Ni icyifuzo bagejeje ku badepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, mu Nteko Ishinga Amategeko mu gusuzuma ibibazo byagaragajwe na Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.
Mu bibazo byagaragajwe n’iyo raporo harimo ko imiryango ishingiye ku myemerere idakorera mu mucyo uko bikwiye ndetse no kubazwa inshingano biri hasi mu gihe ibirebana n’imicungire y’umutungo bidakorwa neza.
Ubwo abayobozi ba RIC bagiranaga ibiganiro n’abadepite, bagaragaje ko hari ingamba ziri gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo kunoza ibyo bakora kandi bizeza ko zizatanga umusaruro.
Visi Perezida wa Mbere wa RIC, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel, yagaragaje ko bashyize imbere gukorera mu mucyo, kunoza inshingano no guharanira impinduka nziza mu muryango nyarwanda hanashingiwe ku nyigisho zitangwa.
Yasabye abadepite gukorera ubuvugizi zimwe mu nsengero, imisigiti na kiliziya byafunzwe kuko bitujuje ibisabwa ariko bikaba byaramaze kubyuzuza, kugira ngo bifungurwe.
Ati “Twakomeje gutakamba ngo insengero zifungurwe. Ntabwo twavuga ngo izitujuje ibyangombwa zifungurwe ariko izujuje ibyangombwa, mwadukorera ubuvugizi zigafungurwa.”
Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Aba-Presbytérienne mu Rwanda, EPR, akaba na Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Rev. Kandema Julie na we yashimangiye ko icyifuzo gikomeye abanyamadini bafite ari ifungurwa ry’insengero zujuje ibisabwa.
Ati “Icyifuzo gikomeye ubu abanyamadini dufite ni kimwe, ni icyo kubona insengero zifungurwa ariko twanabyitwayemo neza kuva aho zafungiwe, twuzuza ibisabwa. Twizeye ko ubwo twageze imbere yanyu namwe muzadufasha kugira ngo dusubire mu nsengero zacu.”
Ku rundi ruhande Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yagaragaje ko hari imbogamizi ku nyigisho z’ibinyoma zikomeje gukwirakwizwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga asaba ko abadepite bazabikoraho ubuvugizi.
Sheikh Sindayigaya yagaragaje ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bashobora kuyobya nkana no gutanga inyigisho zipfuye bikaba byasiga icyaha ivugabutumwa, bityo ko bikwiye gushakirwa umuti bigakemurwa burundu.
Umunyamabanga Mukuru wa RIC, akaba n’Umuyobozi w’Itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda, Bishop Dr. Masengo Fidèle, na we yagaragaje ko uru rwego rukiri kwiyubaka no kubaka ubushobozi kandi ko mu myaka iri imbere ruzaba rutanga umusanzu ukwiye.
Yagaragaje ko abanyamadini bakwiye kugira uruhare rukomeye mu bijyanye no gukorera mu mucyo, gukurikiza amategeko, kubahiriza gahunda za Leta, gukemura amakimbirane mu buryo bwiza ndetse n’izindi gahunda za leta zirimo kwimakaza ihame ry’uburinganire ndetse no guharanira ko umubare w’abana bava mu ishuri ugabanuka cyane.
Yijeje ko RIC izakomeza gutanga umurongo uhamye w’imikorere y’amadini n’amatorero ayibarizwamo hagamijwe kwimakaza inyigisho nzima kandi zigamije impinduka nziza.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!