Ubusanzwe abahesha b’inkiko bashinzwe wo guhatira uwatsinzwe urubanza gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inkiko n’izindi nyandikompesha mu gihe uwatsinzwe n’uwatsinze urubanza bananiwe kubikora ku bwumvikane.
Ab’umwuga babikora nk’akazi ka buri minsi mu gihe abatari ab’umwuga ari abakozi ba Leta.
Mu nama y’Inteko rusange yahurije hamwe abagize Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga (PBA), bagaragaje ko kuba hari imanza barangiza ntibagenerwe igihembo bikabangamira cyane imikorere yabo.
Me Mihigo Safari ukorera ubuhesha muri Kigali yagize ati “Umutungo wose utarengeje miliyoni 5Rwf nta ngwate y’ipiganwa utanga buri muntu wese arapinganwa nta kintu atanze. N’uwatsinze ipiganwa kandi nta kintu atugenera nk’abahesha, Minisiteri y’Ubutabera idufashije yashyiraho ko abapiganwa bajya batanga ingwate”.
Perezida wa PBA, Me Niyonkuru Jean Aimé yavuze ko kuba hari imanza abahesha b’inkiko b’umwuga barangiza ntibagenerwe igihembo, hari abo bituma bashakisha amafaranga mu nzira zitari ubuhuza.
Yagize ati “Ibyo birabangamye kuri twe no ku baturage, kuko iyo umuhesha w’inkiko agiye kurangiza inyandiko mpesha, itegeko ritegenya ko ahembwa gatanu kw’ijana [by’agaciro k’umutungo] ari uko gusa ageze kuri cyamunara”.
“Ibyo bituma abahesha bakwepa izindi nzira zirimo kumvikanisha uwishyuza n’uwishyuzwa kubera ko azi ko atari bubone cya gihembo cye. Ibyo bashobora kubisimbuka rero bakajya kugurisha nk’umutungo utimukanwa w’umutu kugira ngo babone icyo gihembo. Twifuza ko mu gihe cyose umuhesha w’inkiko yishyurije umuntu yajya ahabwa igihembo kugira ngo ibyo byirindwe”.
Mu bindi aba bahesha b’inkiko basabye Minisiteri y’Ubutabera, harimo gushyirirwaho amasomo y’imyaka ibiri ya kaminuza (Advanced Diploma) mu buhesha bw’inkiko mu rwego rwo kurushaho kunoza umwuga wabo.
Basabye kandi kwemererwa kuba ba noteri kuko inshingano zabo zakuzuzwa neza zikorewe hamwe ndetse bikaba nta n’itegeko ribikumira rihari.
Umuyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yungirije, Me Mbonera Théophille, yasezeranyije aba bahesha b’inkiko ko ibyifuzo batanze bizasuzumwa.
Yagize ati “Niba uyu munsi bavuga ko ibihembo ari bitoya ni ibintu dushobora gukorera inyigo tukaba twareba icyakwiyongeraho cyangwa tukareba niba nta bundi buryo bw’imikorere bwatuma barangiza imanza nyinshi bigatuma ibyo bakura mu mirimo yabo byiyongera”.
Ku kijyanye no kwemererwa kuba ba noteri, Me Mbonera yavuze ko hari ibiganiro byatangiye biri kwiga ku kureba niba ibyo koko bishoboka.
Aba bahesha b’inkiko b’umwuga ariko, na bo basabwe kongera imbaraga mu byo bakora kuko umubare w’imanza bakira ukiri hejuru ugereranyije n’izo barangiza.
Basabwe kandi kurushaho gushyira amakuru y’imanza zarangijwe mu uburyo koranabuhanga bwa IECMS bufasha abaturage kubona amakuru na serivise z’ubutabera biboroheye.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!