00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaravuzwe ku mubano w’uwari Umuyobozi wa SONARWA n’umukozi we wasize ‘Nobilis Apartments’ mu kaga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 November 2024 saa 07:13
Yasuwe :

Ni inkuru wumva bayibara bikaba nko kureba filime yandikiwe mu ruganda rukomeye. Rees Kinyangi Lulu wari Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General yashidutse asa n’uguweho n’ijuru kubera ibikorwa byo kunyereza umutungo byatumye benshi batangira gushidikanya imiyoborere ye n’ubunyangamugayo bwe.

Kinyangi na Aisha Uwamahoro bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 100 Frw muri Nobilis Apartments isanzwe ari iya SONARWA General Insurance, ariko iki gihombo kirenze bimwe byo mu bitabo by’ibaruramari.

Bombi bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, icyaha giteganywa kandi kigahanwa hashingiwe ku ngingo ya 12 y’itegeko ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryo kurwanya ruswa.

Bakurikiranyweho kandi kunyereza umutungo, icyaha gihanwa hashingiwe ku ngingo ya 10 y’itegeko ryo kurwanya ruswa.

Amakuru IGIHE ikura ku bantu bizewe agaragaza ko Kinyangi yari mu bantu barangwagaho imyitwarire idahwitse, umubano wihariye na Uwamahoro no gushaka kwimakaza imikorere idahwitse ku bushake.

Bivugwa ko uyu mugabo yatawe muri yombi mu gihe yageragezaga gutoroka igihugu.

Umubano wihariye wabyaye guhabwa akazi?

Byose byatangiye ari nk’akazi gasanzwe. Aisha Uwamahoro yinjiye mu kazi muri Nobilis Apartments, ari umuyobozi ushinzwe icungamutungo, ariko yinjira mu buryo bunyuranye n’amabwiriza agena ibyo gushaka abakozi.

Amakuru yizewe agaragaza ko Uwamahoro yatsinzwe ikizamini muri SONARWA, ariko akaza guhabwa akazi muri Nobilis Apartments abifashijwemo na Kinyangi. Ni ingingo itaravuzweho rumwe muri iki kigo kuko atari yujuje ibisabwa byaba ibyangombwa n’ubumenyi.

Uwamahoro nta hantu na hamwe yize ibyerekeye imicungire y’amahoteli, ariko yahawe umwanya w’umuyobozi muri Nobilis Apartments. Byahise bitangira kuba kimomo, bigaragarira bose ko umubano we na Kinyangi utakiri usanzwe w’umukozi n’umukoresha.

Uwamahoro yabonye akazi muri Nobilis Apartments, ahabwa amasezerano y’akazi ku wa 29 Ukuboza 2023, bitungura benshi kuko ari umwanya wari ushyizwemo umuntu nta kigendeweho. Uyu mutego wo gutanga akazi mu manyanga ntiwari gushibukana ubusa.

Imyitwarire mibi yatangiye kwigaragaza

Hagati ya Nyakanga 2023 na Gicurasi 2024 hatangiye kugaragara ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo. Icukumbura ryakozwe rigaragaza ko inyemezabwishyu n’amakuru yerekeye abakiliya bitahuraga. Amafaranga yishyuwe kuri konti za hoteli yahoraga ari make ugereranyije n’ayanditse, cyangwa abakiliya bakishyuzwa amafaranga make ugereranyije n’iminsi bahamaze.

Atitaye ku binyuranyo byari mu bitabo by’ibaruramari, Kinyangi bivugwa ko atigeze agira icyo abikoraho cyangwa no agenzure ibikorwa by’ubucuruzi bya Nobilis Apartments, bikaba amayeri yakoresheje asigasira umubano wihariye yagiranaga na Uwamahoro.

Nubwo Kinyangi avuga ko inshingano ye yari ukugenzura no kugira inama Nobilis Apartments gusa, ibimenyetso bigaragaza ikinyuranyo. Uku guterera iyo kuri Uwamahoro byatumye akora uko ashatse nta gikurikirana, ibihombo muri hote bitangira kwisukiranya.

Abakozi ba Nobilis Apartments babonye bigiye hanze bahise bamenya ko umubano wa Kinyangi na Uwamahoro utari usanzwe.

Amakuru ava imbere mu kigo yerekana ko bombi bakundaga gukorera ahantu ha bonyine, ahiherereye, kure y’abandi bakozi, rero ko bitatunguranye kuba umubano wabo n’imikoranire byarabyaye amahano.

Umwe mu bakozi bakora kuri Nobilis Apartments waduhaye amakuru yavuze ko “ntabwo byari kubura kubaho kuko Kinyangi wabonaga ariwe utegeka Uwamahoro Aisha ibyo gukora, undi rero n’ubumenyi buke akabikora uko yabibwiwe, ariko byose bikaba bishingiye ku kuba umubano wabo utari usanzwe, ndetse byagaragariraga natwe abakozi bahakoraga, kuko bagiraga icyumba cyabo cyihariye; ngo byarashobokaga guhimba rwose.”

Uwamahoro yagerageje kwirwanirira avuga ko yahoraga asaba Kinyangi inama n’amabwiriza ariko akamwima amatwi, bituma akora ibyo yari ashoboye, hamwe agakora n’ibyo adasobanukiwe.

Iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye

Mu gihe iperereza ryari ritangiye kubakorwaho bombi, buri wese yashatse gusama amagara ye maze bivayo mu kwitana ba mwana. Uwamahoro yisobanuye avuga ko akazi kasabaga ubushobozi adafite, agahamya ko yemeye kugakora abizi ko atagashoboye kuko Kinyangi atigeze amufasha cyangwa ngo amugire inama.

Yavuze ko amakosa avugwa nta ruhare yayagizemo, ahubwo akibaza ukuntu ibihombo byagaragaye nyuma y’amezi abiri avuye mu kazi.

Ni mu gihe Kinyangi we yitarutsa ibyo Uwamahoro yakoze, akavuga ko yari amushinzwe ariko mu bintu bimwe na bimwe.

Kinyangi avuga ko ntaho yahuriraga n’icungamutungo rya hoteli, kuko Uwamahoro yahawe akazi n’Inama y’Ubutegetsi ya SONARWA, ariko na byo akabiburira ibimenyetso.

Yashatse gutoroka ntibyamuhira

Mu gihe byari bitangiye kunuganugwa ko habayeho ibyaha byo kunyereza umutungo, Kinyangi ngo yagiye agerageza gukwepa inzego z’ubuyobozi ari na ko ahimba amayeri yamufasha gutoroka, birangira atawe muri yombi, umugambi mubisha uramupfubana.

Hagati aho Uwamahoro we yari yaramaze guhererekanya ububasha n’uwamusimbuye, hakibazwa impamvu amanyanga ashinjwa atatahuwe mbere hose.

Urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Mu gihe ibirego bikiri kwegeranywa, urukiko rwategetse ko Uwamahoro na Kinyangi bagomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ,iperereza rigakomeza.

Ibyaha baregwa birakomeye kuko bimunga ubukungu bw’igihugu. Bombi bakurikiranyweho kunyereza umutungo, kuri Kinyangi hakiyongeraho icyo kuba icyitso.

Kinyangi na Uwamahoro baba baraguye muri ibi byaha bakekwaho kubera intege nke za muntu, ku bushake cyangwa bikitwa umwaku, ibizava muri uru rubanza bizashyira umucyo ku mahano n’ibikorwa bibi bikorerwa mu bigo by’ubucuruzi hirya no hino ku Isi.

Mu gihe abantu bagitegereje ko urubanza ruburanishwa mu mizi, amaso yose ahanze ku bantu basangiye gupfa no gukira, basangiriye akabisi n’agahiye ahiherereye, ikinyoma kikabatamariza mu rukiko.

Hashize iminsi mike Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaje ko rwataye muri yombi Rees Kinyangi Lulu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .