Urukiko rwategetse ikigo gicuruza ibikoresho by’isuku y’abana kubivana ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 31 Gicurasi 2019 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ubucuruzi kuri uyu wa Gatanu rwategetse ikigo cyinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bikoreshwa mu isuku y’abana bizwi nka ‘diapers’ bifite ikirango cya ‘Vmommy Love’, kubivana ku isoko ry’u Rwanda nyuma yo kugaragara ko bibangamiye ibyanditseho ‘Mami Love’, kuko ari izina ryamaze kwandikishwa nk’umutungo mu by’ubwenge.

Uru rubanza rwaburanwaga hagati y’Ikigo Iturize Ubeho Company yinjiza ibicuruzwa biriho ‘Vmommy Love’ na Bonjour Sanitary Products Co. Ltd icuruza ibyanditseho ‘Mami Love.

Imyanzuro y’urubanza rwaciwe kuri uyu wa Gatanu igaragaza ko nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwategetse ko ibicuruzwa bya ‘diapers’ bifite ikirango cya ‘Vmommy Love’ “bikurwa ku isoko ry’u Rwanda”.

Rwanzuye ko icyo kirango “kibangamiye mu buryo bugaragara uburenganzira bwa Bonjour Sanitary Products Co. Ltd ku kirango cyayo cya ‘Mami Love’ cyandikishijwe.

Urukiko rwanategetse ko Iturize kwishyura Bonjour miliyoni 3.5 Frw ahwanye n’ingwate yari yishyuwe ubuyobozi bwa gasutamo ngo buhagarike imirimo yose ijyanye no gukura ibyo bicuruzwa muri gasutamo n’ikwirakwizwa ryabyo, mbere y’uko urubanza rufatwaho umwanzuro.

Rwategetse Iturize kandi kwishyura uwo baburanaga indishyi y’ikurikiranarubanza ingana n’ibihumbi 500 Frw n’igihembo cya avoka kingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Me Colin Gatete wunganiraga Bonjour Sanitary Products Co. Ltd yabwiye IGIHE ko banyuzwe n’imikirize y’urubanza. Gusa nyuma yo guhagarikirwa ibicuruzwa, Iturize ivuga ko itarafata umwanzuro niba izajurira.

Ibi bicuruzwa byombi bisa ku mabara, ariko ibyanditsweho biranyuranye n'ibigo bibicuruza si bimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza