Vuba Vuba mu mikorere mishya izorohereza abatumiza amafunguro n’ibinyobwa bakoresheje ikoranabuhanga

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 28 Mutarama 2020 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Sosiyete nshya itanga serivisi zo kugeza ibintu bitandukanye byiganjemo ibinyobwa n’amafunguro ku babikeneye hifashishijwe ikoranabuhanga, ‘Vuba Vuba’, yagaragaje ko ikoranabuhanga rishya rishingiye ku bikenerwa n’abanyarwanda bari gukoresha rizarushaho kwihutisha serivisi zikenerwa n’ababagana.

Albert Munyabugingo wahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Jumia Food, yavuze ko ubwo bari bagikorera iki kigo cyafunze imiryango mu Rwanda, bagize amahirwe yo kwiga uburyo ubucuruzi bw’amafunguro bwifashisha ikoranabuhanga bukorwa ndetse n’uburyo bwo kugeza ibicuruzwa ku bakiriya babisabye.

Ati “Nyuma yo gufunga kwa Jumia Food, bamwe mu bakozi bayikoreraga twagiye hamwe tureba ubumenyi tumaze kwigiramo n’ibindi bitandukanye, dusanga hari abagikeneye serivisi icyo kigo cyatangaga, duheraho dutangiza Vuba Vuba.”

Munyabugingo yavuze ko kimwe mu bintu bari gushyiramo imbaraga kuruta uko byari bimeze, ari ugukoresha ibikenerwa byose bikorewe mu Rwanda kugira ngo serivise batanga zirusheho kwihuta kandi zinogere abazigezwaho.

Abanyarwanda batandukanye cyane cyane abatuye mu mijyi bazwiho kujyana n’iterambere, bagaragaraje ubushake bukomeye mu kwitabira serivise zikoresha ikoranabuhanga, zirimo n’iyi yo kubagezaho amafunguro batiriwe bava aho bari.

Ibi ngo biha icyizere ubuyobozi bwa Vuba Vuba bwo kuzagera ku ntego bafite yo kwagura serivisi zabo zikagera no mu zindi ntara ziri hanze y’Umujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bwa Vuba Vuba kandi bushimangira ko gahunda ya leta yo guteza imbere ikoranabuhanga binyuze mu kwagura imiyoboro ya murandasi bizababera uburyo bwiza bwo kugera kuri benshi bifuza serivisi yo kugezwaho amafunguro n’ibinyobwa, kandi mu buryo bunogeye buri wese.

Munyabugingo yavuze ko ikibaraje ishinga ari ukugabanya umwanya wo kugeza ku mukiliya ibyo yasabye, ukava ku minota 46 bariho ubu, ukagera ku minota 40 cyangwa munsi yayo.

Uyu muyobozi yongeraho ko bari gukoresha uko bashoboye bakaba bakorana na ‘restaurants’ zifite ibiciro bito kurushaho mu rwego rwo korohereza umubare munini w’abatumiza amafunguro bifashishije ikoranabuhanga.

Kuki umuntu akwiriye gutumiza amafunguro yifashishije Vuba Vuba

Albert Munyabugingo uyobora Vuba Vuba avuga ko amasezerano bagirana na za ‘restaurants’ zitandukanye, harimo ko amafunguro yatumijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ryabo ahabwa umwanya w’imbere mu rwego rwo kwihutisha serivise yabo.

Ati “Hirya y’ibyo kandi tuba dufashije restaurants kuzigama umwanya mu gihe umukiriya yari kuba ahagaze ategereje umwakira, tunarengeye ibindi bishobora kwangirika muri uwo mwanya.”

Kugeza ubu Vuba Vuba ikorana n’ama-restaurent 50 mu Mujyi wa Kigali hose; binahesha amahirwe abatumiza amafunguro bayifashishije guhitamo ibyo bakeneye byose mu gihe icyo aricyo cyose ku buryo buboroheye.

Mu kurushaho kudabagiza abakiriya bayo kandi, Vuba Vuba yashyizeho ubwasisi bwa buri wa kabiri w’icyumweru kuri restaurents zimwe na zimwe, bwiswe "Buy One, Get One Free", aho umuntu utumije ikintu kimwe yongezwa ikindi nkacyo bitewe n’ahari ubwasisi buri muri uwo mwanya.

Usibye gutumiza amafunguro n’ibinyobwa hifashishjwe ikoranabuhanga rya Vuba Vuba, hari n’uburyo bwo gutumiza ibicuruzwa biboneka mu maguriro (Super Markets) atandukanye, kandi hakaba hateganywa kongerwamo n’ibindi biboneka ku masoko asanzwe.

Muri iri koranabuhanga kandi, abakoresha uburyo bwaryo bwiswe “Vuba Party” bahabwa amahirwe yo kugura ibinyobwa bitandukanye ku giciro gito ugereranyije n’ikiri ku isoko.

Ubuyobozi bwa Vuba Vuba ariko buvuga ko bugifite imbogamizi y’abakifuza gutumiza ibinyobwa n’amafunguro badakoresheje ‘Application’ ya Vuba Vuba kandi kuyikoresha bihesha amahirwe umukiriya yo kubona restaurents zitandukanye zamufasha guhitamo ibyo ashaka.

Indi mbogamizi ikigaragara iri mu kwagura imiyoboro ya internet itaragera ku rugero rwifuzwa kuko hari ahagaragara umubare munini w’abifuza serivise zitangwa na Vuba Vuba ariko batagerwaho na Internet.

Mu Rwanda ubucuruzi bwo kuri internet bumaze imyaka hafi irindwi; ubu bucuruzi buracyagaragaramo icyuho kuko butaritabirwa na benshi ndetse n’ibikorwaremezo bijyanye nabwo bikaba bitaratera imbere ku rwego ruhambaye.

Vuba Vuba ivuga ko ubu imaze kugira abantu basaga ibihumbi 5 biyandikishije ku rubuga rw’ikoranabuhanga rwabo basaba serivise zo kugezwaho ibintu bitandukanye mu gihe kitarenze ukwezi iki kigo kimaze gitangiye.

Ubuyobozi bw’iki kigo bushishikariza abatarakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga cyashyizeho ko bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe cyabazaniye kuko bubagezaho amafunguro ku buryo bwihuse kandi bwizewe.

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo Jumia Food yatangaje ko izahagarika ibikorwa byayo mu Rwanda kuwa 09 Mutarama 2020.

Iyi yari inkuru mbi ku bari abakozi bayo ndetse n’abayifashishaga mu gutumiza amafunguro mu Rwanda ariko akaba amahirwe akomeye ku bazi kubyaza umusaruro amahirwe yo gucururiza kuri Internet.

Munyabugingo avuga ko mu bakozi bakoresha, abagera kuri 80% bakoranaga na Jumia Food.

Kubahiriza igihe ni intego ishyizwe imbere muri Vuba Vuba
Ubuyobozi bwa Vuba Vuba bwizeza abakiriya ko buzajya bubagezaho ibyo batumije aho bari mu gihe nyacyo
Umutekano w'ibyo watumije uba wizewe
Vuba vuba yitezweho guteza imbere ubucuruzi bwo gukwirakwiza amafunguro n'ibinyobwa mu babikeneye hifashishijwe ikoranabuhanga
Abakozi ba Vuba Vuba biteguye kukugezaho ibinyobwa n'amafunguro igihe cyose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .