Volkswagen yashyizeho uburyo budasanzwe buzorohereza abifuza gukora ingendo mu ijoro ry’Ubunani

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 28 Ukuboza 2018 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Mu minsi mikuru by’umwihariko isoza umwaka, benshi mu bakora ingendo bahura n’imbogamizi z’uko abagenzi baba babaye benshi bityo kubona ikinyabiziga kigutwara bikagorana, ibi bikiyongeraho no kuba ababifite akenshi baba bazamuye ibiciro.

Abifuza gutembera mu masaha y’ijoro cyane mu Mujyi wa Kigali, bo usanga banatinya kuba batwarwa n’umushoferi ushobora kuba yanyoye akarenza urugero yishimira ibyo yagezeho mu mwaka wose, cyangwa nabo bagatinya kwitwara kugira ngo batisanga mu mpanuka.

Uruganda rushyize imbere gutuma Abanyarwanda n’abatuye u Rwanda banogerwa no gukora ingendo mu mudendezo, Volkswagen, rwashyizeho uburyo bworohereza abantu kubona imodoka zibatwara kandi mu mutekano usesuye.

Abantu bari mu Mujyi wa Kigali bifuza kwishimana n’imiryango n’inshuti zabo mu ijoro rishyira umwaka mushya bashyiriweho uburyo bwo gukodesha imodoka za Volkswagen bagahabwa n’umushoferi bwite uzabatwara guhera ku wa 31 Ukuboza 2018 saa mbili z’ijoro kugeza ku itariki ya 1 Mutarama 2019 saa mbili z’igitondo.

Ibi kandi biri ku biciro bidahanitse kuko uwifuza kugenda muri VW Passat azishyura ibihumbi 100Frw gusa mu gihe ukeneye VW Teramont azatanga ibihumbi 120Frw.

Iyi gahunda itandukanye n’uburyo bwari busanzwe bukoreshwa bwa ‘Move’, aho umuntu akoresha porogaramu ya telefoni mu gusaba gutizwa imodoka ya Volkswagen, mu gihe runaka (booking).

Kugira ngo udacikanwa n’aya mahirwe ari burangire uyu munsi dore ko Passat 20 na Teramont eshanu gusa arizo zizakodeshwa, wahamagara kuri + 250781424734 cyangwa ugasura urubuga [email protected]

Passat ni ubwoko bw'imodoka za Volkswagen zirimo gukodeshwa ku bihumbi 100 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza