00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuti w’ababaye imbata za ’Betting’: Ibidasanzwe muri politiki nshya y’imikino y’amahirwe

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 3 July 2022 saa 07:34
Yasuwe :

Mu kwezi gushize nahuye n’umugabo i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ambwira ko yagize ibyago, nkimubaza uko byamugendekeye atunga urutoki mu gace kiganjemo imikino y’amahirwe ahazwi nko ku Mashyirahamwe, ahera ubwo antekerereza uko yisanze ari umutindi kandi yari yishoboye.

Muri make, yabaye imbata y’imikino y’amahirwe iramukenesha kugeza ubwo agurishije moto yakoreshaga akazi ngo akomeze akine agaruze ayo yariwe, byahe byo kajya ko n’imyenda ngo asigaye ahengera umugore adahari akayigurisha ngo abone ayo gukina.

Ubuhamya bwe bwanyibukije ubwa Mukayisenga Adeline watanye n’umugabo we kubera uburyo amafaranga yose yakoreraga yayakinaga mu kizwi nk’ikiryabarezi abana be bakarinda kujya kuba ku muhanda kubera inzara.

Ubusanzwe abahanga bavuga ko imikino y’amahirwe kuyikina bisaba kumva ko ugiye guhomba ikintu cyawe wahaga agaciro nk’amafaranga, ariko mu cyizere cy’uko ushobora kuzabona ikiruta ka gaciro wari ufite washyizemo.

Bavuga ko imikino y’amahirwe ishobora kugira ingaruka zirimo gukora ibyaha, ihohoterwa mu miryango, ubukene, kubura akazi, gutandukana kw’imiryango, kuba imbata yayo bigatuma nta kindi ukora, agahinda gakabije, kwibabaza ndetse n’ibibazo bishobora kugera ku kwiyahura.

Ibi bibazo biri ku isonga mu byatumye hatekerezwa ku kuvugurura politiki y’imikino y’amahirwe mu Rwanda, izibanda no ku gukumira ibibazo bishobora guterwa na yo no gushakira umuti ibyo yateje. Ni politiki ishobora gusohoka mu mezi atatu ari imbere.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abakora ibijyanye n’imikino y’amahirwe mu Rwanda (RGAA), Mushimire Jean Claude, yabwiye IGIHE ko mu byifuzo batanze muri iyi politiki harimo ingamba nyinshi zizakemura ibibazo bikomoka kuri iyi mikino.

Ati “Nk’uko ibindi bihugu bijya bibikora, hakwiye kujyaho urwego ngenzuramikorere rwigenga. Bizafasha ko rushyiraho gahunda runazikurikirane, rukore iperereza rurebe ko ibyo rwashyizeho bikorwa”.

Hari kandi ‘kwiheza’, ubu ni uburyo umuntu ushaka kureka gukina imikino y’amahirwe azajya amenyesha ikigo akiniramo ko abihagaritse, ayo makuru azajya ahererekanywa mu bigo byose by’imikino y’amahirwe yemewe mu gihugu.

Ibi bigo nabyo kandi bizajya bishobora guheza abantu babaye imbata ku mikino y’amahirwe, na bwo habeho gusangira amakuru mu bigo byose by’iyo mikino. Iki gihe umuntu ntabwo azaba yemerewe gukina.

Mushimire ati “Mu byo twatanzemo ibitekerezo muri politiki y’imikino y’amahirwe ni uko hakwiye kujyaho kwandika abakina. Mu gihe uzaba ushaka kumukorera ifishi y’uko yabaye imbata y’iyo mikino, umenye aho umukura”.

“Ibi bizatuma ubona uko akina, uko atsinda, uko atsindwa, umenye ko yabigize akarande cyangwa ari ukwishimisha. Hari igihe ubona umuntu ko agiye kujya mu gihombo hakazabaho kumuheza ukabisangiza n’abandi ku buryo azajya asanga akumiriwe”.

Hashobora kuzajyaho amafaranga runaka azashingirwaho mu guheza umuntu. Hazarebwa ku yo umuntu akina, ayo yinjiza n’ayo ahomba.

Ibi kandi bizorohereza n’abo mu muryango w’uwabaye imbata y’imikino y’amahirwe kuba bajya kubivuga no gusaba ko yahezwa.

Mushimire avuga ko banatanze igitekerezo cyo gushyiraho ikigo cyajya gishyirwamo abantu bafite ibibazo byakomotse ku mikino y’amahirwe. Bitewe n’uko ibi bigo bisaba ubushobozi bwinshi, Leta yafatanya n’abari mu bucuruzi bw’imikino y’amahirwe bagashyiraho ingano y’amafaranga azajya akatwa akajya gufasha cya kigo.

Ati “Ni kimwe mu bisubizo abari mu mikino y’amahirwe batanga kugira ngo berekane uruhare rwabo mu kurwanya ibibazo bituruka ku mikino y’amahirwe”.

Itegeko rizagena urwego rushobora kwemeza ko umuntu runaka ageze ku kigero cyo kujyanwa muri iki kigo nk’uko uyu munsi hamenyekana umuntu ujyanwa i Ndera, cyangwa Iwawa kugabanyirizwa ibiyobyabwenge.

Kuki imikino y’amahirwe ibonwa nk’ikibazo kuri sosiyete?

Iyo uganiriye n’abakina imikino y’amahirwe usanga ikiri imbere ari ugushaka inyungu. Bamwe ntibaguhisha ko niba bashoye 5000Frw, baba batekereza ko bari bucyure miliyoni. Uru rushiko rwo kunguka ni rwo rutuma bashoramo ibyabo byose akenshi bakabihomba.

Ubundi imikino y’amahirwe iza mu cyiciro cyo kwinezeza. Hari ushobora kunguka ariko mbere na mbere uyikina akwiye kwishyiramo ko icyo ashyiramo ari ikintu yateguye guhomba.

Mushimire ati “Mbere yo kumva ko kizakungukira ikirenze, banza wumve ko ari ikintu wateganyije guhomba. Ni ahantu ugiye kwishimisha ariko icyo ugiye gushyiramo ushobora kugihomba”.

Mushimire avuga ko icyuho cya mbere kiri mu mikino y’amahirwe ari ubukangurambaga butahawe abaturage mbere yo gutangira gukina. Abaturage bakwiye gusobanukirwa iyi mikino y’amahirwe, akamaro ifitiye igihugu n’abayikina ariko n’ibibi byayo bakwiye kwirinda.

Ikindi cyuho kiri mu bugenzuzi. Abashinzwe kugenzura iyi mikino ntabwo barashyira imbaraga nyinshi mu guhana abarenze ku mategeko.

Mushimire atanga urugero rw’imashini nyinshi zikinirwaho imikino y’amahirwe zitemewe n’amategeko. Ba nyirazo ni abantu badafite uburenganzira, badafite icyo batinya, ikibakumira kandi batanahanwa.

Ati “Abo ni bo usanga batukisha urwego rw’imikino y’amahirwe, bemera intego zitemewe n’amategeko, ni bo usanga ngo umuntu yazanye umugore we kumutega, igare, moto, bakabifata kuko bazi ko nta we uri bubahane”.

Leta irasabwa gushyiraho ikigo cy’ubugenzuzi kigaca imashini z’imikino y’amahirwe zitemewe. Izi mashini usanga muri za boutique, zidasora, zidafite ibyangombwa ni zo abaturage birirwa binubira, inyinshi zizwi nk’ibiryabarezi.

Ubusanzwe mbere yo gukora imikino y’amahirwe uhabwa uruhushya (licence), aho ugiye gukorera naho uhasabira uburenganzira (permit), hagasurwa n’inzego zibishinzwe zikareba ko hujuje ibisabwa n’itegeko.

Umuntu ufashwe akora imikino y’amahirwe mu buryo butemewe n’amategeko ahanishwa amande ari hagati ya miliyoni ebyiri n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda no gufatira ibyo yakoreshaga.

Ni mu gihe ufashwe akora ibinyuranyije n’amategeko kandi afite uruhushya rwo gukora [akorera ahatemewe..], we ahanishwa amande kuva kuri 5% kugera ku 10% by’ayo yinjije ku mwaka, bivuze ngo iyo yinjije miliyoni 100Frw bashobora kumutwara kugera kuri miliyoni 10Frw.

Mushimire ati “Mu itegeko rishya twifuze ko aba bantu batukisha urwego bajya bahabwa ibi bihano ariko hakiyongeraho n’ibindi nk’igifungo kugira ngo abantu babitinye”.

Hatanzwe kandi icyifuzo cy’uko urwego ngenzuramikorere y’imikino y’amahirwe nirushyirwaho rwajya rusura imashini rwabona yemewe rugashyiraho ikimenyetso (sticker), n’ahantu iri hagashyirwaho ikindi cyuko hagenzuwe kandi hakorerwa mu buryo bwemewe.

Imikino y’amahirwe ifatiye runini igihugu

Imikino y’amahirwe iri mu Rwanda nk’uko biteganywa n’itegeko ryo mu 2011 iri mu bwoko butanu ari bwo; tombola (Lottery), Casino, imikino ikorerwa ku mashini, imikino yo gutega n’imikino yo kuri Internet.

Kuva 2012 kugeza uyu munsi leta imaze guha uburenganzira bwo gukora ibigo 25. Harimo Tombola imwe ya Minisiteri ya Siporo, Casino zari eshatu ariko hakora ebyiri, mu mikino yo gutega hari ibigo icyenda, imikino ikorerwa ku mashini hari ibigo icyenda naho imikino yo kuri internet hari ikigo kimwe.

Imikino y’amahirwe yunguka mu buryo bwinshi; yishyura imisoro ku nyungu aho yishyura 13% ariko ikanishyura 15% ku batsindiye amafaranga guhera ku bihumbi 30Frw, nayo akajya muri leta nk’umusoro.

Mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kiza imikino y’amahirwe yose hamwe yari imaze kugera aho yishyura umusoro wa miliyari 4Frw ku mwaka. Abakinaga na bo barungukaga kuko muri miliyari zirenga 38Frw zakinwaga ku mwaka wasangaga nka miliyari 20Frw zasubiye mu bakinnye.

Hagati ya 45% na 55% ni amafaranga asubira mu bakinnye. Imikino y’amahirwe itanga akazi kuko ibigo byose bifite abakozi barenga 5000. Zikodesha inzu zirenga 520, imodoka n’ibindi.

Imikino y’amahirwe kandi igira uruhare mu kunganira ubwisungane mu kwivuza ’Mituelle de Sante’.

Iteka riteganya ko 10% by’amafaranga acibwa kuri serivisi zihabwa amasosiyete y’ubucuruzi akora ibikorwa by’imikino y’amahirwe yishyurwa Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano akajya yunganira mituweli.

Mu Rwanda hari imikino myinshi y'amahirwe harimo no gutega ku makipe ari bukine
Ibigo by'imikino y'amahirwe bizajya bishobora kwandika abantu babaye imbata habe kubaheza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .