Impamvu yatumye umuceri w’u Rwanda ubura isoko ni uko utashoboye guhanganira ku isoko n’imiceri u Rwanda rukura mu mahanga, kuko imiceri u Rwanda rukura mu mahanga igiciro cyayo ihendutse ugereranyije n’ihingwa ikanatunganyirizwa imbere mu gihugu.
Ni ikibazo cyasabye ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame agitangaho umurongo, agaragaza ko bidakwiye ko abahinzi b’umuceri babura isoko ry’umusaruro wabo kandi inzego z’ubuyobozi zarabashishikarije kongera umusaruro.
Ikigo East African Exchange gikora ubucuruzi mu Rwanda no hanze yarwo, cyatangiye kugura umuceri urenga toni ibihumbi 26 wari waraheze ku mbuga. Iki kigo kiwuha inganda zikawutunganya, kugira ngo ubikwe utunganyije mu gihe utegereje abaguzi.
Ni igisubizo kihuse cyashatswe kugira ngo uyu muceri utazangirikira ku mbuga ariko si igisubizo kirambye kuko icyaba umuti urambye ni uko byasubira uko byahoze abahinzi bakajya basarura umuceri, inganda zikawutunganya uhita ujya ku isoko.
Umuhinzi w’umuceri Bimenyimana Gaspard yavuze ko icyo abona cyakorwa kugira ngo ubutaha umuceri utazongera kubura abakiliya, ari uko Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yakuraho gahunda y’uko umuceri ugurwa n’uruganda rwegereye aho uhingwa gusa, bizwi nka Zoning.
Ati “Zoning ituma inganda zishaka kwiharira umuceri zonyine kandi bikaza kurangira bigaragaye ko nta bushobozi buhagije zifite”.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abahinzi 7415 bahinga umuceri mu Kibaya cya Bugarama, Bunani Obed yavuze ko icyatumye umuceri utinda kugurwa ari uko inganda zibagurira zabuze ubushobozi zikicecekera.
Ati “Inganda dusanganywe ubushobozi bwazo bushobora kuba buri kugenda bugabanuka, nibo bazi impamvu buri kugabanuka ariko twe turabona bwaragabanutse kuko bananiwe kugura uyu musaruro kandi bari basanzwe batugurira”.
Abahinzi bavuga ko ikindi cyakorwa ari uko Leta yakongera amafaranga ya nkunganire itanga ku ifumbire.
Ku ifumbire ya Uree, Leta yishyurira umuhinzi 343Frw ku kilo akiyishyurira 660Frw, ku ifumbire ya DAP Leta yishyurira umuhinzi 574Frw ku kilo, umuhinzi akiyishyurira 724Frw naho ku ifumbire ya NPK 17-17-17 Leta yishyurira umuhinzi 462Frw, akiyishyurira 692Frw.
Ubusanzwe umuceri wo mu kibaya cya Bugarama gikora ku mirenge ya Gikundamvura, Nyakabuye, Muganza na Bugarama ugurwa n’inganda eshanu zose zikorera muri iki kibaya, ariko kuri iyi nshuro ntizawuguze.
Umuyobozi w’Uruganda rwa COTICORI rutonora umuceri, akaba n’umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’inganda zitonora umuceri mu Kibaya cya Bugarama, Hahirumukiza Alphonse, yavuze ko ikibazo inganda zahuye nacyo ari umuceri uturuka hanze.
Ati “Umuti urambye njye mbona ni uko Minicom mbere yo gushyiraho ibiciro by’umuceri w’u Rwanda yajya ibanza kureba ibiciro by’umuceri uturuka hanze, hanyuma igashyiraho ibiciro bizatuma ugurwa”.
Nshimiyimana François ufite Ikigo cyongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi aho afata ibinyampenke n’ibinyabijumba akabikoramo ibisuguti, amandazi, imigati na Keke, asanga icyakemura burundu ikibazo cy’umuceri w’u Rwanda, ari uko wakorwamo ibindi biribwa bitari ukuwuteka gusa.
Ati “Urumva ko nageze no ku bigori nabyo ndi gukoramo ibisuguti ubwo ngiye kwifatanya n’abandi bashakashatsi umuceri nawo hari ibyo wakorwamo birimo keke no kuba watwekwa ukagurishwa mu maguriro y’ibiribwa no kwegwamo inzoga".
Ibiciro by’umuceri udatonoye byemewe ku kilo ni 500Frw ku muceri w’intete ngufi, 505 Frw ku muceri w’intete ziringaniye, 515Frw ku muceri w’intete ndende na 775Frw ku muceri wa basumati.
Muri butike yo mu karere ka Rusizi, umuceri w’Umutanzaniya ikilo ni 1200Frw, uwa menshi ni 1500Frw, mu gihe Basumati yo mu Bugarama ari 2000Frw ku kilo naho umuceri wa Bugarama ari 1300Frw ku kilo waba umugufi cyangwa umuremure.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!