Urugendo rwa Safintra rw’imyaka 10 itanga ibikoresho by’isakaro bigezweho mu Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 Gicurasi 2019 saa 03:49
Yasuwe :
0 0

Imyaka 10 irashize Ikigo gikora ibikoresho by’isakaro mu Rwanda, Safintra Rwanda Ltd gitanga ibikoresho byiza bigezweho ku nyubako z’ abantu ku giti cyabo, ibigo, inganda ndetse n’abacuruzi mu Rwanda.

Ni urugendo Safintra yatangije mu 2007 ubwo yiyandikishaga nk’ikigo cy’ubucuruzi, igashinga uruganda Kicukiro mu 2008 ariko iza kuhimuka 2016, ijya gukorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro aho yubatse uruganda rushya.

Umuyobozi mukuru wa Safintra Rwanda Ltd, Sandeep Phadnis, avuga ko icyo kigo cyigikataje mu gukora amabati meza abereye ijisho, ahendutse kandi arabye.

Sandeep yavuze ko mu myaka 10 ishize Safintra yakoranye intego yo gukora no kugeza ku bubatsi n’abacuruzi ibikoresho byiza kandi bigezweho.

Ati “Intego yacu yo gukora ibikoresho by’isakaro bigezweho kandi byujuje ibuziranenge, ntiyigeze icika intege kuva igihe twatangiye gukora Dumuzas, ibati rikoze muri Aluminium na Zinc rya mbere mu Rwanda riramba, kuko rikoranye ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru.”

Rikaba rimwe mu bwoko butandukanye bw’amabati akunzwe uru ruganda rwakoze. Ayandi harimo iryitwa Versatile na Romantile afite umwihariko w’ubwiza buyaranga, agakundwa n’abakiliya kubera igiciro cyayo gito kandi agasakara hanini.

Hari andi mabati yitwa Maxcover na Covermax yatumye Safintra yamamara mu ruhando rw’abubatsi nk’iguriro rukumbi ry’isakaro ryiza kandi riramba.

Kugeza ubu Safintra Rwanda Ltd ifite abacuruzi b’ibikoresho by’isakaro hirya no hino mu gihugu barenga 60 bahuguwe kandi bafite ubumenyi buhagije ku biranga ibikoresho byayo, bubafasha gusobanurira buri mukiliya wifuza gukoresha amabati ndetse n’ibindi bikoresho by’isakaro bya Safintra.

Sandeep avuga ko kuva Safintra itangije umushinga wayo wo gukorera mu Rwanda, guverinoma n’izindi nzego zayihaye ubufasha bufatika.

Ati “Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB, cyadufashije muri buri kimwe, ishami ry’ikigo cy’imisoro n’amahoro rishinzwe za gasutamo, ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, abayobora icyanya cyahariwe inganda bose baratworohereje gukora akazi neza, bituma tubasha kugera aho turi uyu munsi.”

Sandeep avuga ko Safintra Rwanda Ltd yabashije no gukorana neza n’abafatanyabikorwa bayo barimo abantu ku giti cyabo, ibigo bikomeye by’ubwubatsi, ibigo bya Leta, urugaga rw’abenjeniyeri, abakora ama plat nurw’abakora inyigo z’amazu.

Mu myaka imaze, Safintra Rwanda Ltd yagiye yubaka ibisenge bitandukanye mu mishinga itandukanye y’ubwubatsi, bw’amazu ya leta nay’abikorera.

Mu nyubako zikomeye zasakawe na Safintra harimo nka Kaminuza ya Butaro iherereye mu Karere ka Burera, Professional Training Center iherereye i Remera mu Karere Gasabo, ibiro bikuru n’inyubako z’ibigo bya Guverinoma hoteli z’inyenyeri enye mu Karere ka Nyagatare na Musanze n’izindi.

Safintra kandi yasakaye ibigo by’amashuri n’inyubako z’abaturage zitandukanye.
Sandeep ati “Dufite ubumenyi n’uburambe mu gukorera abakiliya ku gihe. Abenjeniyeri bacu bakora igisenge bakanakwereka ubwoko bw’isakaro bijyanye ndetse bakanabigushyiriraho.”

Umuyobozi ushinzwe ubwubatsi muri sosiyete y’ubwubatsi ya Dongil Construction Co. Ltd, Eng. Malonko Léonce, wakoresheje ibikoresho bya Safintra imyaka ine yavuze ko icyo kigo cyaje ari igisubizo mu Rwanda.

Ati “Twakoranye na Safintra imishinga myinshi irimo iyo kubaka icyicaro gikuru n’amacumbi ya polisi y’igihugu biherereye Kacyiru. Safintra yadufashije gukora ibisenge no kubisakara kandi yabikoreraga ku gihe ikoresheje ibisenge byayo bizwi nka Ultraspan.”

Yavuze byabafashije cyane gukora indi mirimo bafite icyizere ko ikijyanye no gusakara Safintra izagikora neza kandi ku gihe.

Nubwo ari ikigo cy’ubucuruzi, Safintra igira n’uruhare mu bikorwa byo gufasha abaturage, ibasangiza ku nyungu ikura mu bikorwa ikorera mu gihugu.

Muri ibyo harimo gufasha abakozi bayo muri serivisi z’ubwishingizi bw’ubuzima no gufasha abana babana n’ubumuga bwo mu mutwe mu bikorwa by’imyidagaduro kubufatanye na Speciak Olympic mu micyino y’igihugu iheruka kuba 2018, yitabiriwe n’abasaga 250 baturutse hirya no hino mu Turere tw’igihugu.

Muri iyo mikino, 14 ba mbere batoranyijwe guserukira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga y’abafite ubumuga, yabereye Abu Dhabi muri Weruwe 2019.

Safintra yafashije Koperative ‘Dufatanye umurimo’ igizwe n’abantu 19 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo mu Turere twa Muhanga, Ruhango na Nyanza kwiteza imbere ibaha ibikoresho bakoramo za mare bakazicuruza ku masoko atandukanye bakiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Muri Gashyantare 2019, Safintra yafashije abakozi bayo kwisuzumisha indwara z’amaso. Sandeep avuga ko iki gikorwa cyakozwe nyuma y’inyigo yerekanye ko ‘abantu bari hagati y’imyaka 40 na 55 iyo amaso yabo atareba neza umusaruro wabo ugabanuka nibura ku kigero cya 40%’.

Safintra kandi igira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane ihereye ku isuku y’uruganda n’aho ruri. Ifite uburyo bwo gucunga imyanda, aho 100% byayo bicungwa ku buryo bitagira icyo byangiza.

Safintra Rwanda Limited ikomoka mu kigo kinini kitwa ‘Safal Group’ kiza ku isonga mu gukora isakaro n’ibijyana na ryo muri Afurika yose ndetse kikaba cyarabaye icya mbere mu gukoresha aluminium na zinc ku isakaro kuri uyu mugabane.

Ku myaka irenga 50 y’uburambe, Safal Group imaze gufungura inganda 36 mu bihugu 12 byo muri Afurika y’Iburasirazuba, hagati n’Amajyepfo ndetse ikaba ikomeje gutanga ibikoresho biri ku isonga mu bwiza n’ubuziranenge kuri uyu mugabane.

Umuyobozi mukuru wa Safintra Rwanda Ltd, Sandeep Phadnis avuga ko uruganda rwakoranye intego yo gukora no kugeza ku bubatsi n’abacuruzi ibikoresho byiza kandi bigezweho.
Umuyobozi mukuru wa Safintra Rwanda Ltd, Sandeep Phadnis, avuga ko icyo kigo gikataje mu gukora amabati meza abereye ijisho, ahendutse kandi arambye.
Safintra yafashije Koperative ‘Dufatanye umurimo’ igizwe n’abafite ubumuga bwo kutumva ibaha ibikoresho bakoramo za mare bakazicuruza
Muri Gashyantare 2019, Safintra yafashije abakozi bayo kwisuzumisha indwara z’amaso
Abakozi ba Safintra ubwo bari bari kwisuzumisha indwara z’amaso
Safintra ubu ikorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro
Ibiro bya Safintra. sosiyete yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2008
Safintra yafashije abana bafite n’ubumuga bwo mu mutwe mu bikorwa by’imyidagaduro ku bufatanye na Special Olympic mu mikino y’igihugu iheruka kuba 2018
Umuyobozi mukuru wa Safintra Rwanda Ltd, Sandeep Phadnis ari kumwe n’umwe mu bana bitabiriye imikino y’abana bafite ubumuga
Umuyobozi mukuru wa Safintra Rwanda Ltd, Sandeep Phadnis(hagati) ari kureba imikino y’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza