00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagera kuri 55% b’abacamanza mu Rwanda ni abagore

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 March 2025 saa 12:00
Yasuwe :

Imibare y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda yerekana ko abacamanza 211 muri 381 ari abagore, bingana na 55,3%, bishimangira ko uburinganire bwubahirijwe no muri urwo rwego.

Abagore bakora akazi k’ubucamanza bishimira ko imyumvire igenda ihinduka kuko hambere hari abari bazi ko ari akazi kagenewe abagabo gusa, none ubu na bo batanga umusanzu wabo mu gutanga ubutabera.

Iyo mibare kandi yerekana ko mu bayobora inkiko, 39,65% ari abagore biganjemo abayoboye inkiko z’ibanze n’izisumbuye ndetse kuri ubu Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na we ni umugore.

Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire ubimazemo imyaka irenga 20, Kanyange Fidélité yemeza ko umuburanyi by’umwihariko umugore cyangwa umukobwa bakorewe nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bashobora kwizera kurushaho umucamanza w’umugore bikaba byafasha mu gutanga ubutabera.

Ati “Hari nk’abagore baza kuburana nk’ababa barahohotewe, nk’abana b’abakobwa baba barahohotewe nibaza ko iyo babonye umucamanza bahuje igitsina barushaho kumwizera. Bakumva bashobora kwisanzura imbere ye kurusha kwisanzura imbere y’umugabo.”

Yakomeje yemeza ko iyo umucamanza yatanze ubutabera buboneye na we ubwe bimwubakamo icyizere.

Ati “Kuri wowe uba uvuga uti ndumva ntawe narenganyije, nashyize ku mu nzani wo mu bucamanza ndumva nshyizeho rwose utamanuka ahubwo byahurira hamwe, rero ukumva birakunejeje.”

Mugenzi we ukora mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Niwemfura Pélagie yashimangiye ko mu kazi kabo ka buri munsi birinda amarangamutima kuko hari ubwo ashobora gutuma abogamira ku ruhande runaka, ahubwo bagakurikiza ibiteganywa n’amategeko.

Ati “Ntabwo wakora aka kazi ugendera ku marangamutima. Burya nubwo ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, ariko hari igihe uca urubanza nyuma y’aho wigendera cyanwa n’umuntu aje kugura insharubanza yakubona akavuga ngo burya muca imanza kandi ako kagushyiramo imbaraga by’ukuri. Nubwo bitabuza ko muri uru rwego rw’ubucamanza dukoramo iteka uwatsinzwe aba avuga ko mwabereye urundi ruhande kubera impamvu runaka.”

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yemeza ko abagore b’abacamanza batanga umusanzu ushimishije mu gutanga ubutabera bwihuse kandi buboneye kuri buri wese.

Ati “Batanga umusanzu ushimishije mu gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze kuri bose.”

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantagazwa Domitilla, ubwo yarahiriraga izo nshingano, ni umwe mu bagore bagiye kuri uwo mwanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .