Ibyo babitangaje ku wa 28 Gashyantare 2025, ubwo bari mu nama y’Inteko Rusange yari igamije gushyiraho urugaga rwabo ku rwego rw’Igihugu ruzabafasha kwibumbira hamwe bakarushaho kumenywa na bose.
Umurungi Marie Assumpta ukorera ubuhuza mu Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko hakiri imbogamizi yo kuba abantu bamwe bataramenya abahuza uko bikwiye ngo babayoboke, dore ko hari ababa bafite ibibazo bidasaba inkiko.
Ibyo ngo byakemurwa no kuba Leta yashyiraho itegeko ku manza zose zikajya zibanza mu buhuza.
Ati “Turasaba ko hajyaho itegeko riteganya ko urubanza rwose rubanza kujya mu buhuza, byananirana rukabona kujya mu nkiko. Ibyo nibijyaho n’ubuhuza buzayobokwa nk’uko n’abunzi bayobotswe kandi bigatanga umusaruro.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Ihuriro ry’Abahuza b’Umwuga, Prof. Sam Rugege, yashimangiye ko iryo tegeko rigiyeho ryaba ari ingenzi bijyanye no kuba Leta yarashyize imbaraga mu buhuza kuko n’ahandi rikoreshwa kandi rigatuma abantu babuyoboka.
Ati “Byatuma abantu bamenyera ubuhuza kuko uko bimeze ubu abantu bihitiramo kubujyamo cyangwa kujya mu nkiko ariko bamwe ntibazi ubuhuza n’akamaro kabwo. Habayeho itegeko ribitegeka byatuma bamenya neza ko abahuza ari abantu b’umwuga bashobora kubakemurira ibibazo neza.”
Yongeyeho ko habayeho imbogamizi z’inzego zitarimo abahuza b’abanyamwuga bahagije, imanza zaho zakomeza guca mu nkiko. Ariko abacamanza bagahabwa ububasha bwo gusuzuma imanza izo basanze zakemukira mu buhuza bakazoherezayo.
Eng. Rwihunda Freddy uyobora komite yashinzwe gushyiraho Urugaga rw’Abahuza b’Umwuga mu Rwanda, yavuze ko batangiye urugendo rwo gushinga urugaga, aho bamaze kurwemeza mu Nteko Rusange yari imaze guterana.
Igikurikiyeho kikaba ari ukurwandikisha no kurutorera ubuyobozi, ku buryo bizeye ko nibamara kwibumbira hamwe bizongera imbaraga zabo mu gusaba Leta ko iryo tegeko rijyaho.
Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko ubuhuza Leta y’u Rwanda iri kubushyiramo imbaraga kandi zitanga umusaruro, aboneraho gusaba ababukora kurushaho gukora kinyamwuga.
Yagize ati “Mu mezi atandatu ashize yonyine dosiye zimaze gukemurwa mu buryo bw’ubuhuza zigera ku 1300. Twizeye ko uyu mwaka uzashira harakemuwe umubare munini.”
“Icyo tubasaba nk’abahuza musobonukiwe ibisabwa bigenga umwuga w’ubuhuza, tuba tubitezeho gufasha mu gutanga ubutabera bunoze. Dukwiye gukora kinyamwuga kandi tukirinda umugayo kuko bigira ingaruka nziza ku bagenerwabikorwa.”





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!