Uruganda rwa Skol rwatangiye gukora amazi afite umwihariko wo kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 18 Ukuboza 2020 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwa Skol Brewery Limited Rwanda rumenyerewe mu gukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, kuri uyu munsi rwashyize hanze igicuruzwa gishya cy’amazi yitwa “Virunga Water” afite umwihariko wo gupfunyikwa mu macupa y’ibirahuri, aho kuba pulasitike nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe ku mazi acuruzwa mu Rwanda.

Iki gicuruzwa gishya kiri muri gahunda ya Skol yo kubahiriza amabwiriza y’igihugu yo kurwanya ikoreshwa rya pulasitike ikoreshwa inshuro imwe, kuko bigira ingaruka zikomeye ku bidukikije.

Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Uwamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko kuba uru ruganda rwatangije gahunda yo gukora amazi abikwa mu macupa y’ibirahuri ari igikorwa kizagira ingaruka nziza ku gihugu.

Yagize ati "Ni igisubizo kuri twebwe nka leta kuko kije gishyira mu bikorwa ingamba leta yihaye n’itegeko yashyizeho ryo guca amacupa ya pulasitike akoreshwa inshuro imwe gusa."

Yongeyeho ko umuryango mugari w’Abanyarwanda uzungukira mu gukoresha amacupa y’ibirahuri aho kuba aya pulasitike mu kubika amazi.

Yakomeje ati "Ni igisubizo ku Banyarwanda kugira ngo tubungabunge ibidukikije ariko tunanywa amazi meza ari mu macupa y’ibirahuri.”

Minisitiri Dr Mujawamariya yanasabye izindi nganda zigikora amazi abikwa muri pulasitike, gutekereza ku buryo zatangira gutunganya abikwa mu macupa, mu rwego rwo kugabanya umwanda uterwa n’amacupa akozwe muri pulasitike.

Icupa rimwe ry’amazi rya ‘Virunga Water’ rizajya riba ririmo santilitiro 33, rigurwe amafaranga 400 Frw. Nyuma y’ikoreshwa ry’aya macupa, azajya akusanywa asubizwe mu ruganda yongere ashyirwemo amazi, gutyo gutyo.

Umuyobozi w’Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, yavuze ko ubwo bakoraga aya macupa, icyari kigamijwe ari ubwiza n’uburambe bwayo, aho kuba ingano y’ubunini bwayo.

Yagize ati "Turi hano kugira ngo dukore ibintu bifite agaciro, ntabwo ikigamijwe ari ingano y’icupa. Rero twiteguye guhangana ku isoko, kuko twe dufite umwihariko. Uzajya agura amazi, azajya agarura icupa risubire mu ruganda. Ubu buryo bukazafasha guca ikoreshwa ry’amacupa ya pulasitike kandi tuzatanga amazi afite ubuziranenge kandi abitse neza."

SKOL Brewery Limited Rwanda ni uruganda rwubatswe mu 2009, rufite intego yo kwenga hegitolitiro ibihumbi 200 buri mwaka.

Mu 2010 rwengaga hegitolitiro ibihumbi 31 ku mwaka, kuva icyo gihe rwagiye ruzamuka ku kigero cya 37% ku mwaka.

Muri Mutarama 2019 rwafunguye umuyoboro mushya ufungirwamo ibinyobwa, ufite agaciro ka miliyoni $10, rutangaza ko rugiye gukuba kabiri umusaruro warwo. Ku wa 19 Ukuboza 2019 rwatangaje ko ibyo bikorwa remezo n’imbaraga z’abakozi byarugejeje ku rwego rwo kwenga ibinyobwa bifite ingano ya hegitolitiro ibihumbi 500 ku mwaka.

Uru ruganda rukora ibinyobwa birimo Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold, Skol Canett, Skol Select na Skol Panache idasembuye, kuri ubu hakiyongeraho n’amazi.

Umuyobozi w’Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, yatambagije Minisitiri Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc mu ruganda
Uyu muhango wo gutaha uru ruganda wakozwe hitawe ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus
Minisitiri Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n'Umuyobozi w’Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, batangiza iki gikorwa ku mugaragaro
Minisitiri Dr Mujawamariya yeretswe imiterere y'uruganda rwa Skol n'ahazajya hakorerwa amazi
Minisitiri Mujawamariya yavuze ko uru ruganda rukwiye kwigirwaho n'izindi zikibika amazi mu macupa ya pulasitike
Aya ni yo macupa azajya ashyirwamo amazi, ubundi namara gukoreshwa asubizwe mu ruganda yongere akoreshwe
Minisitiri Mujawamariya yasobanuriwe imikorere y'uru ruganda
Aya macupa azajya ashyirwamo amazi angana na santilitilo 33

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .