Umuhinzi w’i Ngoma yatsindiye moto abikesha gukoresha isabune ya ‘Clear’ (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Werurwe 2019 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora ibikoresho by’isuku rwa Trust Industries rwatangaje Nyirimbabazi Denise ukomoka mu Karere ka Ngoma nk’umunyamahirwe watsindiye moto akesha gukoresha isabune y’ubururu izwi nka ‘Clear’.

Nyirimbabazi yegukanye moto itangwa na Trust Industries muri tombola yabereye kuri Televiziyo y’u Rwanda nyuma y’agace kasoje Tour du Rwanda ku wa 3 Werurwe 2019.

Iri siganwa rizenguruka u Rwanda ku magare ryegukanywe n’Umunya-Érythrée Merhawi Kudus ukinira Astana Pro Team yo muri Kazakhstan, aho yakoresheje amasaha 24:12’37’’ ku ntera y’ibilometero 953.6.

Trust Industries iri mu bariherekeje, yegereje Abanyarwanda ibicuruzwa byayo mu bice bitandukanye isiganwa ryanyuzemo ndetse baniyongerera amahirwe yo gutombora ibikoresho binyuze mu kugura isabune zayo za Clear.

Nyirimbabazi wigeze kuba umucuruzi wabaye umunyamahirwe wegukanye moto yamenyeshejwe ko yatomboye, abyakirana ibyishimo by’ikirenga.

Ku murongo wa telefoni IGIHE yavuganye n’umugabo we, Mufanyakazi Abdul François, avuga uko urugo rwe rwakiriye iyi nkuru.

Yagize ati “Twahamagawe n’abantu batandukanye babirebye kuri televiziyo barabitumenyesha. Twabyakiriye neza kandi byadushimishije cyane. Gukoresha ibicuruzwa bya Clear ni ingenzi.’’

Nyirimbabazi utuye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba aho akorera ubuhinzi, yatomboye moto nyuma yo kugerageza amahirwe yo kugura isabune ya Clear inshuro ebyiri. Ku wa 1 Werurwe 2019 nibwo yagerageje bwa nyuma, amahirwe aza no kumusekera.

Ni moto ya kabiri itanzwe mu bukangurambaga bwiswe ‘Shashagirana na Clear’, bwatangiye mu mpera za 2018, iya mbere yegukanywe na Niyoyirerera Jeannette utuye mu karere ka Rwamagana.

Umuyobozi uhagarariye Trust Industries muri Tour du Rwanda 2019, Gwebawaya Ronnie, yabwiye IGIHE ko uru ruganda rukomeje gufasha Abanyarwanda kuba ahasukuye no kwiteza imbere.

Yagize ati “Igihembo twatanze kiragaragaza ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa no kwifashisha ibikoresho by’isuku bya Trust Industries. Isuku ni isoko y’ubuzima kandi u Rwanda ruyikatajemo. Igihugu nticyagira isuku, abaturage badasa neza; twaje gutanga ibisubizo ku bikoresho by’isuku.’’

Si ibi bihembo gusa byatanzwe kandi kuko hanatanzwe amagare, imipira yo kwambara, telefoni zigendanwa, amakarito arimo amasabune ya ‘Clear’, imitaka n’ibindi.

Ubu bukangurambaga bwagombaga kurangira muri uku kwezi bwongerewe iminsi mu rwego rwo gutuma Abanyarwanda barushaho gukoresha ibikoresho by’isuku bikorerwa mu Rwanda, ari na ko bongera amahirwe yo kwegukana ibihembo.

Buzasozwa muri Gicurasi 2019 hatangwa igihembo nyamukuru cy’imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Alto. Kwinjira mu banyamahirwe bazayitsindira bisaba kugura isabune y’umweru cyangwa iy’ubururu, imibare usanzemo ukayohereza mu butumwa bugufi ukoresheje telefoni ku 4000.

Muri aya masabune kandi harimo agakarita ka tombola iriho imitaka, imipira n’ingofero bitangwa ku maduka yose ahagarariye Trust Industries mu gihugu.

Abafana bakomeye mu mupira w'amaguru w'u Rwanda barimo Rujugiro wa APR FC na Rwarutabura wa Rayon Sports baherekeje Trust Industries mu bukangurambaga yakoreye muri Tour du Rwanda 2019
Iyi moto yatangiwe mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y'u Rwanda
Iyi moto yatombowe na Nyirimbabazi Denise ukomoka mu Karere ka Ngoma
Nyirimbabazi watomboye moto azayishyikiririzwa ku ruganda rwa Trust Industries mu Bugesera
Ubukangurambaga bwa 'Shashagirana na Clear' bwatangiye mu mpera za 2018, igihembo nyamukuru kizatangwa ku munyamahirwe wa nyuma ni imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki
Umuyobozi uhagarariye Trust Industries muri Tour du Rwanda 2019, Gwebawaya Ronnie, yavuze ko ibikoresho by'uru ruganda ari ingenzi mu gusigasira isuku y'umubiri n'aho abantu batuye
Bakunzibacye Theogene utuye i Rusizi yatomboye telefoni igendanwa
Ngirabatware Francis utuye i Muhanga ashyikirizwa umutaka yatomboye
Imitaka ya Trust Industries yakoreshwaga mu kurinda abasiganwa imvura cyangwa izuba
Itsinda ry'abakozi bafashaga 'Clear' kumenyekanisha ibikorwa byayo muri Tour du Rwanda
Itsinda ry'abakozi bamenyekanishaga ibyiza by'amasabune ya 'Clear' afite umwihariko wo kuba akorerwa mu Rwanda
Nyirahabimana utuye i Nyamasheke nawe ari mu banyamahirwe begukanye imipira
Nyirandasabye Laurence amaze gushyikirizwa igare yatsindiye binyuze muri 'Shashagirana na Clear'
Trust Industries ikora ibikoresho bitandukanye by'isuku
Trust Industries yari umwe mu batanyabikorwa ba 'Tour du Rwanda 2019'
Umunyamahirwe utuye i Kirambo muri Nyamasheke nawe yegukanye telefoni
Uyu nawe yegukanye telefoni kubera gukoresha isabune za Clear

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza