00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sempoma Félix agiye kwitaba Urukiko

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 November 2024 saa 08:35
Yasuwe :

Umutoza Wungirije w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare, Sempoma Félix, azitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo ku wa Kabiri, tariki ya 5 Ugushyingo 2024, aho akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu guhimba no guhindura amazina y’umukinnyi witwa Nyirahabimana Claudette.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko hashize igihe kirenga umwaka iki kirego gitanzwe n’Ikipe ya Ndabaga Women Cycing Team mu gihe Sempoma azitaba ku wa Kabiri i Nyamirambo.

Si we wenyine uregwa ubufatanyacyaha mu guhindura amazina ya Nyirahabimana Claudette witwaga Nyirarukundo Claudette, kuko hari n’Umunyamabanga Mukuru wa Benediction Club, Munyankindi Bénoît ndetse na Murenzi Emmanuel wahoze ari Umuyobozi wa Tekinike muri FERWACY. Bose basabirwa igifungo cy’imyaka irindwi.

Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko imyirondoro y’uwo mukobwa yahindutse ubwo FERWACY yari itangiye gutandukanya abakinnyi bakuru n’abato mu bakobwa, ngo bajye bakinira mu byiciro bitandukanye.

Ngo ni bwo uwitwaga Nyirarukundo yiyandikishije mu bangavu, asabwe indangamuntu avuga ko atarayifata. Ibyangombwa yazanye nyuma byerekanaga ko koko akwiye gukina mu bangavu batarengeje imyaka 19, ni byo byagaragaje ko yitwa Nyirahabimana ndetse aba ari yo mazina yandikwa.

Gutsinda amarushanwa yakinnye icyo gihe, ngo byateje kwibazwaho, hatangwa ikirego nyuma yo kubona ko n’amazina ye yahindutse.

Ku rundi ruhande, IGIHE yabonye ko abakurikiranywe muri iyi dosiye ari Munyankindi Benoit wari ushinzwe gutanga urutonde rw’abakinnyi bitabira amarushanwa, Murenzi Emmanuel watangaga nimero abakinnyi bakoreshaga mu masiganwa (UCI number), Sempoma Felix washinze akaba n’Umutoza w’Ikipe ya Benediction, ndetse na Nyirarukundo Claudette wahinduriwe imyaka y’amavuko ndetse n’amazina.

Bose bakurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo; Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Bivugwa ko ibi byaha babikoze ubwo habaga irushanwa ry’isiganwa ry’amagare tariki ya 1 Ukwakira 2022 ryabereye mu Karere ka Kirehe. Aba bayobozi bakirikiranwe badafunze.

Uyu mukinnyi wakiniraga Benediction Club itozwa na Sempoma, yahagaritswe kwitabira amarushanwa yo mu Rwanda, ahitamo kujya gukina muri Uganda.

Muri Nzeri, Nyirahabimana yitabiriye isiganwa ry’amagare “Jubilee Live Free Race” ryabereye i Nairobi muri Kenya, yegukana umwanya wa kabiri mu bakobwa.

Sempoma Félix azitaba Urukiko ku wa Kabiri aho akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu guhindura amazina y'umukinnyi wakinaga mu ikipe ye
Ubwo Nyirahabimana Claudette yatsindaga isiganwa rya Kibeho Race mu 2022, mu cyiciro cy'abangavu batarengeje imyaka 19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .