Umupira Maradona yambaye atsinda igitego cyiswe “Ikiganza cy’Imana” ushobora kugurishwa miliyari 2 Frw

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 Ugushyingo 2020 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Umupira wambawe na Diego Maradona ubwo yatsindaga igitego cyamamaye mu mateka y’Isi “nk’ikiganza cy’Imana” ubwo Argentine yakinaga n’u Bwongereza mu Gikombe cy’Isi cyo mu 1986 muri Mexique, wahawe agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse bivugwa ko uwufite ariyo yifuzamo.

Uyu mupira wagarutsweho nyuma y’urupfu rwa Maradona rwababaje abakunzi b’umupira w’amaguru bo ku Isi hose ku wa Gatatu w’iki Cyumweru.

Uyu mwambaro ufitwe na Steve Hodge wahoze akinira u Bwongereza, yawuhawe na Maradona nyuma y’uwo mukino wanditse amateka ku Isi ubwo igihugu cye cyasezererwaga, Argentine ikaza no kugera aho yegukana iryo rushanwa.

Ati “Nari ndi kujya mu rwambariro, hanyuma Maradona aturuka mu kindi cyerekezo. Twari turi gukuramo imipira tuyihererekanya.”

Uyu mupira ubu uri mu ngoro y’amateka y’umupira w’amaguru y’u Bwongereza mu Mujyi wa Manchester.

Umwe mu bantu bazobereye ibya cyamunara ukora mu Kigo Goldin Auction cyo muri Leta ya New Jersey, David Amerman, yatangaje ko bigoye guha agaciro uyu mwenda, gusa ati “Nzi ko nyirawo yashakaga kuwugurisha miliyoni ebyiri z’amadolari.”

Yavuze ko ubu bishoboka ko n’agaciro kawo gashobora kwiyongera. Gusa ngo biragoye kwiyumvisha uburyo igiciro cyawo cyagera kuri ayo mafaranga ariko ko umuntu uyafite byaba ari iby’agaciro kuwutunga.

Ati “Simbona impamvu yabuza umuntu ufite amafaranga gutunga ikintu nka kiriya, ntabwo ari ikintu wabara mu mibare. Uramutse ubonye umuntu nyawe, ni ibintu bishoboka.”

Uyu mucuruzi yakomeje avuga ko ubu hari ibintu byinshi bya Maradona byazamuye agaciro ku isoko ndetse ko nawe hari ubusabe yabonye bw’abantu bari barigeze kugura ibikoresho bye bashaka kongera kubishyira ku isoko.

Yatanze urugero rw’uburyo ibintu byinshi by’amateka bya Kobe Bryant byashyizwe ku isoko nyuma y’urupfu rwe kandi ku gaciro ko hejuru.

Liam Brady wakiniye Arsenal na Juventus, ni umwe mu batunze umwambaro yahawe na Madarona, gusa yavuze ko adateze kuwushyira kuri internet ngo awugurishe ahubwo ko mu gihe yakwegerwa n’umuntu uwushaka aribwo yatekereza kuwugurisha naho ubundi ngo ufite igisobanuro kinini kuri we.

Uwo mukino wabaye tariki ya 22 Kamena 1986 kuri Azteca Stadium mu Mujyi wa Mexique. Maradona yatsindishije ukuboko, umuzamu w’u Bwongereza, Peter Shilton, ayoberwa uko bigenze
Aha ni mbere y’umukino, ba Kapiteni ku mpande zombi, Maradona wa Argentine na Peter Shilton basuhuzanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .