Minisitiri Ingabire yavuze ko mu myaka 24 ishize hari byinshi u Rwanda rumaze kugeraho mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga, harimo nko gushyiraho ibikorwa remezo henshi mu gihugu, gushyira serivisi za Leta ku ikoranabuhanga n’ibindi byinshi.
Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Nzeri 2024, aho yari yitabiriye Inama nyunguranabitekerezo izwi nka ‘Rwanda Internet Governance Forum 2024- RIGF’, yigira hamwe imikoreshereze ya internet.
Iyi nama itegurwa n’Ikigo gihagarariye abakoresha murandasi no guteza imbere Indangarubuga y’u Rwanda [RW], RICTA, igahuriza hamwe inzego za Leta n’iz’abikorera zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga n’abo mu burezi.
Imibare igaragaza ko mu 2024 abantu barenga miliyari 5.3 ku Isi [bangana na 66% by’abayituye] bakoresha internet. Ku mugabane wa Afurika umubare w’abakoresha internet ugeze kuri 43%, bigaragaza ukwiyongera gukomeye kuko mu myaka 20 ishize abaturage 2% gusa by’abari bawutuye ari bo bonyine bakoreshaga internet.
Minisitiri Ingabire yavuze ko internet yabaye inkingi y’imibereho y’abantu muri iki gihe aho isigaye iteza imbere itumanaho n’ubukungu, ariko hagomba no kwita ku guhangana n’ibibazo bijyana na yo.
Ati “Nka Minisiteri uruhare rwacu ruzaba kwemeza politiki n’imikoreshereze yayo iboneye, kandi tukita ku gushyigikira ibikorwa byo kwaguka kandi hatagize usigara inyuma.”
Perezida wa RIGF, Robert Ford Nkusi, yavuze ko uko imyaka ishira ari na ko imikoreshereze ya internet igenda ihinduka bikajya n’iterambere ririho, ariko ko ari ingenzi kwimakaza imikoreshereze yayo myiza.
Ati “Ubu hari ibihari nko kwifashisha ‘AI’ mu gukoresha nabi amafoto y’abana bikaba byamuhungabanya ubuzima bwe bwose. Internet ni nziza yanamaze kwinjira mu buzima, tugomba kureba ko ibyo tuyikuramo byatugirira akamaro kuruta ibyangiza.”
Raporo y’Ikigo cyo mu Bwongereza gikora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga kizwi nka Cable, iherutse kugaragaza ko u Rwanda ubu ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika y’Uburasirazuba, EAC gifite internet yihuta kandi ihendutse.
Cable yerekanye ko abakoresha internet mu Rwanda bayishyura ku mpuzandengo ya 43.22$ ku kwezi avuye ku 60.96$ yariho umwaka ushize, bingana n’igabanyuka rya 29.1% ugereranyije n’umwaka ushize.
Nshuti Arnold wiga muri Kaminuza ya AUCA, yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda yashyize ingufu nyinshi mu kwegereza abaturage internet, bityo benshi cyane cyane urubyiruko bakwiye kubyaza aya mahirwe umusaruro.
Ati “Twagakwiye kubibonamo amahirwe akomeye cyane aho kuyikoresha nabi tukayibyaza umusaruro, hari aho iri gukoreshwa nabi nk’ibimaze igihe biba ku mbuga nkoranyambaga mu myidagaduro aho iri gukoreshwa cyane mu matiku kandi yagakwiye kuba ikoreshwa neza igatanga umusaruro.”
U Rwanda rukomeje gushora imari mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga, ubu imibare ikaba igaragaza ko umuyoboro wa 4G LTE ugera mu bice by’igihugu ku rugero rwa 98%.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!