Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Nyakanga 2022, mu kiganiro ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwagiranye n’urubyiruko rw’abanyarwanda ruba muri Diaspora rwahurijwe i Kigali muri Ubumwe Grande hotel.
Muri iki kiganiro hagarutswe ku mateka ya Banki ya Kigali imaze imyaka isaga 56 ishinzwe ndetse n’uburyo kugeza ubu iri ku isonga mu bigo by’Imari imbere mu gihugu.
Nyuma yo kubona ko Abanyarwanda baba mu mahanga bagorwa no kubona serivisi za banki mu gihugu cyabo, Banki ya Kigali yatangije ‘BK Diaspora Banking’, gahunda igamije kubagezaho izi serivisi zose.
Umukozi ushinzwe ishami rya Diaspora muri Banki ya Kigali, Nathalie Dusine, yasabye uru rubyiruko kubyaza amahirwe ahari mu ishoramari mu Rwanda binyuze muri Banki ya Kigali.
Yakomeje agira ati “Twagiye tugira ubusabe bwinshi bw’abanyarwanda baba hanze badusaba kubitaho, nibwo natwe twahisemo kubasubiza bijyanye n’ubusabe bwabo. Impamvu twibanda ku rubyiruko ni uko turwereka amahirwe ahari mu Rwanda y’uko bashobora gushora imari, kugurizwa, kugura inzu no kwizigamira mu Rwanda kandi birashoboka.”
Umuyobozi w’Amashami ya Banki ya Kigali mu Mujyi wa Kigali, Nicole Kamanzi, yavuze ko ibiganiro nk’ibi bigamije gushishikariza urubyiruko rw’u Rwanda gukomeza kuba abahagarariye inyungu zarwo mu bihugu batuyemo.
Ati “Impamvu tubikora ni uko tugira ngo uru rubyiruko rukomeze kutubera ba ambasaderi bacu bigendanye na serivisi tubagezaho no kubereka ko tudakorana n’abakuze gusa ahubwo dukeneye gukorana n’urubyiruko kuko ari bo mizero y’ahazaza”.
Banki ya Kigali imaze umwaka ifunguye Ishami rigamije gufasha abanyarwanda baba mu mahanga kubona serivisi z’imari mu Rwanda kuri ubu abamaze gufunguza konti bangana na 1800 kandi BK yifuza ko nibura Abanyarwanda aho bari hose babona uburyo bwo kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo binyuze mu kubona serivisi z’imari.
Urubyiruko rwavuze BK imyato
Bamwe muri uru rubyiruko baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko bishimiye kuba Banki ya Kigali yaratekereje no ku muryango mugari w’Abanyarwanda baba mu mahanga nkuko byagarutsweho na Mushikiwabo Sonia uba mu Bubiligi yabigarutseho.
Ati “Ibi biradufasha cyane kuko nzajya nkora ishoramari, mbitse amafaranga ku buryo mu gihe naje najya mbasha kuyakoresha. Nk’umuntu uba i Burayi igihe cyose twishyura dukoresheje ikarita rero kuza hano utayifite, nta na banki ubasha gukoresha kubikuza amafaranga ntabwo biba byoroshye.”
Mugenzi we Stephan Rutayisire utuye mu Buholandi, yashimye iyi gahunda yo kugezwaho serivisi z’Imari bari mu mahanga kuko hari igihe babikeneraga bagahura n’imbogamizi zo kutagira banki ishobora kubafasha.
Binyuze muri ‘BK Diaspora Banking’, Abanyarwanda baba mu mahanga bashobora gufunguza konti ku buntu [ku basanzwe batayigira] kandi idakatwa amafaranga ya buri kwezi, kubitsaho amafaranga ayo ari yo yose yaba Amanyarwanda, Amadorali ya Amerika, Amadorali ya Canada, Amafaranga akoreshwa mu busuwisi (CHF), Amayero cyangwa Amapawundi, kuyohereza mu Rwanda nta kiguzi ndetse no kubikuza amafaranga ashobora kugera ku madorali ya Amerika 5000 badakaswe.
Serivisi za Diaspora Banking muri BK zizajya ziha inyungu kugeza kuri 12% buri mwaka, umuntu ufite konti yo kubitsa mu gihe cyemeranyijwe kuva ku kwezi kumwe kugera ku myaka itanu guhera k’ufite 300.000 Frw. Mu gihe ufite iyi konti mu madorali akabitsa ahereye ku 50.000$ kuzamura azajya ahabwa inyungu kugeza kuri 1.5% buri mwaka.
Izi serivisi kandi zizajya ziha inyungu ya 8% ku mwaka, umuntu ufite konti yo kwizigamira iri mu mafaranga y’u Rwanda.
Abanyarwanda baba hanze kandi bazajya babasha kwaka inguzanyo mu madorali ndetse no mu Manyarwanda, bakayihabwa vuba bitabaye ngombwa ko bategereza igihe kirekire ndetse ikishyurwa mu gihe kigeze ku myaka 20.








Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!