Umwimerere w’amavuta ya Elayo afite agaciro gakomeye muri Bibiliya, ubu ushobora kuboneka mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 18 Ukuboza 2019 saa 01:51
Yasuwe :
0 0

“Kera ibiti byari bigiye kwiyimikamo umwami ngo abitegeke, byinginga igiti cy’umwelayo biti ‘Ujye udutegeka.’ Ariko umwelayo urabibaza uti ‘Mbese narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kubaha Imana n’abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ibiti? ” (Abacamanza 9:8).

Ntiwabara inshuro Bibiliya igaruka ku kamaro k’amavuta ya Elayo (amavuta ya Olive) ngo uzirangize kuko mu gihe cya kera aya mavuta yakoraga ibintu byinshi nko kwimika abami barimo Dawidi na Sawuli, abatambyi n’abahanuzi kandi aya mavuta yomoraga ibikomere kubera ko bahoraga ku rugamba iminsi myinshi.

Bayomozaga ibikomere na wa muntu wakubiswe n’abambuzi wamanukaga ava Yerusalemu ajya i Yeriko bamwomoje amavuta ya Elayo. Ikindi barayaryaga bakamererwa neza kuko atagiraga ingaruka ku buzima.

N’ubwo hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi, bisa nkaho akamaro k’amavuta ya Elayo kakiri kakandi, n’ubwo abatuye Isi bitakiborohera kubona ay’umwimerere.

Nyuma y’ubushakashatsi yakoze akaza kubona ko amavuta ya Elayo y’umwimerere bigoranye kuyabona, Umuyobozi wa Charehan Ltd icuruza aya mavuta mu Rwanda, Sifa Chantal yafashe urugendo ajya muri Syria kuzana umwimerere w’aya mavuta yitwa ‘Al Fakher’ asigaye hake ku Isi.

Yabwiye IGIHE ati “Brand yacu yitwa Al Fakher, nk’uko mubizi Syria ntago ari igihugu cyoroshye cyangwa se kigendwa cyane kuko gifite intambara, ntabwo byoroshye ko buri muntu wese apfa kugerayo ariko nagize amahirwe yo kujyayo ngira n’uburyo bwo kuzana aya mavuta y’umwimerere (Extra virgin) ari cyo kiyaha umwihariko kuko muri Afurika yose nta hantu ushobora gusanga ubu bwoko”.

Sifa avuga ko amavuta ya Elayo ava muri Syria atandukanye n’ava mu bindi bihugu. Ati “Syria ni igihugu cyeza ibyacyo byose kidakoresheje ifumbire mvaruganda ari byo biyaha umwimerere cyane kurenza ibyo biti bindi byo mu bihugu by’i Burayi”.

Iyo uganira na Sifa akubwira ibyiza by’aya mavuta, bwacya bukira kuko nawe ubwe ayafiteho ubuhamya bw’uko yamufashije kugabanya ibiro.

Ati “Ndi wa muntu utarakunze kubona umwanya uhagije wa siporo, nanga amazi rwose amazi ni ikintu cyananiye urumva nta mahirwe namwe nari mfite yo kugabanya umubyibuho, nta zindi nzira nagombaga gukoresha kugira ngo ngabanye umubyibuho, amavuta akiza nahisemo kuyagerageza niyemeza kureba niba ibyo nayasomagaho byari byo koko”.

Sifa avuga ko nyuma y’ibyumweru bibiri anywa ibiyiko bibiri by’aya mavata buri gitondo yaje guta ibiro bitandatu.

Nyuma y’ikiganiro na Sifa byatumye nkora ubushakashatsi ngo ndebe ko ko icyo Siyansi ivuga ku kamaro k’aya mavuta ku buzima bw’umuntu.

Urubuga healthline.com rukora ubushakashatsi rukanandika inkuru ku buzima, ruvuga ko amavuta ya Elayo afite ubushobozi bwo kurinda ndetse no kurwanya ibibazo by’ubuzima birenga 11 birimo Kanseri, indwara z’umutima, kugabanya umubyibuho, kongera ubudahangarwa bw’umubiri, kurwanya Diabetes ndetse ikanarinda iturika ry’udutsi two mu bwonko (stroke).

Amavuta ya Elayo umuntu ashobora kuyanywa, kuyatekesha ibiryo, kuyakoresha Salade ndetse no kubagira ibibazo by’uruhu n’umusatsi bakaba bayisiga akabafasha.

Sifa avuga ko kuba zimwe mu ndwara ivura cyangwa ikarinda zifitwe na benshi mu Rwanda, byatumye igiciro cyayo atagishyira hejuru kugira ngo buri muntu wese mu cyiciro arimo abashe kuba yayagura cyane ko ari no mu ngero zitandukanye.

Yagize ati “Twatekereje ku nzego zose hari abantu baba badafite ubushobozi bwinshi bwo kugura amavuta ya Elayo ariko bakaba bakeneye kuyifashisha nk’umuti twabazaniye igice cya Litiro ari ku giciro rwose umuntu wese yakibonamo”.

Aya mavuta ashobora kuboneka mu ngero zitandukanye zirimo igice cya litiro, litiro 10 ndetse litiro 18 zishobora kwifashishwa n’amahoteli cyangwa abandi bantu bakoresha amavuta menshi.

Umwihariko w’ubu bwoko bwa Al Fakher burangwa no kugira ibara ry’umuhondo usa na Zahabu ni uko yo agizwe 100% n’umushongi w’imbuto za Elayo mu gihe usanga andi avanze.

Kuba kandi umwimerere w’aya mavuta watangiye kuboneka mu Rwanda ni amahirwe ku madini atandukanye yakoraga urugendo rurerure ajya gushaka aya mavuta mu bihugu by’amahanga nka Isiraheli kuko yifashishwa mu kwimika abakozi b’Imana nk’uko byagenze ku mwami Dawidi.

Ushaka ibindi bisobanuro wahamagara Sifa kuri telefoni igendanwa 0783067544.

Amavuta ya Elayo afite ubushobozi bwo kurinda ndetse no kurwanya ibibazo by’ubuzima birenga 11 birimo Kanseri n'indwara z’umutima
Bibiliya igaragaza ko amavuta ya Elayo yifashishijwe mu kwimika abami barimo Dawidi na Sawuli ndetse n'abatambyi batandukanye
Aya mavuta y'umwimerere arangwa no kugira ibara risa n'umuhondo wa zahabu
Aya mavuta ya Elayo ashobora kuboneka mu ngano zitandukanye
Sifa avuga ko igiciro cy'aya mavuta kitari hejuru
Sifa Chantal avuga ko yahisemo kujya muri Syria kuko ariho haboneka aya mavuta y'umwimerere

Video&Amafoto: Uwacu Lizerie


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza