Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Mwesigwa Robert, yasabye uru rubyiruko gukomeza kureba amahirwe bashyiriweho ahari mu kurushaho guhindura imibereho yabo ikaba myiza ndetse no gutanga umusanzu wo guteza imbere igihugu by’umwihariko.
CMA yatangije ubukangurambaga biciye mu biganiro mu kurushaho gusobanurira Abanyarwanda uburyo butandukanye buhari bwo kwizigamira binyuze mu isoko ry’imari n’imigabane by’umwihariko urubyiruko kugira ngo rubone amahirwe ahari yo guteganyiriza ahazaza.
Umukozi wa CMA ushinzwe Iyamamazabikorwa, Migisha Magnifique, yatangaje ko urubyiruko rufite inyungu nyinshi mu kwiteganyiriza kandi rwashyiriweho uburyo bwo kubikoramo.
Ati “Isoko ry’imari n’imigabane riha amahirwe urubyiruko gushora imari kugira ngo ruzabone inyungu mu gihe kizaza bijyanye no guteganyiriza ejo hazaza bashora imari mu migabane, mu mpapuro mpeshwamwenda ndetse no mu kigega cy’ubwizigame.”
Yongeyeho ati “Usibye kumva ibicuruzwa biri ku isoko ry’imari n’imigabane, urubyiruko rukeneye kwigishwa ku mpamvu rukeneye guteganyiriza ahazaza harwo hakiri kare. Isoko ry’imari n’imigabane ntiryashyiriweho gusa ibigo byagutse kuko n’abashoramari bigenga bashobora kurigana.’’
Uwera Solange, rwiyemezamirimo ukiri muto wo mu Karere ka Muhanga yavuze ko yize byinshi bijyanye no kuzigama binyuze mu isoko ry’imari n’imigabane.
Yakomeje avuga ko isomo yakuyemo ari uko atari isoko ry’abafite amikoro ahambaye ahubwo ko riha amahirwe buri wese bitewe n’uko yifite bityo akabasha kwizigamira.
CMA yiyemeje gutanga ubumenyi bugamije kuzamura imyumvire y’imikorere y’isoko ry’imari n’imigabane n’inyungu abarishoramo imari babona.



TANGA IGITEKEREZO