00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro wa CHOGM wageze n’i Mushubati

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 17 July 2022 saa 04:23
Yasuwe :

Muri Kamena 2022, bwa mbere u Rwanda rwakiriye inama ikomeye ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), yitabiriwe n’abarenga 4000.

Ni inama yabereye ahantu hatandukanye muri Kigali, gusa abayitabiriye bagize amahirwe yo gutembera no mu bindi bice by’igihugu.

Inyungu z’iyi nama ntabwo zagarukiye muri Kigali gusa, ahubwo no mu bindi bice by’igihugu zabagezeho.

Urugero rutari kure, ni Nyandwi Jean Pierre, umuhinzi mworozi wo mu kagari ka Mageragere, Umurenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro, wagurishije amahoteli y’i Kigali inkoko 2000 zagaburiwe abashyitsi muri CHOGM.

Imodoka yatwaye izi nkoko 2000 yahagurutse i Nyarugenge, ica Kamonyi, yambuka Muhanga, ikomeza Ngororero, inyura muri Karongi, izamuka yerekeza i Rutsiro.

Ni urugendo rutari munsi y’ibilometero 130 kugira ngo ugere kuri uyu muhinzi mworozi umaze imyaka irindwi yorora inkoko kijyambere.

Ati "Nari mfite hano inkoko 2000 nateganyaga ko abaturage bazazirya mu mezi abiri, ariko nazicuruje mu byumweru bibiri muri iyi minsi ya CHOGM. Ibiryo abashyitsi bariye muri CHOGM ntabwo byavuye mu mahanga, byavuye mu giturage. Abaguzi bavuye i Kigali baraza bapakira inkoko zarazitwara, zirimo izabagiwe hano bazitwara zibaze."

Inkoko Nyandwi yagurishije n’amahoteli y’i Kigali muri CHOGM zifite agaciro ka miliyoni 8 Frw. Aya mafaranga ari kuyifashisha mu kwagura umushinga we w’ubworozi bw’inkoko n’umushinga w’ibagiro ry’inyama z’inkoko.

Ati "Ndimo kubaka ibindi biraro, ibyari bihari byakiraga inkoko 4000, ndi kubaka ikindi kiraro gishobora kwakira izindi nkoko 4000, urumva nzaba ngize inkoko 8000".

Inyama y’inkoko si iy’abifite gusa

Nyandwi Jean Pierre yujuje ibagiro ry’inkoko rya kijyambere, ritangarirwa n’umuhisi n’umugenzi kuko aho ryubatse ari mu cyaro ahantu hataragera inzu zihambaye.

Yvauze ko icyatumye yubaka iri bagiro mu cyaro ari ugutinyura abaturage bacyumva ko inyama y’inkoko ari iy’abakire gusa.

Muri iyi minsi ikilo cy’inyama z’inka ziri kugura 3500Frw, ariko we ikilo cy’inyama z’inkoko agitangira 2500 Frw.

Ati "Intego mfite kandi namaze no kuyitsinda kuko abaturage bamaze kubyumva, umuturage yumvaga ko niba afite inkoko ari abakire bagomba kuyirya, ariko uyu munsi icyo bamaze kubona ni uko inkoko ahubwo ariyo nyama ihendutse. Uko bagenda babyumva bamenya ko inyama y’inkoko ari iy’abantu bose cyane cyane aborozi bazo."

Abaturage barahumutse

Bamwe mu baturage bo muri uyu murenge ngo bumvaga bidashoboka ko amafaranga y’inama ya CHOGM yagera ku muhinzi mworozi wo mu murenge wa kure mu cyaro.

Kagemana Naphtal, umuturage wo mu kagari ka Bumba mu murenge wa Mushubati, avuga ko kumenya ko umuhinzi mworozi wo muri Mushubati yariye ku mafaranga ya CHOGM byamukanguye.

Ati "Kumva ko umuntu yariye ku mafaranga ya CHOGM atari i Kigali, ureba kure wese yaravuze ngo birashoboka. Twaravuze tuti twegereye abantu batekereza, b’abanyamishinga hari intera twavaho tukajya ku yindi. Ntabwo natekerezaga ko amafaranga ya CHOGM yagera hano i Mushubati."

Mukagahima Cansilde worora inkoko ziri hagati ya 150 na 250, avuga ko agiye kwagura umushinga we w’ubworozi cyane ko noneho afite ibagiro ryo kugurishaho inkoko ze ku giciro kidahindagurika.

Ngo hari ubwo bajyanaga inkoko ku isoko bigahurirana n’uko bazijyanye ari nyinshi, abaguzi bakabahenda, ariko ngo ntabwo bizongera kubaho kuko Nyandwi agura inkoko akurikije ibiro ifite.

Ati "Twebwe nk’abaturage bivuze ngo kubera ko isoko rihari, tugiye gukora umushinga tutajijinganya, twiteze imbere kuko tuzaba tutavuga ngo turazigurisha duhenzwe."

Amafaranga ya CHOGM yamusanze i Mushubati muri Rutsiro
Iyi mashini ikata inyama igura arenga 1 000 000Frw
Kumva ko umuturanyi wabo yariye ku mafaranga ya CHOGM ryabateye ishyaka ryo gukora cyane no kongera umusaruro
Iyi mashini ipfura inkoko 500 mu isaha imwe, mu gihe abantu 10 bazipfura umunsi wose
Abaturage ntibiyumvishaga ko amafaranga ya CHOGM yagera mu mirenge yo mu cyaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .