Hari hashize iminsi sosiyete y’Abashinwa STECOL CORPORATION CO Ltd ikora umuhanda wa kaburimbo wa Nyange-Muhanga itaka ko yibwa ibikoresho bitandukanye yubakisha umuhanda.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bushinja aba bantu 14 ibyaha bitandukanye, aho batanu muri bo bashinjwa icyaha cyo kwiba barimo abagore babiri bari bashinzwe ububiko bw’ibikoresho, ushinzwe umutekano w’ibikoresho umwe ndetse na kapita.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko bagize uruhare mu bujura bwa sima, ibyuma byubakishwa bizwi nka fer à béton, mazutu n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu kubaka imihanda ya kaburimbo.
Abaregwa bose uko ari batanu baburanye bahakana ibyaha bashinjwa, gusa ubushinjacyaha bwabasabiye igifungo cy’imyaka ine.
Ku rundi ruhande, hari itsindi tsinda ry’abandi icyenda bo bashinjwaga icyaha cy’ubuhemu n’ubufatanyacyaha.
Ni icyaha umunani muri bo bemera bakagisabira imbabazi, banasaba kugabanyirizwa igifungo n’ihazabu bagahabwa igihano gisubitse uretse umwe utari kumwe na bo.
Muri bo, harimo abahoze ari abashoferi b’imodoka muri STECOL CORPORATION CO Ltd. Mu kwisobanura kwabo bemeye ko bakoreye kompanyi ubuhemu, mazutu yagenewe akazi bakayitwarira bakayigurisha.
Bavuze ko babitewe n’inzara, kuko bagenerwaga amafaranga make yo kubatunga (angana na 300Frw ku Munsi), aho ngo babonye inzara ishobora kubica bagahitamo kugurisha mazutu.
Umwe mu bunganira abaregwa yavuze ko abakiliya be ibyo bakoze babikoreshejwe n’inzara, asaba ko bahabwa igihano gito gishoboka kandi gisubitse kuko bemeye ibyaha ntakugorana.
Ni ibintu ariko ubushinjacyaha bwamaganira kure buvuga ko bakwiye guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu buri wese n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw, kuko ngo akazi bakoraga ntawakabajyanyemo ku gahato kuko bari bemeye amasezerano, bityo ngo ntibari bakwiye gukora ubuhemu.
Uru rubanza rwabereye aho bikekwa ko hakorewe icyaha mu rwego rwo kwigisha n’abandi ngo hatagira abazakomeza kwiba ibikoresho byifashishwa mu kubaka ibikorwaremezo bifitiye abaturage akamaro.
Biteganyijwe ko imyanzuro yarwo izasomwa ku wa 18 Gashyantare 2025.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!