00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umucamanza yimye umunyamakuru Nsengimana ijambo mu Rukiko kubera kurenga ku mabwiriza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 February 2025 saa 01:20
Yasuwe :

Umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Kigali yimye ijambo umunyamakuru Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV, kubera kurenga ku mabwiriza yamuhaye.

Nsengimana akurikiranyweho ibyaha byo kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ni ibyaha bikekwa ko yakoze mu 2021. Areganwa n’abandi bantu umunani baregwa ibyaha birimo gucura umugambi wo gukora icyaha cyo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda barimo abayoboke b’ishyaka rya DALFA Umurinzi.

Ubwo yireguraga ku byo akurikiranyweho kuri uyu 4 Gashyantare 2025, yahakanye ibyaha aregwa byose, yemeza ko n’ibimenyetso Ubushinjacyaha bukoresha bumurega bidakwiye guhabwa ishingiro kuko byafashwe mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Muri ibyo bimenyetso harimo ikiganiro Nsengimana Théoneste yagiranye n’uwo yise Inkora IVU (Inkoramutima Ingabire Victoire Umuhoza) wiyita Umuyobozi wa DALFA Umurinzi.

Yavuze ko kitahabwa agaciro kuko icyo kimenyetso cyafashwe mu buryo butubahirije amategeko.

Ikindi kimenyetso Ubushinjacyaha bugaragaza ni itangazo ryanyujijwe ku bitangazamakuru bya Nsengimana rihamagarira abantu kwitabira umunsi wa Ingabire Day.

Kuri icyo, Me Bikotwa Bruce yavuze ko iryo tangazo ridafite aho rihuriye no kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi, ahubwo ko ari irirebana n’uwo munsi wa Ingabire Day kandi ko ritagaragaza ubushake bwo gukora icyaha.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko Nsengimana Théoneste yagombaga kwifashishwa n’abagize ako gatsiko mu gushyira mu bikorwa umugambi wo gukurura amacakubiri, guhamagarira abantu kwigaragambya n’ibindi bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi binyuze mu biganiro bitandukanye.

Impaka nyinshi mu Rukiko

Nsengimana yahawe umwanya ngo atange icyifuzo n’icyo asaba Urukiko. Yahise atangira kuvuga uko abona ibintu aho gutanga icyifuzo.

Yavuze ko Ubushinjacyaha muri urwo rubanza rwe budahagarariye rubanda nk’uko byakagombye.

Perezida w’Inteko Iburanisha yahise amwaka ijambo asaba ko abamwunganira ko ari bo bahabwa ijambo.

Nsengimana yakomeje kuvugira mu matamatama, agaragaza ko atarangije kuvuga ibyo yashakaga kuvuga.

Perezida w’Inteko Iburanisha yahise asaba umwanditsi w’Urukiko kwandika ko Nsengimana Théoneste ari gusuzugura Urukiko akiha ijambo yaryambuwe.

Yategetse ko abamwunganira ari bo bahabwa ijambo.

Byakuruye impaka mu Rukiko kuko Nsengimana yahise asaba ko niba adahabwa ijambo n’Urukiko n’abamwunganira batagomba kurihabwa.

Me Bikotwa Bruce agihabwa ijambo, Nsengimana Théoneste yahise amusaba kutagira icyo avuga.

Me Bikotwa yahise asaba Urukiko umwanya muto wo kubanza kuvugana n’uwo yunganira kugira ngo bafate icyemezo ku kigomba gukurikira.

Urukiko rwatanze umwanya kuri Nsengimana Théoneste n’abamwunganira basohoka mu cyumba cy’iburanisha ngo babashe kuvugana nabo.

Nyuma y’iminota 20 bongeye kwinjira mu cyumba cy’iburanisha, Me Bikotwa Bruce yasabye Urukiko ko rwabihanganira kuko uwo yunganira yifuzaga kugira ubugororangingo yongeraho ku byo yavuze ariko Urukiko rurabyanga.

Umucamanza yavuze ko amategeko agenga imiburanishirize y’imanza aha ububasha umucamanza kwihanangiriza uregwa mu gihe ateza imvururu mu Rukiko cyangwa akamburwa ijambo ari nabyo byakozwe.

Yasabye abunganira Nsengimana gukomeza kumwunganira cyangwa bikandikwa ko yabimye ubwo burenganzira.

Me Bikotwa yahise akomerezaho agaragariza Urukiko ko ibimenyetso bitangwa n’Ubushinjacyaha ntaho bigaragaza ubushake bwo gukora icyaha ku wo yunganira.

Yavuze kandi nta gikorwa kigize icyaha kigaragazwa n’Ubushinjacyaha ku byo burega uwo yunganira.

Me Gashema Félicien yavuze ko uwo bunganira yari akwiye kubanza kujyanwa mu Rwego rw’Abanyamakuru Bigenzura ,RMC, aho guhita aregwa mu Rukiko.

Yavuze ko atari ari mu mutwe w’abagizi ba nabi nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.

Urubanza ruzakomeza Ku wa 5 Gashyantare 2025, humvwa Sibomana Sylvain unafatwa nk’umuhuzabikorwa w’umugambi abaregwa bari bafite.

Umunyamakuru Nsengimana yavuze ko ibimenyetso Ubushinjacyaha bumuregesha byafashwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .