00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko wa ’RapidTransfer’ ya Ecobank mu koroshya ihererekanyamafaranga muri Afurika

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 7 Gicurasi 2021 saa 05:08
Yasuwe :
0 0

Ubuzima bwa muntu burangwa no gushakishiriza hirya no hino. Muri uku gushakisha akenera serivisi z’imari zitandukanye haba mu kazi ndetse no guhanahana amafaranga n’inshuti n’abavandimwe.

Mu myaka yo hambere ntibyari byoroshye ko wahererekanya n’undi amafaranga utamugezeho, kuri ubu ibintu byaroroshye hari uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye bwo guhanahana amafaranga ku Isi hose.

Muri ubwo buryo harimo na RapidTransfer, uburyo bwashyizweho na Ecobank, mu rwego rwo gufasha abantu kwakira no kohereza amafaranga mu bihugu 33 iyi banki ikoreramo.

Ubu ni uburyo bwihuta kandi buhendutse bufasha umuntu kwakira, kohereza, gukura no gushyira amafaranga kuri konti aho waba uri hose hari ishami rya Ecobank, bidasabye kuba uri mu gihugu yaturutsemo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho no Kumenyekanisha Ibikorwa muri Ecobank Rwanda, Mana Desire, yavuze ko RapidTransfer yashyizweho ngo yorohereze abakorera hirya no hino muri Afurika guhanahana amafaranga.

Ati “RapidTransfer ni uburyo Ecobank yashizeho igira ngo ifashe abashaka guherekanya amafaranga mu bihugu byose Ecobank ikoreramo, yaba abafitemo konti n’abatayifite babasha kubona serivise byihuse kandi mu buryo buhendutse.”

RapidTransfer iboneka ku mashami yose ya Ecobank mu gihugu ndetse no ku ba-agent ba Ecobank Xpress point. Icyiza cyayo ntisaba kuba ufite konti muri Ecobank.

Abakoresha serivise z’imari mu buryo bw’ikoranabuhanga nabo ntibibagiranye kuko ushobora gukoresha telefoni igezweho binyuze kuri porogaramu ya Ecobank yitwa ‘Ecobank Mobile App’ iboneka kuri Play Store ku za Android na App store ku za Apple. Iboneka no kuri mudasobwa binyuze kuri murandasi, hagakoreshwa uburyo buzwi nka ‘Ecobank Online’.

Icyiza cya RapidTransfer ni uko ari uburyo buhendutse ugereranyije n’ubundi busanzwe bukoreshwa mu kohereza no kwakira amafaranga, kuko bugabanukaho 10% ugereranyije n’ubundi.

Agahebuzo kayo ni uko ifasha umuntu kwakira amafaranga yoherejwe mu gaciro k’ifaranga ry’igihugu arimo bitamusabye umwanya wo kujya kuvunjisha.

Nk’urugero, niba umuntu ari mu Rwanda akohererezwa ama meticais (Ifaranga rikoreshwa muri Mozambique) n’umuntu uri muri Mozambique, uwohererejwe azayakira mu mafaranga y’u Rwanda. Mu gihe na we ashaka kuyohereza uri muri Mozambique, azayakira ari ama meticais. Ni ibintu bifasha abakoresha Rapid Transfer kutirirwa bajya kuvunjisha igihe bamaze kwakira amafaranga.

Kugeza ubu Ecobank ikorera mu bihugu 33 by’Afurika birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

Hari kandi Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.

Tangira ukoreshe 'RapidTransfer' uburyo bugufasha guhererekanya amafaranga muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .