Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho, kandi ko hakenewe gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hagaragazwe icyishe nyakwigendera mu buryo budashidikanywaho, rutegeka ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Aba basore bajuririye icyo cyemezo bagaragaza ko Urukiko rwasesenguye mu buryo butari bwo raporo z’abahanga ku rupfu rwa nyakwigendera.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2024 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, abo basore babiri n’ababunganira bagaragarije urukiko ko bajuririye icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko batanyuzwe nacyo.
Bagaragaje ko Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yaciye urubanza yifashishije raporo y’abaganga yakozwe ku isuzuma ry’umubiri wa nyakwigendera Kayirangwa Olga nyamara ayivugisha ibyo itavugaga.
Urukiko mu gusesengura iyo raporo y’abahanga ngo rwasanze, aho bafashe ibizamini bigamije kureba niba nyakwigendera yarasambanyijwe, mu isesengura ry’iyo raporo ngo byagaragaye ko harimo amasohoro y’umugabo mu gitsina cye.
Kuri raporo y’abahanga y’isuzumamurambo, ruvuga ko mu kuyisesengura igaragaza ko igituza n’ijosi bya Kayirangwa bifite ikimenyetso cyo gukomereka cyangwa inguma bigaragaza ko hashobora kuba harabayeho kuniga Olga mu ijosi cyangwa kumufata hakoreshejwe imbaraga bigatera gukomereka.
Abaregwa bagaragaje ko raporo y’abahanga isobanutse kuko itagaragaza ikintu runaka cyaba cyarateye urupfu rwa Kayirangwa Olga.
Bavuze ko batazi impamvu umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yavugishije raporo ibyo itavuga, basaba ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakongera gusesengura ibimenyetso byatanzwe.
Bavuze ko kuba iyo raporo yanditswe mu rurimi rw’Icyongereza kandi harimo n’amagambo akomeye yifashishwa mu mwuga w’ubuvuzi bishobora kuba ari byo byateye umucamanza kuyivugisha ibyo itavuga.
Basabye urukiko ko mu kuyisesengura bishobora no kuba byiza mu gihe rwahamagaza abayikoze bakayisobanura uko iri.
Abaregwa basabye ko bakurikiranwa bari hanze kuko nta ruhare bagize mu rupfu rw’uwo bita inshuti yabo Olga Kayirangwa.
Ubushinjacyaha bubajijwe niba bwemeranywa na raporo bwirinze kugira icyo bubivugaho bugaragaza ko raporo yatanzwe n’abahanga kandi igomba gusesengurwa n’urukiko rugafata icyemezo.
Bwagaragaje ko urukiko mu gukora isesengura umucamanza yazareba niba yemeranya n’icyemezo cy’umucamanza wo mu Rukiko rw’Ibanze abaregwa bagakomeza gufungwa by’agateganyo.
Bwagaragaje kandi ko mu gihe umucamanza mu rukiko rwisumbuye yabibona ukundi na we yafata icyemezo ariko yemeza ko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iperereza rigikomeje bityo abaregwa bakwiye gukomeza gukurikiranwa bafunzwe.
Mu iburanisha mu Rukiko rw’Ibanze, Umushinjacyaha yari yagaragaje ko raporo y’abaganga atari cyo kimenyetso gusa gishingirwaho ahubwo ko hari n’ibindi kandi ari yo mpamvu basaba ko abaregwa bafungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.
Kayirangwa wari umwana w’imfura mu muryango yitabye Imana ku wa 26 Nzeri 2024. Ni urupfu rwatunguranye ubwo yari yagiye gusura inshuti ze bigakekwa ko ari ho yaguye nubwo hataramenyekana icyamwishe.
Gatera Junior na Nasagambe Fred bahise batabwa muri yombi. Kuri ubu bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutegetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo ku wa 21 Ukwakira 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!