Babitangaje nyuma yo gusura Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ku cyicaro cyarwo kiri Kicukiro bagasobanurirwa imikorere y’ikoranabuhanga rya Sisiteme yitwa IECMS ikoreshwa mu kurangiza inyandikompesha.
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda rwakiriye iri tsinda ry’Abahesha b’Inkiko kuwa 19 Kanama 2024 ubwo bageraga i Kigali bakaba bateganya gusoza uruzinduko rwabo kuwa 26 Kanama 2024.
Ni uruzinduko rugamije gutsura umubano n’imikoranire hagati y’ingaga zombie, gusangira ubumenyi ndetse no gushaka ahaboneka amahirwe impande zombi zakungukiramo cyane cyane mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri sisiteme y’Ubutabera by’umwihariko mu bijyanye no kurangiza Imanza n’izindi nyandiko-mpesha.
Iminsi bamaze mu Rwanda, Abahesha b’Inkiko bo muri Cameroun bagiranye ibiganiro bitandukanye n’urwego rw’Abahesha b’Inkiko ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’irangizwa ry’inyandikompesha.
Ingingo z’ingenzi zibashishikaje zirimo uburyo ikoranabuhanga ryinjijwe mu butabera mu Rwanda ndetse bagize umwanya wo kwigishwa n’Abahesha b’Inkiko bo mu Rwanda sisitemi yitwa IECMS ikoreshwa mu nzego zose z’ubucamanza ariko bibanda cyane ku buryo iyi sisiteme ikoresha ikoranabuhanga mu kurangiza inyandiko-mpesha n’uburyo ryongereye imigendekere myiza y’irangizwa ry’imanza rikanongera ubudakemwa bwa serivisi z’ubutabera.
Basangiye kandi ibibazo umwuga wabo uhura nabyo ariko banemeranya ubufatanye burambye mu kubishakira ibisubizo.
Uretse ibiganiro ku mikoranire ishingiye ku mwuga, bagize umwanya wo gusogongera ku mateka n’umuco by’u Rwanda aho basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bakunamira abatutsi barenga 250,000 bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Banasuye Inzu ndangamurage yahariwe kurwanya Jenoside iba mu nyubazo z’Inteko Ishinga Amategeko aho basobanuriwe uruhare rw’ingabo za RPA mu guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi.
Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga muri Douala Me Gisele Renee Mbella yashimiye uburyo u Rwanda rwashyizeho amahirwe afasha inzego kwiyubaka.
Yashimangiye ko ubufatanye bw’inganga zombi buzabungura byinshi mu bumenyi no kuvugurura byinshi mu mikorere y’urugaga rwabo muri Cameroun.
Perezida w’urugaga rw’Abahesha b’Inkiko mu Rwanda Me Niyonkuru Jean Aimé na we yashimiye iri tsinda ry’Abahesha b’Inkiko bo muri Doula kuba barahisemo gukorera urugendoshuri mu Rwanda no kwifuza imikoranire hagati yabo n’abo mu Rwanda.
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko mu Rwanda kugeza ubu rubarizwamo Abanyamuryango 439 bakorera hirya no hino mu gihugu ariko buri muhesha w’Inkiko w’Umwuga akaba afite uburenganzira bwo gukora imirimo yo kurangiza inyandikompesha aho ariho hose mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!