00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvuduko utajyanye n’ibikenewe: Ni nde wabazwa ikibazo cy’inzu z’ubucuruzi zibura abakiriya i Kigali

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 11 April 2022 saa 12:38
Yasuwe :

Uko bwije n’uko bucyeye mu Mujyi wa Kigali hazamuka inzu z’ubucuruzi n’amasoko agezweho ndetse ubuyobozi bwawo ntibuhwema gushishikariza abashoramari gukomeza kubaka umujyi ubereye ubucuruzi no kuba igicumbi cya serivisi z’imari.

Ni amahirwe atagira uko asa mu ishoramari dore ko iyo unaze akajisho ku gishushanyo mbonera gishya cy’Umujyi wa Kigali, usanga hari ibice byagenewe kubakwamo inzu z’ubucuruzi bitarabyazwa umusaruro. Urugero rwa hafi ni ahazwi nka Quartier Matheus na Quartier Commerciale mu Karere ka Nyarugenge.

Gusa imbogamizi ikomeye ku ruhande rw’abashoramari ni uko n’izubatswe usanga nta bakiriya zose zifite. Iyo utembereye mu nyubako nini z’ubucuruzi nka MIC [Muhima Investment Company], CHIC, M-Peace Plaza n’izindi ntarondoye, ukubitana n’amatangazo abwira uhanyuze ko hakodeshwa. Ibi bikerekana ko nta nzu y’ubucuruzi wasanga ikorerwamo ku kigero cya 100%.

Ikigo gikora ubushakashatsi n’isesengura kuri gahunda na politiki za Leta, (IPAR), mu 2020 cyavuze ko 85% by’inyubako z’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali ari zo zifite abazikoreramo mu gihe 15% zibereye aho, nk’uko bikubiye mu bushakashatsi cyakoze hagati y’umwaka wa 2015 na 2018.

Ni ikibazo giteye impungenge nk’uko Perezida w’Urugaga rw’abikorera (PSF), Robert Bafakulera, aherutse ku bitangaza ubwo Umujyi wa Kigali werekaga abikorera amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ufite. Yavuze ko basaba Umujyi wa Kigali kugena uburyo inzu zubatswe zabanza kubona abazikoreramo hanyuma hakabona kubakwa izindi.

Ati "Iki kibazo kirahari kandi kirahangayikishije, icyo dusaba ni uko hatabaho kuzamura inyubako nyinshi kandi n’ubundi ntabazikoreramo, harebwe uko izihari zikorerwamo hanyuma hajye hubakwa inzu koko biboneka ko ikenewe".

"Tugomba kandi kubaka ubushobozi no guhanga ubucuruzi bwinshi bushobora gukorera muri izo nyubako. Urugero ni uko turimo gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo buri mudugudu ugire ubucuruzi cyangwa umushinga ushobora guhanga imirimo. Dukeneye kubaka ubushobozi bw’abacuruzi duhereye hasi kandi abanyarwanda benshi bagakora ubucuruzi, ibi bizatuma za nyubako zibona abazikoreramo".

Kuba zimwe mu nyubako z’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali zidafite abazikoreramo ahanini biterwa no kuba umuvuduko w’ubwubatsi bw’izo nyubako utajyana n’uw’abazikeneye. Ibi bituma abakiriya babura cyangwa bagatinda kuboneka.

Hari kandi ikibazo cy’uko abashora imari mu bwubatsi bazamura ibiciro by’ubukode ahanini bitewe n’uko igice kinini cy’amafaranga bakoresha ari inguzanyo bahabwa na banki, bikabashyira ku gitutu bigatuma bamwe bahanika ibiciro kuko abatabashije kwishyura banki uko bikwiye bagira ibibazo mu bucuruzi bwabo harimo no guteza cyamunara inzu zabo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yongeraho ko by’umwihariko icyorezo cya Covid-19, cyatije umurindi ikibazo cy’inyubako z’ubucuruzi zidafite abakiriya bazikoreramo.

Ati "Izi mbogamizi ziraturuka ku bantu bamwe bagizweho ingaruka na Covid-19, bakaba barahisemo kuba bagiye gukorera mu rugo, ntibabe bakoresha izo nyubako, ikindi ni uko tukibona abantu bashyira ubucuruzi ahantu hatemewe, ibyo nabyo tugomba kubigarukaho mu rwego rw’umujyi kugira ngo ubucuruzi butandukanye bukorerwe aho bwemerewe gukorerwa cyane ko hahari".

Rubingisa avuga ko iki kibazo cyanagaragajwe mu nama ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buherutse kugirana na Banki Nkuru y’u Rwanda, aho hashyizweho itsinda riri kwiga kuri icyo kibazo kugira ngo gukangurira abashoramari kubaka inzu nziza zigezweho zijyanye n’icyerekezo cy’umujyi n’icy’igihugu, bijyane no kuzikoreramo ibyateganyijwe yaba ari ubucuruzi, restaurant, ibiro, bigendanye n’inyigo n’icyo inyubako zateganyirijwe.

Iri tsinda riri kwiga icyo umuntu yateganyirije gukoresha inyubako, abahari bayikoresha n’abandi bakangurirwa kunoza imikorere bagana izo nyubako ngo zakire ibikorwa byabo.

Rubingisa ati "Iri tsinda twarishyizeho kugira ngo mu byumweru bibiri ribe ritugaragarije izo ngamba dufatanyije n’abikorera, ba nyiri ibyo bikorwa, amabanki natwe inzego z’ibanze. Turizera ko bizatanga umusaruro mwiza".

Ubushakashatsi bwa IPAR bugaragaza ko ahantu inyubako iherereye, ubwiza bwayo n’igiciro cy’ubukode nibyo by’ibanze abantu bagenderaho mu guhitamo inyubako bakoreramo.

Hari kandi n’ikibazo cy’imyubakire aho abubaka inyubako ndende ’etages’ zifite amagorofa menshi ya ’parking’ yo munsi, kandi umujyi wa Kigali uri guteza imbere gutwara abantu muri rusange. Ibi nabyo biri mu bihenda abashoramari nabo bagahenda abakiriya.

Zimwe mu nzu z'ubucuruzi ntabwo zikorerwamo ku buryo bushimishije
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko hashyizweho itsinda ryo gusuzuma ikibazo cy'inzu z'ubucuruzi zidafite abazikoreramo n'ingamba zafatwa
Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera (PSF) Robert Bafakulera avuga ko hari imbogamizi y'inzu zitarabona abazikoreramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .