00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacamanza babiri birukanwe mu kazi abandi barahagarikwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 February 2025 saa 10:24
Yasuwe :

Urwego rw’Ubucamanza rwahannye abacamanza n’umwanditsi bagaragaweho n’imyitwarire mibi, aho bamwe birukanwe burundu mu kazi abandi bagahagarikwa igihe runaka badahembwa.

Ni ibyatangajwe mu myanzuro y’Inama Nkuru y’Ubucamanza yateranye ku wa gatanu, tariki 28 Gashyantare 2025, iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Mukantaganzwa Domitilla.

Mu bahanwe harimo Mwiseneza Jérôme mwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, mu Karere ka Nyagatare wahanishijwe kwirukanwa nyuma yo guhamwa n’amakosa y’imyitwarire iganisha kuri ruswa.

Inama y’Ubucamanza kandi yahannye Hategekimana Dany wari umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma wirukanwe mu kazi nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo gusoma imanza 314 zitanditse no kudashyira amakopi yazo muri IECMS mu gihe giteganywa n’amategeko.

Hahanwe kandi Habimana Djuma wari Perezida w’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Rusizi na we wirukanwe mu kazi nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo gusoma imanza 391 zitanditse no kudashyira amakopi yazo muri IECMS mu gihe giteganywa n’amategeko.

Ku rundi ruhande ariko Inama Nkuru y’Ubucamanza yahanishije Bakuzakundi Athanase usanzwe ari Perezida w’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Nyanza wahanishijwe guhagarikwa ku kazi igihe cy’amezi atatu adahembwa nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo kudashyira kopi z’imanza 318 yaciye muri IECMS mu gihe giteganywa n’amategeko.

Hahanwe kandi Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge Batsinduka Songa François, yahanishijwe guhagarikwa ku kazi mu gihe cy’amezi atanu adahembwa, kibarwa guhera ku itariki ya 04 Ukwakira 2024, ubwo yahagarikwaga by’agateganyo kugeza ku ya 03 Werurwe 2025 nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo kugira imyitwarire idakwiye umucamanza.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Mukantaganzwa Domitilla

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .