Abo abantu batawe muri yombi ku wa 19 Mata 2024 bikekwa ko bakoreye Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Rukondo (ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi ho mu Karere ka Nyanza).
Muri abo bafashwe harimo 15 bakomeje kwihishahisha n’amakuru yabo akomeza guhishirwa ntibamenyekana ngo bakurikiranweho ibyo byaha bakekwaho ko bakoze.
Ni mu gihe abagera kuri 9 bo bari barakatiwe n’Inkiko Gacaca ariko ntibakora ibihano bahawe, kubera kugumya bihishahisha ndetse no guhishirwa na bamwe mu bantu bari babazi.
Kugeza ubu abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe dosiye zabo zigitunganywa ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha.
Amakuru yamenyekanye ubwo ku wa 28 Kanama 2023 imibiri 28 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, imibiri yabonekaga mu byobo bine.
RIB yatangaje ko ibyo byobo byari byarubakiweho inzu n’uwitwa Mbonyumukiza Félicien uzwi nka Gapiri, wafashwe agafungwa.
Mu iperereza ryakozwe byagaragaye ko ibyo byobo byari byaracukuwe iruhande rwa bariyeri, abo bayifatiragaho bakabica nyuma bakabata muri ibyo byobo. Aha hari mu Murenge wa Mbazi ho mu Karere ka Nyamagabe.
Iri perereza ryarakomeje, ku wa 04 Ukwakira 2023 biza kumenyekana ko uwitwa Mutabaruka Paulin wari ushinzwe amashuri muri Komini Rukondo y’icyo gihe na we yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu yarafashwe akorerwa dosiye ubu akaba afungiye mu Igororero rya Huye.
Impamvu nyamukuru zatumye aya makuru amara iki gihe cyose ataramenyekana izi nzego z’umutekano zigaragaza ko byatewe no guhishirana no gutinya gutanga amakuru.
Abibuka neza bibuka ko mu bice bya Kaduha, Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira habagaho gutera ubwoba abayirokotse cyangwa kwica abatangabuhamya.
Ni ibikorwa byatumye bamwe batinya gutanga amakuru kubera gutinya ingaruka byabagiraho zirimo no kuba bakwicwa.
Indi mpamvu ya kabiri ishingiye kuri uyu Mutabaruka Paulin wahoze ari umuyobozi w’amashuri, Jenoside ikirangira aba Burugumesitiri wa Komini Rukondo, mu bihe by’amavugurura aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi bikekwa ko yagiriyemo uruhare ayo mahano.
Ibi byatumye abaturage bamutinya, batinya no gutanga amakuru, bishingiye kuri ya mateka yo kwica abatangabuhamya bo muri Kaduha ndetse n’umuco waceceka wari warimakajwe na Mutabaruka. Uyu mugabo yagiye arangwa no kwiyoberanya cyane.
Mutabaruka akimara gufungwa abaturage barimo abarangije ibihano, ndetse n’abagifunze barabohotse batanga ayo makuru yose y’uko byagenze.
Kuri iyi nshuro RIB irakangurira abantu bose bafite amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuyatanga.
RIB ivuga ko ayo makuru yaba ashingiye ku haba harahishwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ay’abantu batarafatwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igasaba kuyatanga uko yakabaye, ikagaragaza ko nta nkurikizi na nke irimo, icyakora ko kuyahisha bifite ingaruka mbi.
RIB kandi igaragaza ko mu gihe hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, abantu bagakwiriye kuba bumva neza ko guhisha amakuru cyangwa kugira ingengabitekerezo ya Jenoside ntacyo bimaze uretse gukururira ibibazo abo baba babikoze.
Mu gihe abo bose barebwa n’icyo kibazo baba bahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, amategeko ateganya ko bafungwa burundu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!