Byagarutsweho ku wa 5 Werurwe 2025, mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya.
Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Console Kamarampaka, yagaragaje ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigenda byiyongera uko imyaka igenda yigira imbere.
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2019 hakurikiranywe amadosiye y’abakekwaho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigera kuri 402, mu 2021 bigera kuri 378, mu 2023 baba 475 mu gihe mu 2024 ari 461.
Ati “Byamanutse gake muri 2022 ariko ubu biragenda bizamuka, murabona ko n’uyu mwaka bizazamuka kurushaho.”
Muri iyi myaka itandatu hakurikiranywe amadosiye 2426 arimo abantu 3179. Imibare igaragaza ko icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu cyakurikiranywe mu madosiye 1308 bingana na 53,9% mu gihe icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyagaragaye ku ijanisha rya 20,7%.
Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside byagaragaye mu madosiye 191 bingana na 7,9%.
RIB igaragaza ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragara cyane muri Mata ugereranyije n’andi mezi, kuko amadosiye 941 angana na 41,6% yose yakuriranywe muri uko kwezi.
Abagaragayeho ibi byaha biganje mu rubyiruko cyane kuko abafite imyaka 14-16 bagize 16,4% mu gihe abafite imyaka 31-40 ari 26,6%. Abafite imyaka 41-50 bangana na 22% na ho abafite imyaka 51-60 bagera kuri 17,6%; abafite imyaka 60 kuzamura bo bagize 17,4%.
Imibare ya RIB kandi igaragaza ko abantu bize amashuri abanza gusa bari imbere mu kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bangana na 57,2% mu gihe abatarize bagize 33,7%.
Ati “Ni icyiciro cy’abantu batajijutse, mu ngamba tugomba gufata tugomba kwibanda kuri aba tubasanga aho bari kugira ngo tubakangurire kwirinda iki cyaha.”
Ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragara cyane mu Ntara y’Amajyepfo ku ijanisha rya 32%, iy’Iburasirazuba bigaragara ku ijanisha rya 27,3% mu gihe iy’Iburengerazuba bigaragarayo ku rugero rwa 16,4% na ho mu Mujyi wa Kigali biri kuri 17%, mu Majyaruguru bikaba kuri 7,2%.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagaragaje ko mu turere twegereye imipaka ari two turangwamo ibikorwa biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside kuko 11 mu two basuye twagaragayemo ibi byaha mu mezi make ashize ari uduhana imbibi n’ibindi bihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!