00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagororwa 71 bagiye gusohoka muri gereza kubera ubwumvikane ku kwemera icyaha

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 Mutarama 2023 saa 09:53
Yasuwe :

Abagororwa 71 bafungiye mu Igororero rya Mageragere bagiye gufungurwa binyuze muri gahunda y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha yatangijwe umwaka ushize.

Ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha ni amasezerano aba hagati y’uregwa n’ubushinjacyaha bwo kwemera icyaha aregwa ndetse agatanga n’amakuru acyerekeyeho ubushinjacyaha bukaba bwamusabira kugabanyirizwa ibihano bushingiye kuri uko kwemera.

U Rwanda rwatangije iyi gahunda izwi nka plea-bargaining mu Ukwakira 2022. Igeragezwa ryayo ryahereye ku nkiko zisumbuye eshanu zirimo urwa Gasabo, Nyarugenge, Gicumbi, Muhanga na Musanze by’umwihariko abakurikiranyweho ibyaha by’ubujura.

Kuri uyu wa 26 Mutarama 2023 ubutabera bw’u Rwanda bwatangaje ko hari abagororwa 71 biteganyijwe ko bagiye gusohoka mu igororero rya Mageragere nk’umusaruro w’iyi gahunda.

Muri bo 17 bahise barekurwa mu gihe abandi bazagenda barekurwa.

Ubusanzwe uko bikorwa iyo uregwa n’ubushinjacyaha bamaze kumvikana byemezwa n’umucamanza w’urukiko runaka muri za zindi zibyemerewe agategeka ko igihano kigabanyijwe cyangwa gikuweho bitewe n’uburemere bw’icyo yahawe.

Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Harrisson yavuze iyi gahunda yitezweho byinshi birimo kugabanya umubare w’imanza mu nkiko kandi bikanafasha n’ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha kugera ku makuru y’ingenzi aba yatanzwe n’abaregwa.

Ati “Ni ikintu kizafasha mu kugabanya imanza mu nkiko n’ubucucike mu magereza. Turi mu igeragezwa kugira ngo turebe uko bizagenda, ibisabwa n’imbogamizi zishobora kubamo ndetse n’ibindi byose, niyo mpamvu tutahita tubijyana mu gihugu hose icyarimwe ariko n’ahandi tuzagenda tuhagera. ”

Umunyamategeko Mukashema Marie Louise yavuze ko ari iby’agaciro kubona abantu bakoze ibyaha bashobora kwemera gukorana n’inzego z’ubutabera mu gutanga amakuru bakaba bagabanyirizwa ibihano cyangwa bigasubikwa.

Ati “Turifuza ko abaturage bamenya ubu buryo kubera ko biri mu nyungu zabo. Bakwiye kumenya ko hari amahirwe bafite y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha bakurikiranyweho.”

Umwe mu barekuwe wari umaze umwaka afungiye muri gereza ya Mageragere, Yamini Alisa yabwiye RBA, ko impamvu yemeye kugira ubwumvikane ari uko yamaze kumenya ko ari we wari mu makosa asaba abandi kuyoboka iyi nzira.

Ati “Buriya iyo uvugishije ukuri biguha n’imbaraga zo kuba n’icyaha wagicikaho kubera ko uba wakivuze.”

Uwera Claudine na we wari umaze amezi 10 afunzwe akaba yarekuwe, yashishikarije bagenzi be bakiri mu igororero kuyoboka inzira y’ubwumvikane.

Imiryango itari iya Leta, igaragaza ko hagikenewe gushyirwamo imbaraga ku buryo ubu buryo bugezwa mu gihugu hose nkuko umunyamategeko mu muryango utanga ubufasha mu by’amategeko Me Ibambe Jean Paul yabigarutseho.

Ati “Imbogamizi zishingiye ku kuba ubu buryo butarabasha gukoreshwa ku byaha byose. Ibindi ni uko bitarabasha kugera mu gihugu hose, ku buryo hose abantu bashobora kubukoresha.”

Uburyo bw’ubwumvikane bushingiye ku cyaha hagati y’uregwa n’ubushinjacyaha bukoreshwa ku byaha byo gukubita no gukomeretsa byoroheje n’ubujura bworoheje.

U Rwanda rwatangije gahunda zitandukanye zigamije gutanga ubutabera bwunga zirimo inzira y’ubuhuza, politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko n’ubwunzi.

Ubu buryo buzafasha mu kugabanya ubucucike mu magororero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .