00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umucuruzi w’inyama yegukanye imodoka ya miliyoni 30 Frw ya Mobile Money Rwanda Ltd

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 April 2022 saa 07:10
Yasuwe :

Habyarimana Jean Marie Vianney wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ni we wegukanye igihembo nyamukuru mu bukangurambaga bwiswe #BivaMoMoTima, bumaze iminsi bukorwa na Mobile Money Rwanda Ltd.

Ni ikigo gishamikiye kuri MTN Rwanda Ltd, kigamije guteza imbere serivisi z’imari mu buryo bw’ikoranabuhanga, hashingiwe ku buryo bumenyerewe nka ’mobile money’.

Abahembwe ni abantu barushije abandi kwishyura cyangwa kwishyurwa hakoreshejwe MoMo Pay.

Habyarimana ufite inzu icururizwamo inyama (boucherie) i Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yegukanye imodoka ya Toyota Rush ifite agaciro ka miliyoni 30 Frw.

Yavuze ko atari azi ko umuntu ashobora gutsindira igihembo nk’iki nta kintu yatanze, ariko abonye ko bishoboka.

Yakomeje ati "Ibanga nta rindi, mu bucuruzi nakoraga nta muntu nigeze nanga ko yishyura kuri Mobile money nk’uko bamwe babikora, nta nubwo kode bishyuriraho nigeze nyikuraho kuko nayimanitse aho nkorera. Nkaba naragize amahirwe muri ibyo bintu."

Habyarimana hamwe n’umugore we Nyampinga Anonciata bari basanzwe batunze Toyota Corolla yo hambere, none babonye imodoka igezweho.

Ndahayo Jean Damascene uturanye n’uyu muryango wa Habyarimana, yavuze ko atajyaga yumva ko amahirwe nk’aya abaho.

Bamubwiye ko batomboye imodoka ngo yabaciye intege, ababwira ko bidashoboka kugeza ku minsi wo kujya gufata imodoka.

Ati "Namubwiye (Habyarimana) ngo ndimo gukorera mu mujyi hano mu Kiyovu, nugerayo nawe ubibona koko ko aribyo, umpamagare ndaza. Nibwo yampamagaye ngo nyamara bya bintu nibyo njye ndahanari, bamaze no kunyambika umupira wa MTN."

Ibindi bihembo byatanzwe ku munsi wa nyuma w’irushanwa ni Smart TV, igihembo cya 1.000.000Frw ndetse n’icya 500.000 Frw

Nshimiyumukiza Janvier utuye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali, yatsindiye Smart TV ya Hisense ifite pousse 32.

Yavuze ko ubwa mbere bamuhamagara bakamubwira ko yatsinze, yabanje gukeka ko ari abatubuzi bashaka kumurya amafaranga.

Yakomeje ati "Biranshimishije kuba natsindira televiziyo ifite agaciro kangana gutya. Ubusanzwe ndi umumotari, abantu bajyaga banyishyura kuri Mobile Money nkabaha kode bakanyishyuraho, nanjye nkoherereza abantu amafaranga."

"Mbese MTN ni umubyeyi. Nta televiziyo nari ntunze, ubu ngiye kujya ndeba TV1, TV10... njye ndeba umupira nk’abandi bose."

Christelle Sabwe Musonera ushinzwe imitangire ya serivisi muri Mobile Money Rwanda Ltd., yavuze ko iyi gahunda yo gutanga ibihembo yatangiye muri Mutarama 2022, mu bukangurambaga bwa #BivaMoMotima.

Yakomeje ati "BivaMoMotima bwari ubukangurambaga bugenewe gusobanura uburyo Mobile Money ikoreshwa mu gukora ku mitima y’abantu, nk’iyo wohereza amafaranga ku muntu wawe, nk’iyo utanga intwererano mu bukwe, iyo utabara abagize ibyago… muri ibyo biva mu mutima rero natwe dutekereza uko twashimira abakiliya bacu bituvuye mu mutima, rero tuzana ubu bukangurambaga."

Mu gutoranya abakiliya bahabwa ibihembo, abakozi ba Mobile Money Rwanda Ltd barebaga mu ikoranabuhanga ryayo, bagatoranya umuntu harebwe uburyo akoresha MoMo Pay kurusha abandi.

Yakomeje ati "Twasabaga ku ruhande rw’umukiliya wa mobile money kwishyura na MoMo Pay, noneho tukareba ngo ese wa muntu mbere y’uko dutangira ubu bukangurambaga, n’ubungubu, ni nde wayikoresheje mu buryo bwiyongereye?"

Icyo gihe ngo harebwaga umuntu wakoresheje MoMo Pay inshuro nyinshi, kurusha kureba amafaranga umuntu yakoresheje.

Musonera yakomeje ati "Kuko bigenze gutyo twari kuba twarahembye gusa abantu bakoresha amafaraga menshi, ahubwo [twarebye ngo] inshuro uyikoresha ziyongereye bingana iki. Tugahera rero ku bo ziyongereye cyane, akaba ari bo duhemba."

Ku bacuruzi naho, harebwe uburyo kode za MoMo Pay bahawe zakira amafaranga inshuro nyinshi.

Yakomeje ati "Tukareba uwayikoresheje cyane ku buryo tubona ihererekanya riva ku bantu batandukanye ryiyongereye cyane, nk’uyu watsindiye iyi modoka, tukavuga tuti inshuro yishyuweho ni nyinshi."

"Kandi ntabwo twarebaga nk’umuntu umwe ngo yishyuye kuri iyo kode inshuro nyinshi, ku buryo nimero imwe twayibaraga inshuro imwe, ariko ukabona yayikoresheje inshuro ziyongereye cyane."

Mu bihembo byakomeje gutangwa muri aya mezi atatu ashize harimo telefoni zigezweho (smartphones), amatike y’ibikomoka kuro peteroli, moto n’amatike y’indege.

Musonera yasabye abakiliya gukomeza gukoresha MoMo Pay, kuko ifite ibyiza byinshi.

Mu bihe bya guma mu rugo kuyikoresha byari ubuntu, ariko ubu umucuruzi wakiriye amafaranga yishyura 0.5% by’ayo yakiriye. Yagabanyijwe avuye kuri 1% yishyurwaga kuva mu 2018.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Mobile Money Rwanda Ltd i Nyarutarama
Iyi modoka ya Toyota Rush ifite agaciro ka miliyoni 30 Frw
Anita Pendo n'umunyarwenya Japhet ni bo bari abashyushyarugamba
Christian Kajeneri ukora muri Mobile Money Rwanda Ltd yagaragaje ko iki gikorwa kigamije gushimira abakoresha neza MoMo Pay
Chantal Kagame uyobora Mobile Money Rwanda Ltd ashyikiriza Habyarimana ikimenyetso cy'urufunguzo rw'imodoka
Habyarimana yahise anagaragaza ko afite perimi
Ibyishimo byari byose kuri Habyarimana na Nyampinga
Habyarimana na Nyampinga bavuye kuri Toyota Corolla, ubu batunze Toyota Rush

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .