iyo ibirego bajyanye byaba ari by’utuntu duto nk’inkoko ariko ibyiza ari ukugana ubuhuza.

Bisobanurwa ko mu gihe ababuranyi bagiye mu buhuza bikarangira bananiranywe bikomereza mu rukiko bisanzwe ariko ibyavugiwe mu buhunza nta ruhande rwemerewe kubijyana mu rukiko nk’ikimenyetso.

Kuva ikigo cy’ubuhuza kiri i Nyamirambo cyafungurwa ku wa 28 Kanama 2024 hamaze gukemurirwa amadosiye 20 y’ababuranyi bo mu Rukiko rw’Ibanze n’urwisumbuye za Nyarugenge.

Hakiriwe kandi abantu 22 bagannye iki kigo basobanurirwa aho bashobora kujyana ikibazo cyabo kigakemuka.

Mu mwaka w’Ubucamanza wa 2023/2024, umubare w’imanza zaciwe wiyongereye ku kigero cya 44% ugereranyije n’imyaka itanu ishize kuko zavuye kuri 76.346 mu 2019/2020, zigera kuri 109.691 mu 2023/2024.

Abarenga ibihumbi 10 bamaze kurekurwa nyuma yo kunyura mu nzira y'ubwumvikane bugamije kwemera icyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .