00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SONARWA mu mavugurura agamije impinduka mu mitangire ya serivisi z’ubwishingizi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 December 2019 saa 09:56
Yasuwe :

Ikigo cy’Ubwishingizi cya SONARWA, cyatangaje ko kimaze igihe mu mavugurura agamije guhindura imikorere yacyo, ku buryo kigomba gukomeza kuba imbere mu mitangire ya serivisi z’ubwishingizi mu gihugu.

Kuva mu 2017 nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganirize bw’Abakozi, RSSB, cyaguze 100% bya SONARWA Life Assurance na 79% bya SONARWA General Insurance.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Richard Tusabe, kuri uyu wa Gatatu yabwiye itangazamakuru ko bamaze gukora amavugurura mu bijyanye n’abakozi ndetse n’imiterere y’ikigo, ubu ikigezweho ni ukuvugurura imitangire ya serivisi hitawe ku byo abakiliya bakeneye, kandi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yakomeje agira ati “Ikibazo cyakomeje kugaragara n’igihe twazaga muri iki kigo, ni uko hari serivisi igenda gahoro, cyane cyane mu myishyurire. Bivuze ngo umuntu yafashe ubwishingizi, agize impanuka, kumwishyura bikaba ikibazo gikomeye, bigatinda.”

“Ibyo rero twarabikemuye aho dushyiriyemo amafaranga, aho dushyiriyemo ubushobozi mu bakozi, mu kureba ngo ese ibyo usaba nibyo koko turabikugomba? Ibyo tumaze kugera ahantu hashimishije, ubu inzira turimo kuganamo ni ukureba ukuntu twakongera serivisi dutanga mu bwishingizi.”

Zimwe muri serivisi zirimo gutekerezwaho ni izijyanye n’urwego rw’ubuhinzi nk’urwego rukoramo abantu benshi, ariko ugasanga rudahabwa umwanya uhagije mu bwishingizi, kimwe no kunoza uburyo hatangwa ubwishingizi ku binyabiziga, inyubako n’ibindi.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya SONARWA General Insurance, Iza Irame, yavuze ko uyu mwaka wabaye uw’amavugurura, ku buryo utaha uzaba uw’ibikorwa.

Yagize ati “Dufite icyizere ubungubu ko yaba ari mu miterere y’amashami, inzego, ibintu bimeze neza. Ari nabyo biduha icyizere ko umwaka utaha tuzabasha gutanga serivisi zihagije, ariko tukanatanga umusaruro uhagije ku banyamigabane.”

“Ni ukuvuga ko uyu mwaka ushize wari nk’umwaka wo kwisuganya, gusa n’aho twiyegeranya, tukitegura, tukaba tubahaye icyizere ko umwaka utaha wa 2020 bizamera nk’aho ari umwaka w’itangiriro rishya ry’ikigo.”

SONARWA mu cyerekezo gishya

Umuyobozi w’agateganyo wa SONARWA Life Assurance, Eric Kamanzi, yavuze ko barimo kongera ikoranabuhanga mu buryo abafatabuguzi bashobora kwishyura ubwishingizi.

Yagize ati “Guhera mu mwaka utaha, turimo gukorana n’ibigo by’itumanaho kugira ngo abakiliya bacu batangire gukoresha ikoranabuhanmga, ubu turimo kureba uko umuntu yajya yishyura kuri MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, kugira ngo tubashe korohereza abakiliya bacu. Ikindi turimo gushaka gukoresha ikoranabuhanga ryafasha mu kwishyura kuri internet.”

Richard Tusabe, yavuze ko barimo no guteganya kongera imari shingiro izoroshya imitangire ya service z’ubwishingizi, binyuze mu kugurisha imwe mu mitungo SONARWA ifite.

Yakomeje agira ati “Dushyira amafaranga muri iki kigo cyari gifite imitungo itimukanwa, iyo mitungo itimukanwa nayo dufite gahunda yo kuyigurisha mu rwego rwo kugabanya imitungo itimukanwa nk’uko bisabwa n’amabwiriza ya BNR, kugira ngo n’amafaranga avamo twongere tuyashyire muri bwa bucuruzi bw’ubwishingizi. Ubucuruzi bwacu bwibanze ni ubwishingizi, niba umukiliya wacu dufite ibyo tumugomba, tugomba kumwishyura ku gihe. Bisaba rero ko uba ufite amafaranga ahoraho.”

“Amafaranga twashyizemo arahagije, ariko turashaka no kureba iyo mitungo yindi, zaba ari inzu, ibibanza, nabyo tubigurishije hari icyo byakongera muri kwa kwihutisha kwishyura abakiliya bacu. Uko twihutira kubishyura nibyo byongera icyizere cy’abafatabuguzi bacu.”

Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General Insurance, Tony Twahirwa, yavuze ko amabwiriza ya Banki Nkuru y’u Rwanda yo igenzura urwego rw’ubwishingizi, agena ko imitungo ifatika y’ikigo nk’inyubako n’ibindi, iba itagomba kurenza 30 % by’umutungo mbumbe wacyo, nyamara iya SONARWA irarenga.

Kugeza ubu Sonarwa ifite umutungo mbumbe ungana na miliyari 18.5 Frw, mu gihe ibikorwa byayo ishaka gushyira ku isoko byari byihariye miliyari 6.5 Frw.

SONARWA nticyihuje na BK General Insurance Company

Hashize iminsi hari ibiganiro bya SONARWA na BK Group Plc, ku buryo byashoboraga kwihuza bigatanga ikigo kimwe gikomeye cy’ubwishingizi ku isoko ry’u Rwanda, gusa ibiganiro ntabwo byatanze umusaruro.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya SONARWA General Insurance, Iza Irame, yavuze ko basanze ukwihuza kw’ibigo byombi nta mpinduka zikomeye byazana.

Ati “Nta kwihuza kukibayeho na BK General Insurance Ltd cyangwa ikindi kigo cy’ubwishingizi. SONARWA yagize ibyo biganiro, ariko abanyamigabane bayo n’inama y’ubutegetsi basanga nta gaciro gakomeye byakongera ku kigo urebye uko ubu gihagaze.”

“Ikigo cyagize ibibazo byacyo mu gihe cyashize, ariko twizera ko twabashije kubisubiza ku murongo, dufite abanyamigabane bafite ubushobozi, hari icyizere baduhaye kandi dufite ubuyobozi bwiza, twizera ko nk’ikigo gikomeye tuzabasha guhangana n’ibindi ku giti cyacu.”

Mu gihe RSSB ifite imigabane ya 100% muri SONARWA Life Assurance na 79% muri SONARWA General Insurance, imibare igaragaza ko kugeza ku wa 30 Nzeri 2019 yari yihariye na 34.60% muri BK Group Plc ibarizwamo BK General Insurance, ari nayo munyamigabane munini muri icyo kigo.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Richard Tusabe, yavuze ko basanze bitewe n’imiterere y’isoko, atari igihe cyiza cyo guhuza ibigo byombi.

Ati “Nta gitutu turiho ngo tugurishe, nta kibazo dufite gituma tugurisha cyangwa ngo twihuze, ariko urebye urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda, uyu munsi ruri nko kuri 2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, biri hasi cyane y’impuzandengo ya 4% ibarwa muri Afurika y’Iburasirazuba muri rusange na 10% mu bihugu biteye imbere.”

“Ibyo bitubwira ko amahirwe ahari ari menshi, ko tugikeneye kongera abagerwaho n’ubwishingizi, nka SONARWA cyangwa ikindi kigo.”

Yavuze ko bumwe mu buryo bwashoboraga gukoreshwa mu kwihutisha uko abantu bagerwaho na serivisi z’ubwishingizi harimo no kwihuza, ariko byari gushoboka mu gihe icyo gikorwa gitanga inyungu ku mpande zombi.

Yakomeje agira ati “Ku ruhande rumwe twasanze byaba ari ngombwa, ariko turebye ku gaciro twari turimo kubona, dusanga nta kintu kinini byongera, turavuga ngo dusubire inyuma dufashe ibi bigo bibiri, tuzamure urwego abantu bagerwaho n’ubwishingizi mu Rwanda.”

“Ariko muri urwo rugendo nihagira undi ushaka kuza, dushobora kuganira ariko muri aka kanya, urebye ibi bigo bibiri bya Sonarwa Life na SONARWA General Insurance, turi mu mwanya mwiza wo gukura tukageza ubwishingizi ku bantu benshi.”

SONARWA ni yo sosiyete ya mbere nyarwanda yatangije ubwishingizi mu 1975, ishinzwe na Guverinoma y’u Rwanda mbere y’uko hajyamo abandi banyamigabane. Itanga ubwishingizi burimo ubw’ubuzima, amashuri y’abana, kwizigama, ubw’ibinyabiziga, inkongi z’umuriro no kwishingira amafaranga muri banki ndetse n’ubwamatungo n’ibihingwa.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya SONARWA General Insurance, Iza Irame, yavuze ko uyu mwaka wabaye uw’amavugurura, ku buryo utaha uzaba uw’ibikorwa
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Richard Tusabe, kuri uyu wa Gatatu yabwiye itangazamakuru ko bamaze gukora amavugurura mu bijyanye n’abakozi ndetse n’imiterere y’ikigo
Umuyobozi Mukuru wa SONARWA General Insurance, Tony Twahirwa,
Umuyobozi w’agateganyo wa SONARWA Life Assurance, Eric Kamanzi, yavuze ko barimo kongera ikoranabuhanga mu buryo abafatabuguzi bashobora kwishyura ubwishingizi

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .